Digiqole ad

Urugaga rw’abaforomo n’ababyaza rwatoye abayobozi bashya

Urugaga rw’abaforomo n’ababyaza uyu munsi rwatoye abayobozi bashya basimbura abari bamaze imyaka itatu. Muri uru rugaga rwavuzweho ibibazo byinshi binyuranye, abatowe bavuze ko baje guhangana nabyo, harimo n’ubushobozi buke buri mu mwuga w’ubuforomo n’ububyaza.

komite icyuye igihe na komite shyashya igiye kuyobora urugaga rw'abaforomo n'ababyaza
komite icyuye igihe na komite shyashya igiye kuyobora urugaga rw’abaforomo n’ababyaza

Muri uru rugaga havuzwemo ibibazo by’imisanzu yakwa abanyamuryango ntibabone icyo akora, ndetse hakaba n’abitwa ‘Clinical officers’ basabye kwinjira muri uru rugaga ariko ngo bakanizwa.

Umuyobozi ucyuye igihe yabwiye abamusimbuye ko hari ibibazo byinshi bagomba gukemura birimo ko bamwe batazi akamaro k’urugaga rwabo ngo hakaba hari abashaka kubasubiza inyuma.

Murebwayire, uwatorewe kuba umuyobozi w’uru rugaga asanzwe akora muri MINISANTE ashinzwe kuvuganira abaforomo n’ababyaza, avuga ko bamutoreye gukora ibyo asanzwe abamo.

Yagize ati “njyewe na bagenzi banjye tuzibanda cyane ku myigishirize n’imikorere tureba ikibura kugira ngo dufashe na Ministeri y’ubuzima gukemura ibyo bibazo kuko ibyinshi bihera mu myigishirize

Dr Ndimubanzi Patrick  Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe ubuzima rusange n’ubuvuzi bw’ibanze yasabye abayobozi bashya batowe gufasha abaforomo n’ababyaza mu kazi kabo katoroshye kuko gasaba kugashyiraho umutima, urukundo n’ibitekerezo.

Urugaga rw’abaforomo n’ababyaza rutunganya umwuga w’ababyaza n’abaforomo kugirango abawukora babe babifitiye impamyabumenyi zemewe ku rwego rw’igihugu.

Uru rugaga runashyiraho imirongo ngenderwaho y’aka kazi kabo.

Uru rugaga rugizwe n’abanyamuryango ibihumbi10 500 bari mu gihugu cyose.

Mary Murebwayire watorewe kuyobora uru rugaga yavuze ko azahangana n'ibibazo asanze mu rugaga
Mary Murebwayire watorewe kuyobora uru rugaga yavuze ko azahangana n’ibibazo asanze mu rugaga
Dr Patrick Ndimubanzi na Mary Murebwayire
Dr Patrick Ndimubanzi na Mary Murebwayire

Josiane UWANYIRIGIRA
UM– USEKE.RW

5 Comments

  • bazagbanye amafaranga yo kwiyandikisha ntanikindi dukeneye

  • bazashake abaforomo batagira licence

  • wapfa merry nibibazo pe gusa nimutareba neza muzateza ibibazo mugihugu pe muvangira gahunda yareta yubumwe ndababwiza ukuri

  • naze yigishe se turebe we ibyo azigisha turabiyobewe se ko nta na diplome bafite bamwe yewe ubwo rero mufata ibizamini mukabyereka abo muri pablic bakabikora babifite ngo mugaragaze ireme ryuburezi murireta mutsindindisha abo muri prive ngo nabaswa ko iyo bagiye mubizame bisanzwe byakazi se batabarusha turabizi erega nuko ntaho tuvugira

  • bazarebe uko bavuganira abaforomo bakora muri CS kuko bo ntabwo bazamuriwe umushahara nkibaza nti gahunda ko ari uko abahembwa make bazamuka kugeza igihe abantu bazahembwa Bose neza none batangiye kuzana ubusumbane mu bakozi NDIBAZA NTI GUTE UZAMURA BAMWE MU RWEGO RUMWE ABANDI UKABASIGA ESE NUKO IZO NAMA BATATUMIWEMO NGO BEREKANE KO AGASHAHARA BAHABWA NTAHO KABAKORA KANDI BIJE BIKURIKIRA IBWIRIZA RYA MINISTRI W’ABAKOZI BA Leta ryasabaga ko abari kuri index ya 300 bazamuka bakajya kuri 350 nyamara twatunguwe nuko bazamuye abandi abo mu bigo nderabuzima barabasiga uretse Abayobozi (titulaire )gusa niwe bazamuye rwose ni akarengane kandi bizakurura umwuka mubi

Comments are closed.

en_USEnglish