Month: <span>November 2016</span>

Ubwiherero bw’isoko rya Ntyazo bwaruzuye, umwanda uhari uteye inkeke

Abacuruzi n’abarema isoko rya Ntyazo mu karere ka Nyanza barasaba ko bakubakirwa ubwiherero kuko umwanda uterwa no kutagira ubwiherero ubarembeje. Ugeze muri iri soko usanganirwa n’umunuko uterwa n’imyanda ituruka mu misarani yari yaragenewe isoko kugeza ubu ikaba imaze umwaka yaruzuye ntibahabwe iyisimbura. Abacururiza muri iri soko n’abarihahiramo usanga bashyira imyanda yabo hafi aho mu nkengero […]Irambuye

Perezida Museveni yategetse ko Kaminuza ya Makerere iba ifunze

Perezida Yoweri Museveni yategetse ko Kaminuza ya Makerere ifunga imiryango kubera imyivumbagatanyo y’abarimu n’abanyeshuri imaze iminsi ihabera. Itangazo rya Perezida rifunga iyi Kaminuza ryasohotse mu ijoro ryakeye rivuga ko ari ukugira ngo habungabungwe ubuzima bw’abantu n’ibintu. Perezida Museveni yishingikirije ububasha ahabwa n’Itegeko Nshinga yategetse gufunga Kaminuza ya Makerere ako kanya kugeza hari izindi mpinduka atangaje. […]Irambuye

International Space Station habamo ibiro, za Labo n’ibibuga bya Sports

Buri mezi atandatu abahanga burira  ibyogajuru byiruka cyane bakajyanwa mu kigo kiri  mu kirere kiba mu cyuma kinini cyane  kingana n’ibibuga birenga bitatu bya Football kitwa International Space Station (ISS)  gikorerwamo ubushakashatsi mu bugenge bw’ikirere n’ubundi buhanga. Iyo bagezeyo akazi kabo ka buri munsi kaba ari ukwiga no gukora ubushakashatsi ku ngingo runaka irebana n’icyo […]Irambuye

Nyaruguru: Minisitiri yeguje umuyobozi waka abaturage 600 Frw ngo babahe

Nyuma y’umuganda wo kuwa gatandatu aho Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’uburezi yari yawukoranye n’abaturage bo mu mudugudu wa Cyahinda, aba bahise bamuregera umuyobozi w’umudugudu usaba buri muturage utishoboye amafaranga 600 ngo bazamuhe itungo rigufi. Uyu muyobozi w’umudugudu, umunyamabanga wa Leta yahise amweguza. Nyuma y’umuganda Isaac Munyakazi Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’uburezi ushinzwe amashuri […]Irambuye

Gicumbi: Abahinzi b’Icyayi biyemeje guhangana n’isuri ibatwarira imirima

Mu biganiro byahuje abahinzi b’Icyayi mu karere ka Gicumbi kuri uyu wa 01 Ugushyingo, biyemeje ko mu mirima yabo bagiye guteramo ibiti ibihumbi 40 byo kurinda isuri n’inkangu bimaze iminsi byangiza imirima yabo. Ibi biganiro bigamije kubungabunga ibidukikije no guhangana n’ingaruka ziterwa n’imihindagurikire y’ikirere, byitabiriwe n’abahinga icyayi mu karere ka Gicumbi. Aba bahinzi biyemeje ko […]Irambuye

MTN-Rwanda yatangije ukwezi kwahariwe Serivise ya Mobile Money

Kuva kuri uyu wa 01 Ugushyingo, MTN-Rwanda yatangije ubukangurambaga bw’ukwezi kumwe kwahariwe Serivise ya Mobile Money, bugamije gukangurira abantu kuyikoresha no kwimakaza ubukungu butarangwamo amafaranga agendanwa mu ntoki (cashless economy) cyane. Insanganyamatsiko y’ukwezi kwa Mobile Money muri uyu mwaka ifite insanganyamatsiko igira iti “Let’s Go Cashless” bishatse kuvuga ngo “tugende nta mafaranga ‘cash’ dufite”. Muri […]Irambuye

Kamonyi: Imvura y’amahindu yangije Ha zisaga 100 z’ibihigwa

Mu karere ka Kamonyi mu murenge wa Kayumbu mu kagari ka Muyange, imidugudu ya Kaje n’uwa Murambi haguye imvura y’amahindu nyinshi, yangiza imirima harimo ahateye urutoki n’ibishyimbo, ubuyobozi bw’akarere burabarura Ha 100 zisaga zaba zangiritse. Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Udahemuka Aimable yabwiye Umuseke ko mu masaha ya saa 13h kugeza saa 14h30 kuri uyu wa […]Irambuye

TRUMP NIWE UZATSINDA – Umuraguzi w’umutwe utaribeshya kuva mu 1984

Allan J. Lichtman, Abanyamerika baramuzi cyane, ni umuraguzi w’umutwe utaribeshya ku utsinda amatora ya Perezida wa USA kuva mu 1984. Uyu kandi ni inzobere mu mateka unayigisha muri American University. Mu kwezi gushize yemeje ko Trump ari we uzatsinda. Amakuru mashya ariho ni uko ubu Trump yaciye kuri Mme Clinton muri ‘sondage’ z’ibinyamakuru bimwe mu […]Irambuye

Nashimishijwe cyane n’uburyo impunzi zitabwaho mu Rwanda – Jan Eliasson

Umunyamabanga Mukuru wa UN wungirije, Jan Eliasson wasoje uruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri mu Rwanda, yavuze ko yashimishijwe cyane n’uburyo impunzi zitabwaho mu Rwanda, asaba ko n’amahanga yose ashyiraho amategeko afasha abimukira n’impunzi kubaho neza. Mu kiganiro kigufi n’abanyamakuru, Jan Eliasson yasobanuye ko uruzinduko rwe mu Rwanda rwari rufite impamvu nyinshi nyuma yo kumara imyaka myinshi […]Irambuye

Abunzi baramutse bahembwe agaciro kabo katakara- Kalihangabo/PS-MINIJUST

Icyegeranyo cy’ibyagezweho mu butabera mu mwaka wa 2015-2016 kigaragaza ko muri uyu mwaka hatowe Abunzi 17 941 barimo 4,5% barangije amashuri makuru na Kaminuza. Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubutabera, Isabelle Kalihangabo avuga ko kuba Abunzi bakora badahembwa ari byo bituma bakorana ubunyangamugayo ku buryo baramutse bagenewe umushahara byazagabanya uyu mutima witanga basanzwe bakorana. Mu mwaka […]Irambuye

en_USEnglish