Digiqole ad

Abunzi baramutse bahembwe agaciro kabo katakara- Kalihangabo/PS-MINIJUST

 Abunzi baramutse bahembwe agaciro kabo katakara- Kalihangabo/PS-MINIJUST

Karihangabo avuga ko guhemba Abunzi byakwangiza umwuga wabo

Icyegeranyo cy’ibyagezweho mu butabera mu mwaka wa 2015-2016 kigaragaza ko muri uyu mwaka hatowe Abunzi 17 941 barimo 4,5% barangije amashuri makuru na Kaminuza. Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubutabera, Isabelle Kalihangabo avuga ko kuba Abunzi bakora badahembwa ari byo bituma bakorana ubunyangamugayo ku buryo baramutse bagenewe umushahara byazagabanya uyu mutima witanga basanzwe bakorana.

Karihangabo avuga ko guhemba Abunzi byakwangiza umwuga wabo
Karihangabo avuga ko guhemba Abunzi byakwangiza umwuga wabo

Mu mwaka wa 2015-2016, hatowe Abunzi 17 941 barimo abagore 7 953 ni ukuvuga 44.3%, n’abagabo 9 988 bangana na 55.67%.

Aba bunzi kandi barimo 812 (4,5%) barangije amashuri makuru na za kaminuza; 5 432 (30.3%) barangije amashuri yisumbuye; 11 681 bize amashuri abanza na 16 (0.08%) batazi gusoma no kwandika.

Mu cyegeranyo cyamurikiwe abafatanyabikorwa mu nzego z’Ubutabera kuri uyu wa Kabiri, kigaragaza ko Abunzi n’abo mu miryango yabo, bose bangana na 84 272 bishyuriwe ubwisungane mu kwivuza bwa Mutuelle de Sante.

Abunzi bose kandi bahawe telephone ngendanwa zifite uburyo bwo guhamgarana hagati yabo no guhamagara izindi nzego zibakuriye zirimo MINIJUST ku buntu.

Iki cyegeranyo cy’ibyagezweho muri 2015-2016, kigaragaza ko Abunzi bagejejweho ibibazo 47 966, kugeza mpera za Kamena uyu mwaka bakaba bari bamaze gukemura ibibazo 45 465 bingana na 95%.

Ibibazo 36 005 (75%) byakemukiye ku rwego rw’utugari, 8 674 bingana na 18% bikemukira ku rwego rw’imirenge, naho ibibazo 786 bingana na 2% bikomeje gukurikiranwa mu nkiko mu gihe ibingana na 2 501 (5%) bitari byafatirwa imyanzuro.

Abunzi bakunze kuzamurwa mu majwi n’abaturage ko baca imanza bariyemo ruswa kuko badahembwa, bakavuga ko kuba barya ruswa byoroshye kuko nta yindi ngororano baba bategereje muri iyi mirimo yabo.

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta yungirije, Isabelle Kalihangabo avuga ko iyi ruswa igerekwa ku bunzi ari baringa. Ati “ Ntabwo Abunzi barya ruswa, barabyitirirwa”.

Isabelle Kalihangabo uvuga ko mu bunzi hatabura wa mukobwa umwe utukisha bose, ariko ko kuba Abunzi badahembwa bitaba intandaro yo kumva ko bakwakira ruswa mu kazi kabo.

Uyu muyobozi muri MINIJUST avuga ko umwuga w’Abunzi usaba ubwitange kuruta amafaranga, akavuga ko kubahemba byaba ari ukwangiza ubunyangamugayo bakorana.

Ati “ Kugeza ubu ntiduteganya ko Abunzi bahembwa kuko umunsi batangiye guhembwa n’agaciro kabo kaba katangiye gutakara. Ntabwo twifuza kugera aho, twifuza ko uwo muco mwiza wo kwishakamo ibisubizo w’Abanyarwanda ukomera.”

 

Kugaruza ayanyerejwe biracyacumbagira…Hagarujwe miliyoni 351, haracyari asaga Miliyari

Iyi raporo y’ibyagezweho mu mwaka wa 2015-2016, igaragaza ko Leta yagaruje 351 094 000 Frw, na 6 743 USD yari yaranyerejwe, mu gihe ayo Leta yatsindiye ataragaruzwa ari  1 603 016 815 Frw na 29 904 USD.

Kalihangabo avuga ko abagiye batsindwa bagategekwa kugarura aya mafaranga bagiye bagaragaza intege nke mu kubahiriza imyanzuro y’inkiko, akavuga ko n’ubwo bashyize imbaraga mu kubibutsa ariko bakomeje kwinangira.

Avuga ko abatekereza ko hishyuzwa abafitiye Leta umwenda muto (abo bita udufi duto) hakirengagizwa abanyereje za Miliyari (bakunze kwita ibifi binini) baba bibeshya. Ati “ Nta muntu urukiko rwaba rwarategetse kwishyura ngo tumusige inyuma. Bose turabishyuza.”

Isabelle Kalihangabo usa nk’ugira inama abateje Leta igihombo bakomeje guterera agati mu ryinyo, avuga ko hari amabwiriza ya Minisitiri w’Ubutabera yibutsa abayobozi bose bagize uruhare mu guhombya Leta ko babiryozwa.

Ati “ Tureke no kuvuga ngo ni ruswa, ngo yanyereje cyangwa ngo yaburiwe ibimenyetso, niba bigaragara ko hari igikorwa cyakorewe mu rwego ayobora kigateza Leta igihombo uburyo ubwo ari bwo bwose, uwo na we ku giti cye azabyishyuzwa.”

Iki cyegeranyo cyamuritswe uyu munsi, kigaragaza ko Abanyarwanda bagera ku butabera ku gipimo cya 80.2%, naho inzego z’ubutabera zageze ku ntego zazo ku kigero cya 80.26%.

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

28 Comments

  • Ibaze noneho
    Mvuye hasi pe
    Bahembwe agaciro katakara
    Uziko ari mwe mushaka ko urwanda rwuzura abashomeri
    Nkabo biswe abakozi bahembwa ntibyaba
    Bigabsnyije ubushomeri
    None ngo wapi

  • Hahahah, uyumuyobozi noneho arandangije, nonese mwe ko muhembwa bivuze ko ntagaciro mufite, umurava nubunyangamugayo bwanyu se byaratakaye kubera umushara?

  • ibyo mu RWANDA ni urwenya peee!! abunzi bahembwe bata agaciro?NZARAMBA ko imeze nabi ngirango bahemwe byatuma bakora kurushaho neza? GUKORA UBURETWA? ubuse ubushomeri nibwo LETA ishaka? NZABANDORA

  • iyi mvugo nyibonamo umurengwe ukabije

  • nyamara abasubije igisubizo cyahuranyije
    abahembwa niyo mpamvu bakora nabi buriya uwakuraho imishahara nibwo akazi kakorwa neza

  • ukurikije ibyo uyu muyobozi avuze, ndabona bihura neza n’igitekerezo cy Uwayo, ahubwo se leta itegereje iki ngo ivaneho iyo mishahara tubone uko aba banyakubahwa batanga umusaruro ubategerejweho?

    Ariko izi mvugo ziri mubayobozi muri iyi minsi njye ziranshisha pe (uw’umurimo, uburezi, ubuzima, ingabo… none n’uwu ubutabera yongeyomo?)!

    • @Gashi, Mama Jeanette yarakoze kugaruka kuko byari bitangiye gukabya.Cyane cyane abafande baduhahamuraga burimunsi.

  • Isabelle ubu koko ubusobanuro utanze kubunzi ubivuze wabitekereje? ubonye ko abantu bose bahembwa atarinyangamugayo. ahubwo abunzi nibo mushaka ko baba inyangamugayo kugirango mutabahemba!!! ese tel mwabahaye zigura 5.000fr niko kubaha agaciro!! utaba umwunzi iriya tel yayigurire. ese amagare twunvise azahabwa bande!!! niba mubona haricyo bafasha inzego zubucamanza ni mubahe agaciro peee!! numukozi wo murugo iriya tel ntiwayimuha ngo ayemere.nkanswe mwebwe.reka dukorere igihugu cyacu kuko turagikunda. ibisigaye . icyo utakwifuza gukorerwa ntukagikorere mugenzi wawe. mad umaze 2mois udahemba byagenda gute waba uri inyagamugayo. ahahahahahahaa

  • Mukureho imishahara y’abayobozi bose barusheho gukora neza.

    • Mugabanye imishahara kuri bose muhereye kuri perezida.

  • uyu mugore, njye mufashe nk’umushinyaguzi
    Nyamara we yishimira kubona salaire buri kwezi, none se abo bunzi bo barya amabuye?abana babo se kwiga amashuli meza n’umuziro???
    wari gushaka ikindi gisubizo utanga , naho ibyo bisobanuro utanze byuzuyemo uburyarya
    Hien, umuntu ajya kwiga kaminuza ngo aveyo akorere ubuntu?? birababaje kumva imyumvire nk’iyi ku muntu w’umuyobozi ukomeye

  • Mbega agahinda! ariko noneho izi mvugo mwadukanye nzaba numva ibyazo! mwebwe muhembwa rero nta bunyangamugayo? icyo maze kubabonamo ni ukudakunda igihugu! wabivuze neza. ibi birakabije! ese niba vumvaga wabuze icyo usubiza iyo wifata aho gushinyagura! nkawe ngufiteho ubushobozi nahita nguhagarika kandi nkanakugeza imbere y’ubutabera kuko ibyo ni ugutera abanyarwanda umutima mubi!

  • Uyu muyobozi nawe akoreye ubuntu nibwo byakwerekana ko akunda igihugu ndetseko afitiye igihugu akamaro kenshi.

    • Gukorera ubuntu vivuze kutabona icyo urya, kutabona icyo urya bivuze inzara, inzara bivuze gusonza, abunzi baramutse bariye ntibasonze agaciro kabo kagabannyuka bagakora nabi, Ariko abayobozi baramutse batabonye lump sum facilitation ibafasha mu kazi na V8 yo kugendmao, bo agaciro kabo kagabanyuka bagakora nabi, ubwo umwunzi n’umuyobozi si bamwe, reka njye nitegera amatwi nicecekere. bakomeze batange za declarations,

  • Umuseke ndabashimiye kuri iyi input ya likes mugaruye.Umurava uhorane namwe.

  • Maze igihe nsoma ibyabayobozi,abasilikare nkumirwa usibyeko ubu barekeyaho, imana ishimwe.Aba rero nibaribo batujyanye muri 2017 nanjye ndava mumuryango.Ngo baramutse bahembwe agaciro katakara? Ese iyo wiriwe ugenda imisozi n’amaguru cyangwa uteze moto uwo mumotari wamubwirako uramutse umwishyuye waba umutesheje agaciro?

  • Mpora nivugira nti ‘iyo umuntu abuze icyo avuga, yagiye aceceka koko bagenzi bange.’ Aya magambo mukomeza kuvuga mwa bayobozi mwe mukomeretsa abanyarwanda, murayavugira iki? Ese mubona iyo myanya mwicayemo, ari mwe mwize mwenyine? Murusha abandi degrees? Mubarusha gutekereza uretse uwabashyizeho gusa? Ubwo buswa mufite, mwariye imitsi y’abanyarwanda hanyuma mukicecekera! Nge mbona umuntu ubaha imyanya, akwiye kwicara agatekereza neza akabona ko uko wagira kose, umuntu ufite ubwenge buke umutereka mu mwanya ejo akagutamaza. Urugero: Uwizeye Judith, Biruta, Ford Mugabo, Musafiri, Minagri, Ndayisaba, n’abandi benshi,…mujye mureba ibyo baba bavuze biteye agahinda. Mbona igihe kigeze ngo abanyarwanda ntibakomeze kugendera ku bwishongozi bw’abayobozi. Twese igihugu ni icyacu, nta mucancuro urimo..Mugabanye ubwishongozi mukore akazi mwahawe. Dusabye dukomeje ko Nyakubahwa President wa Repubilika, ko ibi bintu nibidahagurukirwa, aba bishongozi bakava muri iyi myanya biratamo, ko ntaho igihugu cyacu kiri kujya! Ni ukubakira ku bikomere, kandi abanyarwanda turababaye, mujye mwibuka ko tugeze muri 2016, ntabwo turi mu myaka ya kera. Murakoze

    • Ariko se koko nk’aya magambo murimo muvuga koko murabona atari uguharabika abantu koko!!!! Ndumva icyo Kalihangabo yasobanuriraga abantu ari uko abunzi batorwa mu bunyangamugayo butagamije umushahara ahubwo bugamije kwikemurira ibibazo ubwabo. Ntimugakuririze ibintu

  • hahhhhh! uyu mu Mudamu se ko atanze igitekerezo gikocamye ra!!!ahubwo hakarebwe uburyo bazajya bahabwa agahimbazamusyi wenda rimwe cg kabiri mu mwaka kugirango babone ko abo bakorera babibuka. naho kutabahemba nukubashora muri RUSWA yazatuma baca imanza zamahugu no kubogama.
    Murakoze

  • Nyakubahwa Prezida wa Republika twabasabaga ko mwakuraho imishahara muhereye ku bayobozi bakuru ngo nibwo bazakora neza.hahahhhhhhhhhh uwapfuye yarihuse kabisa !!!!

  • Hahhh ,ariko uziko Abayobozi bamwe batazi Abanyarwanda bayoboye abo aribo ubu!!! Ntibazi imitekerereze yabo n’ubunararibonye buhereye ku mateka y’igihugu cyacu. Ubu murabona Abanyarwanda akiri abo guterwa ”IGIPINDI”cyo kubaryoshyaryoshya mu magambo gusa meza ariko yuzuye uburyarya;ibinyoma ;kwikunda n’ubusambo ?? Maze bagatapfuna mukamira ! Iyo rero ubabeshya kubahemba nabo bakubeshya kugukorera, nabo bashaka uko birwanaho = RUSWA = Ubutabera bupfuye= Akarengane kubanyantege nke. Ese mwe Bayobozi bo hejuru niba koko mukunda Igihugu mwagabanyije nibura 1/10 cy’umushahara wanyu mukakigenera bariya Bunzi bakora badahembwa ,nabo bakabona uko babona akuka ko guca imanza????

  • ubu bwishongozi murebe neza butaza kutuzanira amakuba nkaya gwiririye ibihugu by’abarabu aho abaturage bahagurutse bakajya mu mihanda .Mubaze ibiri muri Maroc muri iyi minsi!ese ko tujya tubona abaturage (bamwe bagifite ibitekerezo bibiurugero nk’ingengabitekerezo ya Genocide ) acikwa akayisohora agakomeretsa umuntu umwe cyangwa itsinda ryabo bari kumwe ,akurikiranwa ,aba bayobozi bo barengwa bagakomeretsa igihugu! kuki bo bateguzwa ngo bakurikiranywe mu butabera ahubwo bakaguma mu myanya y’icyubahiro barengwa mu mutungo wa rubanda?Nyakubahwa Perezida wa Republic atabare amazi atararenga inkombe ngo rubanda rujye mu mihanda nko muri ibyo bihugu navuze hejuru!Tumuziho ubushishozi nibi azabikemura.

  • Umuntu ni mugari, nk’uyu arashima imirimo y’abunzi ariko akarwanya ko bahembwa ubonye iyo atanga indi mpamvu,ntavuge ngo bahembwe agaciro kabo bagatakaza, Niyihereho uhereye uku kwezi ntazongere gufata umushahara bityo agaciro ke nk’umuvugizi wabo kagaruke kuko banza ntako afite kuko ahembwa, banza ari nayo mpamvu yavuze aya magambo MABI. Ibi yavuze tubyemeye tukamushigikira twaba twemeje ko abunzi ari abacakara, bakora imirimo ifitiye igihugu akamaro ariko badakwiye no kwemererwa ko ubushobozi buhari hari icyo babona nk’agahimbazamusyi, nyamara iyo bakoze amakosa mu tegeko ribagenga mwateganyijemo ko babihanirwa cg bakanabifungirwa guhera ku mezi atandatu! Nyamuneka muge mukurikirana ibyo abantu bavuga nibyo biba bibari ku mitima gusa tugira amahirwe HE Paul Kagame ibi biroroshye kuri we kubikosora, nabivugaho rimwe gusa aba bishongora muzareba ibyabo.
    MUZEHE Oyeeeee! Dukize aba bishongozi, abanyabwenge ni benshi kandi bashaka kubaka igihugu, muhere kuri abo bunzi buzuza inshingano zabo neza badahembwa nibahembwa bazuzuza inshingano zabo neza kurushaho nibinashoboka mubongerere n’ububasha barashoboye.

  • Ba Nyakubahwa bayobozi, muri gukora amakosa muyarebera mubyita ibikino kandi bizagera aho abantu batazihanganira. Hari uwabivuze ko bishobora kuzamera nko mu bihugu by’abarabu. Muri kuyobora igihugu mutareba imbere hacyo, muri kwiryohereza ababari hejuru gusa, muririrwa mubeshya imibare ya statistics ngo abaturage twarakize, twabonye ibyo kurya, twabonye umuriro, twabonye amazi, n’ibindi. Kandi muri ibyo byose ni ugutekinika imibare mukayishyira mu nzego zo hejuru, barangiza bakayiha umugisha. Iki gihugu mukwiye kucyubaka mushingiye kuri basic needs, abanyarwanda babone ibyo kurya, kwambara n’ibindi.

    Mujye mubireba nta muturage ukirya atagiye ku isoko kandi kera Umwarimu yahembwaga ibihumbi 17, mu gihe burugmestre yahambwaga ibihumbi 23. None ubu mwarimu arahembwa 39 harimo n’agahimbazamusyi, mu gihe mayor ahembwa hejuru ya miliyoni. Singiye mu zindi nzego zo hejuru!

    Ibi ntabwo muri kubibona none, ariko abana banyu, bazahura n’ingorane. Urubyiruko rw’u Rwanda rumaze kwiga bazi ikibi n’ikiza, bikomeje gutya tubagira inama ntimuyikurikize, muzabika ayo mafranga yose ariko abazabakomokaho bashobora kutayarya. Ni inama nabagiraga niba mukunda igihugu n’abanyarwanda, mu manama yose muhoramo, mujye mureba imbere mutazamera nk’abababanjirije. Ingero ni nyinshi zirahari, ikibi ni uko bo baranzwe n’urwango bikadukururira amakuba. Ayandi makuba azaba nta kindi si amako.

    Murakoze, niba mwumva mwumve.

  • Umuco w’ubwitange mu banyarwanda, nk’uko waranze inkiko Gacaca niwo ubu uranga Abunzi. Ni umuco umenyerewe kuva kera wo kwishakamo ibisubizo no kwikemurira amakimbirane mu mahoro. Abunzi biyamamaza kandi bagatorwa kuko bashimweho ubwo bunyangamugayo n’ubwitange. Abunzi biyemeza gukora uwo murimo babizi neza ko nta mushahara bakorera. Ikindi kigaragara ni uko Leta iha agaciro ibikorwa by’Abunzi bigamije kwimakaza umuco wo kwishakamo ibisubizo. Uko ubushobozi bw’Igihugu cyacu bungana, hagenwa uburyo bunganirwa kugira ngo boroherezwe mu nshingano zabo. (Bishyurirwa ubwisungane mu kwivuza, bahabwa uburyo bw’itumanaho ndetse bikaba bimaze iminsi bivugwa ko bagiye no guhabwa amagare).

    • g

  • Kuvuga abandi biroroha, namwe uwabaha ubuyobozi yenda mwakora ibyo abo mwifuza ko bavaho bakora…. Ntimukagendere ku mvugo gusa kuko hari n’ingiro. Turebe niba ntacyo tumaze kugeraho dukesha bariya bayobozi mwifuza ko bavaho.simvuga ko batazavaho ariko bikurwaho n’icyo mwise imvugo zabo.Nibaza ko mutanze ibitekerezo by’uko iyo mishahara yaboneka yenda bahembwa cyangwa bahabwa agahimbazamushyi kuko kuba umwunzi ntabwo ari umurimo uhoraho, umuntu afatanya ubwo bwitange n’indi mirimo atuye akora. Abunzi si abashomeri rero

    • Kuvuga abandi biroroha, namwe uwabaha ubuyobozi yenda mwakora ibyo abo mwifuza ko bavaho bakora…. Ntimukagendere ku mvugo gusa kuko hari n’ingiro. Turebe niba ntacyo tumaze kugeraho dukesha bariya bayobozi mwifuza ko bavaho.simvuga ko batazavaho ariko bikurwaho n’icyo mwise imvugo zabo.Nibaza ko mutanze ibitekerezo by’uko iyo mishahara yaboneka yenda bahembwa cyangwa bahabwa agahimbazamushyi kuko kuba umwunzi ntabwo ari umurimo uhoraho, umuntu afatanya ubwo bwitange n’indi mirimo atuye akora. Abunzi si abashomeri rero

Comments are closed.

en_USEnglish