Digiqole ad

MTN-Rwanda yatangije ukwezi kwahariwe Serivise ya Mobile Money

 MTN-Rwanda yatangije ukwezi kwahariwe Serivise ya Mobile Money

Kuva kuri uyu wa 01 Ugushyingo, MTN-Rwanda yatangije ubukangurambaga bw’ukwezi kumwe kwahariwe Serivise ya Mobile Money, bugamije gukangurira abantu kuyikoresha no kwimakaza ubukungu butarangwamo amafaranga agendanwa mu ntoki (cashless economy) cyane.

Insanganyamatsiko y’ukwezi kwa Mobile Money muri uyu mwaka ifite insanganyamatsiko igira iti “Let’s Go Cashless” bishatse kuvuga ngo “tugende nta mafaranga ‘cash’ dufite”.

Muri uku kwezi, hazaba ibikorwa binyuranye by’ubukangurambaga hirya no hino mu gihugu, bakangurira Abanyarwanda inyungu zo gukoresha Serivise ya MTN Mobile Money.

Muri uku kwezi kandi, abakoresha MTN Mobile Money bazajya bahabwa ubwasisi (bonus) bwa 20% kuri airtime yose iguzwe binyuze kuri Mobile Money, kohereza muri Uganda, Kenya na Zambia ku buntu, n’izindi Serivise zinyuranye zashyiriweho ubwasisi.

Avuga kuri ubu bukangurambaga, Norman Munyampundu, umuyobozi mukuru wa ‘MTN Business’ yavuze ko ubu bukangurambaga bugamije kwishimira amahirwe menshi yazanwe na Serivise ya Mobile Money, ndetse ikagaragaza inyungu zayo haba ku bantu ku giti cyabo no ku bushabitsi (business) buto n’ubunini.

Yagize ati “Serivise ya MTN Mobile Money yagize uruhare rugaragara muri gahunda z’igihugu z’ubukungu, by’umwihari ku guteza imbere kwishyura no guhererekanya amafaranga bitifashishije ‘cash’ (cashless transactions) byihuse kandi byizewe ku mutekano w’amafaranga.”

Itangazo rya MTN riravuga ko ubu bukangurambaga bwa MTN buzibanda cyane ku gufungura Konti nshya za Mobile Money kubatazifite, no guhemba abasanzwe bayikoresha n’abashya, no kwigisha Abanyarwanda inyungu nyinshi ziri mu gukoresha MTN Mobile Money binyuze ku bitangazamakuru binyuranye.

Munyampundu avuga ko hari amahirwe mashya menshi yazanye n’iri koranabuhanga rishya ryinjiye mu rwego rw’imari rw’u Rwanda, nko kuba ubu serivise z’imari zigera ku baturage benshi byoroshye.

Serivise za Mobile Money zafashije abantu cyane cyane mu bijyanye no gukoresha Serivise z’imari, kwishyurana no guhererekanya amafaranga, no kwishyura Serivise zinyuranye nk’amashuri, umuriro n’amazi, ibyangombwa binyuranye n’izindi.

Kugeza ubu MTN-Rwanda ifite Konti zikoresha Mobile Money zisaga miliyoni, bakora ‘transactions (kwishyura/kwohereza/guhererekanya amafaranga)’ zirenga miliyoni zirindwi (7), zifite agaciro ka miliyari 70 z’amafaranga y’u Rwanda.

UM– USEKE.RW

en_USEnglish