Digiqole ad

International Space Station habamo ibiro, za Labo n’ibibuga bya Sports

 International Space Station habamo ibiro, za Labo n’ibibuga bya Sports

Usanga baba mu byumba bito ariko birimo ibyangombwa byose

Buri mezi atandatu abahanga burira  ibyogajuru byiruka cyane bakajyanwa mu kigo kiri  mu kirere kiba mu cyuma kinini cyane  kingana n’ibibuga birenga bitatu bya Football kitwa International Space Station (ISS)  gikorerwamo ubushakashatsi mu bugenge bw’ikirere n’ubundi buhanga.

Baba bafite akazi kenshi kuri iyi station iri kure cyane mu kirere ahatari imbaraga za rukuruzi
Baba bafite akazi kenshi kuri iyi station iri kure cyane mu kirere ahatari imbaraga za rukuruzi

Iyo bagezeyo akazi kabo ka buri munsi kaba ari ukwiga no gukora ubushakashatsi ku ngingo runaka irebana n’icyo bumvikanyeho nk’ibihugu byihurije muri kiriya kigo.

Kuba abahanga bata ingo zabo bakajya kuba mu kirere kandi baturuka mu mico itandukanye byateya abantu amatsiko yo kumenya uko babana, uko bidagadura n’uko bishimira ubuzima muri rusange.

Ni gake cyane abahanga baba muri ISS barenza amezi atandatu bataragaruka ku isi kuko imiterere y’aho baba ishobora kugira ingaruka zikomeye ku mikurire n’imikorere y’urwungano rw’amagufa(appareil squeletique).

Kubera ko babana nk’umuryango, abahanga bo muri ISS baba bagomba kubaho bakora cyane ariko bikanidagadura, bagakina, mbese babaho nk’uko buri muntu wese abigenza iyo ari ku isi.

Ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo kiga ubumenyi bw’ikirere cyo muri Canada kitwa Canadian Space Agency bwagaragaje ko aba bantu bajyayo baba mu buzima bukomeye kandi buhangayikishije.

Peter Suedfeld wo muri Kaminuza ya British Colombia yavuze ko ubushakashatsi bwabo bwerekana ko burya kugira ikizere n’umutima ukeye igihe umuntu ari ahantu hateye ubwoba nko mu kirere ari ibintu by’ingirakamaro.

Ibyavuye muri ubu bushakashatsi ngo bizafasha abandi bahanga kuzajya bumva banyuzwe, nta gihunga bafite mbere no mu gihe bazaba bari muri ISS.

Ibi ngo bituma bazabasha gukora akazi kabajyanye neza no kumva banyuzwe no kubana n’abandi.

Icyumba abahanga bo muri International Space Station babamo ni gito ariko kirimo ikintu cyose umuntu yakenera ngo abeho.

Harimo umwuka, amazi, ibiryo, aho kwituma, aho kwiyuhagirira, aho bakinira basket(imipira iba ikoze mu buryo bwihariye), ibiro, ibyuma by’ubushakashatsi, ibyuma bibafasha kuva hano bajya hariya…

Kugeza ubu nta muntu urakandagira ku mubumbe wa Mars ariko barabiteganya mu gihe kitaranga imyaka icumi iri imbere.

Mbere yo kujyayo boherejeyo ibyuma bikora ubushakashatsi nka Spirit, Opportunity na Curiosity kugira ngo amakuru bizana asuzumwe hakiri kare mbere yo kugira umuntu boherezayo.

Abantu bari gushaka ubundi buturo bushoboka mu isanzure, kugeza ubu ahaboneka nta buzima bufatika burahaboneka kuko nta inyamaswa n’ibimera nta bidukikije bisanzwe ku isi biraboneka.

Astronaut Karen Nyberg arakora imirimo imwe n'imwe kuri Station mpuzamahanga mu kirere
Astronaut Karen Nyberg arakora imirimo imwe n’imwe kuri Station mpuzamahanga mu kirere
Usanga baba mu byumba bito ariko birimo ibyangombwa byose
Usanga baba mu byumba bito ariko birimo ibyangombwa byose
Kuko ari station mpuzamahanga bahurirayo ari abo mu bihugu bitandukanye
Kuko ari station mpuzamahanga bahurirayo ari abo mu bihugu bitandukanye
Iyi niyo yitwa International Space Station aba bahanga mu by'ikirere baza bakabamo aho mu isanzure nta ugomba kurenzayo amezi atandatu
Iyi niyo yitwa International Space Station aba bahanga mu by’ikirere baza bakabamo aho mu isanzure nta ugomba kurenzayo amezi atandatu

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • ntibakatwifatire,ubu bifashe selfie bari ahantu jubutaka none babeshye ko ari nu kirere,lol bwambere babeshyeko bagiye mu kwezi berekana idarapo ihuhwa n umuyaga kandi bidashoboka,bati turajya muri mars guturayo,hahhhh Imana yashyize umuntu ku isi nunayo yaremye mars iyo ishaka yari kuhamushyira naho ariko nta buzima yahashyize yahaye ho isi abantu ibindi uzashaka gutura aho Uwiteka atashyize muntu kazi yake kuko uwo arapfuye ntiyiriwe,lol.

Comments are closed.

en_USEnglish