Digiqole ad

Nyaruguru: Minisitiri yeguje umuyobozi waka abaturage 600 Frw ngo babahe amatungo

 Nyaruguru: Minisitiri yeguje umuyobozi waka abaturage 600 Frw ngo babahe amatungo

Uyu muyobozi w’Umudugudu wa Cyahinda yavuze ko amafaranga yabakaga ari ay’Umuryango, baramuseka abayobozi banamuhakanira ko atari byo

Nyuma y’umuganda wo kuwa gatandatu aho Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’uburezi yari yawukoranye n’abaturage bo mu mudugudu wa Cyahinda, aba bahise bamuregera umuyobozi w’umudugudu usaba buri muturage utishoboye amafaranga 600 ngo bazamuhe itungo rigufi. Uyu muyobozi w’umudugudu, umunyamabanga wa Leta yahise amweguza.

Muri uyu muganda babanje gusiza ibibanza bizubakirwamo abatishoboye badafite aho baba
Muri uyu muganda babanje gusiza ibibanza bizubakirwamo abatishoboye badafite aho baba

Nyuma y’umuganda Isaac Munyakazi Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye yaganiriye n’abaturage ababwira ko babwiye kubwira inzego zisumbuyeho niba hari abayobozi b’inzego z’ibanze bamwatse ruswa. Aba baturage bahise bamubwira uyobora umudugudu wabo.

Mu duce tumwe twa Nyaruguru abaturage bashinja abayobozi bo hasi kubasaba ruswa kugira ngo babahe serivisi baba bemerewe cyane cyane izigendanye no kubafasha kwivana mu bukene nka Gira Inka, VUP, Ubudehe n’ingoboka zigenerwa abageze muzabukuru batishoboye.

Mu murenge wa Cyahinda nyuma y’umuganda Isaac Munyakazi yasabye abaturage kudaceceka. Nubwo hasanzwe ikibazo cy’abaturage badakunze gushirika ubwoba ngo bavuge ibibazo nk’ibi banga kwiteranya banatinya kwihorera kw’abo bayobozi.

Abaturage bo mu kagari ka Cyahinda kuri uyu wa gatandatu baratinyutse bashinja Stanislas Nkurunziza umuyobozi w’umudugudu ku mugaragaro, ko yaka ruswa abakene ngo bajye ku rutonde rw’abazahabwa amatungo magufi yo korora. Ngo buri wese yamwakaga magana atandatu.

Uyu muyobozi w’Umudugudu wa Cyahinda yabwiye abayobozi n’abaturage ko amafaranga yabakaga ari ay’Umuryango (RPF-Inkotanyi), abaturage n’abandi bayobozi b’Umuryango bahise bamuhakanya ko ayo mafaranga ntaho ahuriye n’Umuryango kandi ntawo umutuma ngo yake abaturage.

Uyu muyobozi bahise bamweguza ndese Isaac Munyakazi asaba ko bahita batora umuyobozi mushya w’umudugudu wabo.

Umunyamabanga wa Leta Munyakazi ati “abakora batya mujye mubatunga urutoki uwo ariwe wese ntacyo azabatwara. Leta iraha agaciro abaturage tugomba kububaha tukabagezaho ibyo Perezida wa Repubulika aba yaboherereje nta muntu numwe ugomba kubibangamira. Ubibangamiye mujye mu muvuga ntabwo dushaka abayobozi bakora gutya n’abandi bakora nk’uyu mujye mubavanaho.”

Abaturage benshi ntibatinyuka kuvuga abayobozi nk’aba mu ruhame, ariko usanga mu gikari, ku ruhimbi n’ahandi bashobora kuganirira bagaya abayobozi nk’aba banavuga ko bari mu mirenge inyuranye muri Nyaruguru.

Mu ngengo y’imari y’uyu mwaka muri Nyaruguru hari abaturage basaga 12 000 bo mu kiciro cya mbere cy’ubudehe bagomba guhabwa amatungo magufi, ngo abafashe kuva mu bukene.

Umuyobozi w’akarere ka Nyaruguru Habitegeko Francois avuga ko hari ingamba zo kuzajya bagenzura buri muntu uzajya uhabwa iri tungo nib anta ruswa yatswe.

Nyuma babumbye amatafari yo kubaka inzu z'abantu babiri badafite aho baba
Nyuma babumbye amatafari yo kubaka inzu z’abantu babiri badafite aho baba
Abaturage barafatanya n'abayobozi umuganda, uteruye icyondo aha mugenzi we ni umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza
Abaturage barafatanya n’abayobozi umuganda, uteruye icyondo aha mugenzi we ni umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza
Uwambaye amataratara ni Isaac Munyakazi wo muri Minisiteri y'Uburezi
Uwambaye amataratara ni Isaac Munyakazi wo muri Minisiteri y’Uburezi
Nyuma y'umuganda bashyizeho morale, aha umuyobozi w'Akarere ka Nyaruguru (ufashe igitiyo) arabyina umudiho abaturage bateye
Nyuma y’umuganda bashyizeho morale, aha umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru (ufashe igitiyo) arabyina umudiho abaturage bateye
Nyuma baganiriye n'abayobozi, uyu ni Hon depite Thacienne Mukandamage wari kumwe nabo mu muganda rusange
Nyuma baganiriye n’abayobozi, uyu ni Hon depite Thacienne Mukandamage wari kumwe nabo mu muganda rusange
Abaturage bavuze ku mugaragaro umuyobozi w'Umudugudu ubasaba ruswa
Abaturage bavuze ku mugaragaro umuyobozi w’Umudugudu ubasaba ruswa
Uyu muyobozi w'Umudugudu wa Cyahinda yavuze ko amafaranga yabakaga ari ay'Umuryango, baramuseka abayobozi banamuhakanira ko atari byo
Uyu muyobozi w’Umudugudu wa Cyahinda yavuze ko amafaranga yabakaga ari ay’Umuryango, baramuseka abayobozi banamuhakanira ko atari byo
Isaac Munyakazi asanzwe ashinzwe kureberera Akarere ka Nyaruguru
Min. Isaac Munyakazi asanzwe ashinzwe kureberera Akarere ka Nyaruguru

 

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

15 Comments

  • Kera muri regime koministi.Iyo babaga baguhaze bagushyiraga kukarubanada abantu bose bakagutuka, bakakuvuma bakaguciraho byarangira ukanyongwa.Ese buriya nyuma yo kweguzwa ashobora kuzabona akandi kazi gatuma abona umushahara wokuriha kredi afite,amafaranga yabana kwishuli nibindi? Arabambwe birarangiye buriya kandi ariwe wariye wenyine.

  • Kweguza cyangwa kwirukana? Ese mu gihugu kigendera muri demokarasi ibibabho? Ntabwo nshyigikiye uyu muyobozi ariko nanone ibintu bikorwa ntabwo bikurikiza amatageko narimwe usanga umuntu wese bitewe numwanya ariho yikoreribyashaka.

  • Ariko ba Ministers ntibagira abajyanama ra? Ubu koko Minister muzima afata icyemezo cyo kweguza umuyobozi ashingiye kuri sakwe sakwe yo munama? Abifitiye uburenganzira se ahubwo? Muti hahise haba amatora ayo mutora se yarari kungengabihe ya Komisiyo y’igihugu y’amatora! Mugukanga rero yitwaza Presida Kagame!! Mujye mukora amafuti yanyu mutitwaje Rudadumbwa mwari mwumva harumuyobozi watowe nabaturage yeguriza mu ruhame? Cg mumurusha gutega amatwi abaturage! Minister wakoze nkibintu Captain Dadis Camara yakoraga muri Guinea yeguza yirukana cg aca imanza kuri televisio! Umwanzuro; bayobozi nimuvuge discour zabanyepolitiki, mukore ibiri munshingano zanyu ibindi mujye inama cg mutange ibitekerezo, mwitonde mwoye guhubuka knd mukunde abaturage byukuri bitari ukwiyerurutsa nwirukana ba midugudu nkaho aribo babuza iki gihugu gutera imbere. Ko mutarahera kubo PAC itumiza se bariye za Rukarara…….

  • @ Mugayo

    Ntabwo n’ubundi umuyobozi w’umudugudu ahembwa. Anabaye yahembwaga ngira ngira ngo byamugendekera nk’undi wese wirukanywe ku kazi kubera amanyanga ye!

  • @ Kagunda

    Ariko abantu ntibagakabye n’iyo democracy n’ayo mategeko! Umuntu yatse ruswa abaturage ayobora, bamureze ku mugaragaro, ananiwe kwisobanura ku karubanda maze ngo bamureke akomeze abayobore? Ubwo se democracy iruta iyi aho abantu bavuga ibibabangamiye ku mugaragaro maze ibisubizo bigashakwa ku mugaragaro ni iyihe kandi iba he? Ubu wumva byaba ari byo ko ikibazo nk’icyi cyandikwa, abantu bakazafata umwanya wo kucyiga no gufata umwanzuro ndetse no gutumiza andi matora? Niba ibyemezo nk’ibi byafatirwaga mu ruhame byose u Rwanda rwaba rufite democracy ya mbere ku isi kuko byaca akarengane gakorerwa abaturage maze n’abayobozi bakora neza ntibazire za munyangire zijya zivugwa ugasanga abantu bangahe baricaye bafashe icyemezo kuri runaka akabimenyeshwa gusa!

  • @ Mugayo

    Ngo kandi atarariye wenyine? Igisambo ni igifashwe ubwo n’abandi bazagira umunsi wabo wa 40!

  • Ibi ntago aribyo ntago Umunyamabanga wa leta yeguza umuyobozi wumudugudu ntago abyemerewe sinuku beguzwa bajye babanza batandukanye abakozi ba leta nabantu abaturage bitoreye kereka abaturage aribo bamweguje niho bigira uburemere naho we yivugiraga

  • Ibyo bintu biri illegal rwose harizindi nzira byari kunyuzwamo akavaho adakuweho Nk imbwa kdi Hari ibindi yaba yarakoze byo gushimwa

    • @Kabare and Sibyo

      Agize amahirwe birangiriye hariya!Umuntu wari utangiye kubeshyera RPF se ngo amafaranga yabakaga ni ay’uyu muryango ntiyari arutanze?abyine ahubwo aratabawe bitamukozeho. FPR yamutakiye ko yabuze amafaranga se da? ahhhaaaa Ubu se ashyizwe mumategeko dossier ikandikwa murumva atahanwa nkundi wese wariye Ruswa? ubwo se nibwo yaba yungutse? nonese bwo abaturage batinyutse kwivugira wagirango akarengane kabo kazakirizwe he? Ndemera ko atazanye itegeko rimuha ububasha bwo kweguza umuyobozi ariko kd ndamushima ko abigenjeje gacye ntiyandike dossier ijya mumategeko nkizindi zose. Iturize nawe baguhitishijemo ntiwakwemera ko bigera kure kd abagushinja ubafite.

      • @Bonson niba harikindi ushobora gutangaho urugero mubakorera mumucyo vanamo FPR.

  • yewe uyu muministri agaragaje ubururu muri government pe!

  • Ministre ushinzwe amashuri yabaye uw’ubutegetsi bw’ibihugu ryari? Kwivaga mu kazi udashinzwe ni ikosa rihanirwa. Icyo kemezo n’imfabusa!

  • Umuyoboziw’umudugudu yeguzwe na Njyanama y’akagari, agasimbuzwa by’agateganyo n’ushinzwe umutekano mu mudugudu.

  • Ibi nigisebo aho politiki ikorerwa kumuhanda.Wagirango bari gukina filme.Ese ibi abaturage babifata gute?

  • Ibibi birarutana aho kugira ngo akomeze azonge abaturage abaka ruswa nagende azarege ko bamukuyeho bitubahirije amategeko.

Comments are closed.

en_USEnglish