Perezida Museveni yategetse ko Kaminuza ya Makerere iba ifunze
Perezida Yoweri Museveni yategetse ko Kaminuza ya Makerere ifunga imiryango kubera imyivumbagatanyo y’abarimu n’abanyeshuri imaze iminsi ihabera.
Itangazo rya Perezida rifunga iyi Kaminuza ryasohotse mu ijoro ryakeye rivuga ko ari ukugira ngo habungabungwe ubuzima bw’abantu n’ibintu.
Perezida Museveni yishingikirije ububasha ahabwa n’Itegeko Nshinga yategetse gufunga Kaminuza ya Makerere ako kanya kugeza hari izindi mpinduka atangaje.
Ubuyobozi bwa kaminuza bumaze iminsi bugerageza guhagarika imyigaragambyo y’abarimu basaba guhabwa uduhimbazamusyi bari barambuwe.
Abanyeshuri kuwa kabiri nabo bari binjiye mu myigaragambyo bari inyuma y’abarimu babasabira ko bahabwa amafaranga bagenewe y’amezi atandatu. Ejo kuwa kabiri bari bemerewe ukwezi kumwe gusa.
Dr. Charles Wana-Etyem umuyobozi w’inama y’ubutegetsi ya Kaminuza ya Makerere ejo yasabye abarimu gusubira mu mirimo kuko bari bemerewe guhabwa agahimbazamusyi k’ukwezi kumwe ariko baranangira.
Abanyeshuri bo basabaga guhura na Perezida Museveni aho guhura n’ubuyobozi bwa Kaminuza.
Imyigaragambyo yari yatangiye kwangirikiramo ibintu.
UM– USEKE.RW
2 Comments
Ça fait partie de la democratie.
Ariko se ko ndeba harimo n’abameze nka za mayibobo. universites zo muri Africa ziteye gahinda pe !
Iyi hari igihe yigeze kuba ku mwanya wa 3 muri Africa, ndetse no ku isi itangiye kumenyakana cyane, ariko none ndebera yabaye nka ya mashule yitwaga mu kibeho.
Comments are closed.