Digiqole ad

TRUMP NIWE UZATSINDA – Umuraguzi w’umutwe utaribeshya kuva mu 1984

 TRUMP NIWE UZATSINDA – Umuraguzi w’umutwe utaribeshya kuva mu 1984

Allan J. Lichtman ahora avuga abazatsinda, ntaribeshya kuva 1984

Allan J. Lichtman, Abanyamerika baramuzi cyane, ni umuraguzi w’umutwe utaribeshya ku utsinda amatora ya Perezida wa USA kuva mu 1984. Uyu kandi ni inzobere mu mateka unayigisha muri American University. Mu kwezi gushize yemeje ko Trump ari we uzatsinda. Amakuru mashya ariho ni uko ubu Trump yaciye kuri Mme Clinton muri ‘sondage’ z’ibinyamakuru bimwe mu mahirwe yo gutsinda.

Allan J. Lichtman ahora avuga abazatsinda, ntaribeshya kuva 1984
Allan J. Lichtman ahora avuga abazatsinda, ntaribeshya kuva 1984

Allan J. Lichtman yatangaje ko abaDemocrats ubu batazabasha kugumana White House.

Kuva mu 1984, Lichtman nta na rimwe aribeshya, uwo atangaje ko azatsinda amatora niwe uyatsinda.

Aherutse gusohora igitabo yise “Predicting the Next President: The Keys to the White House 2016” aho avuga ku ntsinzi ya Trump.

Uyu mwalimu avuga ko nubwo Trump afite ubushobozi n’ubunararibonye bucye mu miyoborere, nubwo afite ibimuvugwaho byinshi bimuha ubusembwa bwo kuyobora Amerika ariko mu bumenyi bwe yasanze AbaRepublicains ari bo bazatsinda amatora azaba mu minsi irindwi iri imbere.

Uyu mugabo uburaguzi bwe bufite ibyo bushingiraho, agendera ku bintu 13 byo cyangwa bitari byo (false/true) byatangajwe (statements). Iyo bitandatu muri byo atari byo ishyaka riri ku butegetsi ritakaza White House. Kuva mu 1984 ntaribeshya.

Ibi ngo yabigezeho abanje kwiga no gusesengura ibijyanye n’amatora ya Perezida wa USA hamwe n’ariya mashyaka abiri guhera mu 1860 Abraham Lincoln atorwa kugeza mu 1980.

Mu matora umunani yabaye kuva mu 1984 kugeza 2012 uwo avuze ko atsinda niwe utsinda. Buri gihe mbere gato y’amatora abanyamerika baba bategereje kumva indagu ze.

Ubu yamaze gutangaza ko ibyatangajwe bitandatu atari byo (false) ku ishyaka ry’aba-Democrats rifite ubutegetsi ubu. Bityo ngo ntabwo bazasubiraho mu matora yo kuwa kabiri w’icyumweru gitaha.

Mu matora uyu mugabo nta ruhande ngo abogamiyeho, icyo akora ni ukwiga no gusesengura amateka ubundi akavuga uwo yabonye uzatsinda. Trump rero niwe ubu indagu ze zereye.

Ni aho gutegereza amatora tukamenya niba indagu ze koko zarereye Donald Trump.

UM– USEKE.RW

9 Comments

  • Nanjye niko mbibona ariko si ukumugenderaho gusa ntabwo America(USA) yayoborwa n’umugore ngo bikunde kereka ari la fin du monde.

  • Ntawamenya

  • Ubundi abagore bagomba gutegereza abagabo murugo,nibyo batunzi muruhane bagomba kubisobanuza abagabo murugo.bibiliya niko ivuga

  • ibi byitwa kwikinisha, Trump azatsindwa ruhenu mwabuyanga mwabyemera. Umuyobozi wa USA utaha ni Clinton. nubwo mwanga bwose.

  • Ese abademocrates babuze umucandidat cyangwa bagendeye ku izina ry’uwigeze kuba Président ?

  • Wowe wiyise k c, wasigaye inyuma cyaaaaneeee, imitekerereze nk’iyo irashaje ntaho yageza isi mu iterambere!!! Imana ishimwe ko abagifite imyumvire iri hasi nk’iyo yawe batari mu bayobozi b’igihugu cyacu

    • Hari uwavuze ko umugore atazareshya n’umugabo..ni ukuvuga iki ?Yaba inférieure ou supérieure mais”jamais” son égal.Irya mukuru..!

  • Nanjye niko mbibona ntabwo abademocrate bayobora mandate zirenze 2 bikurikiranya. Ibi kandi Hillariya arabizi. ikindi nuko akenshi umukandida ubonwa neza n’amahanga siwe abanyamerika bakunze gutora(hirengagijwe BARAK OBAMA)! Ngayo nguko!

  • Hagomba gutorwa Trump niwe mukandida ufite ingufu

Comments are closed.

en_USEnglish