Nashimishijwe cyane n’uburyo impunzi zitabwaho mu Rwanda – Jan Eliasson
Umunyamabanga Mukuru wa UN wungirije, Jan Eliasson wasoje uruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri mu Rwanda, yavuze ko yashimishijwe cyane n’uburyo impunzi zitabwaho mu Rwanda, asaba ko n’amahanga yose ashyiraho amategeko afasha abimukira n’impunzi kubaho neza.
Mu kiganiro kigufi n’abanyamakuru, Jan Eliasson yasobanuye ko uruzinduko rwe mu Rwanda rwari rufite impamvu nyinshi nyuma yo kumara imyaka myinshi ku Cyicaro cya UN no mu gihugu cye cya Sweden.
Muri izo mpamvu ngo harimo kwifatanya n’Abanyarwanda bahuye n’ibyago ababo bakicwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kandi no kwifatanya n’igihugu ngo gikomeze kubaka ubumwe.
Ati “Nyuma y’iyi Jenoside itavugwa (Unspeakable Genocide), ni ukubabwira ko nubwo Umuryango w’Abibumbye watsinzwe (utaragize icyo ukora), mu 1994 ariko ubu uri mu Rwanda mu buryo bubiri. Gufasha kubaka iterambere ry’u Rwanda, n’icyerekezo cy’ubumwe n’ubwiyunge n’amahoro, no gufasha u Rwanda gutera imbere mu bushake rufite bwo guteza imbere ubukungu n’abaturage nk’uko hari ibyamaze kugerwaho.”
Jan Eliasson wari kumwe n’Umuyobozi wa ONEUN mu Rwanda, Lamin Manneh, yavuze ko yashimishijwe cyane n’uko u Rwanda rwafashe Intego z’Ikinyagihumbi (MDGs) rukazishyira mu igenamigambi ry’igihugu zikaba zaragezweho neza.
Mu rugendo rwe, Jan Eliasson yavuze ko yahuye na Perezida Paul Kagame baganira ku bijyanye na politiki n’iterambere ry’abaturage, na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Louise Mushikiwabo ngo babiganiriyeho, ndetse yahuye n’itsinda rya Minisiteri enye harimo na Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, anasura umudugudu w’icyitegererezo wa Nyagatovu i Rwamagana.
Kuri uyu wa kabiri yagiranye ibiganiro na Perezida w’Inteko Nshingamategeko, Hon Mukabalisa Donatile anabonana n’abahagarariye amashyaka ya politiki.
Ati “Ni urugendo rwatanze umusaruro cyane, rwampaye kunguka byinshi, ndajyana ubutumwa kuri U. Ubu mu kanya ngiye muri Central African Republic ho ibintu bitandukanye n’uko bimeze hano.”
Umuseke wabajije Umunyamabanga Mukuru wungirije muri UN, Jan Eliasson icyo yaba yaraganiriye n’Abayobozi b’u Rwanda ku kibazo cy’impunzi z’Abarundi ziri mu Rwanda, dere ko u Rwanda rugikomeye ku cyifuzo cyo kwimurira izi mpunzi mu kindi gihugu.
Jan Eliasson
Jan Eliasson yavuze ko ikibazo cy’impunzi kimureba cyane ngo hari inama ikomeye bakiganiriyeho mu mujyi wa New York igamije gukumira ubuhunzi n’abantu bakomeza kuva iwabo bajya ahandi (abimukira), no kurwanya abatareba neza abanyamahanga babagana (Xenophobia).
Ati “Nashimishijwe cyane n’uburyo impunzi zitabwaho muri iki gihugu (Rwanda), hari impunzi 165 000, zose hamwe izavuye muri Congo Kinshasa, no mu Burundi, icyanshimishije kurushaho ni uburyo impunzi ziga, zivurwa, twemere ko igihe cyose atari uko bigenda. Ariko nk’uko Perezida Kagame yabinsobanuriye, n’abandi twahuye bavuga ko na bo babaye impunzi, ko bagize amahirwe yo kwiga n’abana babo bakavurwa ikaba ari yo mpamvu bafite imirimo ubu. Ntekereza ko ari byiza kuba u Rwanda rwaremera gukora ibishoboka, impunzi zikabaho mu buzima nk’ubw’abandi baturage (integration).”
Yavuze ko ikibazo cy’impunzi n’abimukira gihangayikishije UN, aho abantu miliyoni 65 bavuye mu byabo ku Isi, abagera kuri miliyoni 40 bakaba ari impunzi mu bihugu byabo imbere, abandi miliyoni 25 bambutse imipaka bahungira mu bindi bihugu, nk’uko abivuga, ngo abantu miliyoni 244 bajya gushakira ubuzima ahandi mu buryo bw’abimukira (Global migration).
Ati “Mu kerekezo gishya cy’Isi, dufitemo ko impunzi zigomba kuba nk’abantu babayeho neza (modern society). Impunzi n’abimukira zigenda zivugwaho byinshi muri politiki z’ibihugu, ni ikibazo gihangayikishije buri wese, buri gihugu gikwiye gushyiraho politiki ijyanye n’impunzi n’abimukira, ntekereza ko u Rwanda ari urugero rwiza.”
AMAFOTO @HATANGIMANA/UM– USEKE
HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW
1 Comment
Impunzi ninyinshi, no mushyamba ya Kongo baracyahari.
Comments are closed.