Digiqole ad

Perezida Kagame muri Gabon yakiriwe na Ali Bongo

 Perezida Kagame muri Gabon yakiriwe na Ali Bongo

Perezida Kagama yakiriwe na mugenzi we wa Gabon Ali Bongo.

Kuri uyu wa gatanu Perezida Paul Kagame yageze mu gihugu cya Gabon, aho agiye kugirira uruzinduko rw’iminsi ibiri rugamije kubaka umubano w’ibihugu byombi.

Perezida Kagama yakiriwe na mugenzi we wa Gabon Ali Bongo.
Perezida Kagama yakiriwe na mugenzi we wa Gabon Ali Bongo.

Ku kibuga cy’indege cya Libreville, Paul Kagame yakiri we na Perezida wa Gabon  Ali Bongo Ondimba.

Abinyujije kuri Twitter, Perezida wa Gabon Ali Bongo Ondimba yatangaje ko anejejwe cyane no kuba yongeye kwakira Perezida Kagame muri Gabon.

Yagize ati “Nakiranye ubwuzu, inshuti yanjye n’umuvandimwe Paul Kagame, uje mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri.”

Ali Bongo Ondimba yavuze ko uru ruzinduko rugamije gukomeza umubano hagati ya Gabon n’u Rwanda, by’umwihariko no gusangira ubumenyi mu bijyanye no kubaka ubukungu bushingiye ku nkingi nyinshi, ikoranabuhanga, ubuhinzi, ibidukikije n’ibindi.

Ku kibuga cy'indege yakirijwe akarasisi ka Gisirikare.
Ku kibuga cy’indege yakirijwe akarasisi ka Gisirikare.

Muri iki gihe, ibihugu nka Gabon bifite ubukungu bushingiye ahanini ku bicuruzwa byohereza mu mahanga biri mu bibazo by’ubukungu kubera ko ibiciro ku masoko mpuzamahanga byaguye cyane.

U Rwanda ni kimwe mu bihugu bya Afurika nabyo byagizweho ingaruka n’imanuka ry’ibiciro ariko bitari cyane kubera ko ubukungu bwarwo budashingiye cyane kubyoherezwa mu mahanga, kandi rukaba rwaragerageje kubaka ubukungu budashingiye kubyoherezwa mu mahanga gusa, kuko ari nabicyeya.

Perezida agiye muri Gabon avuye, muri Congo-Brazaville, aho naho yagiye aturutse muri Mozambique, impamvu nyamukuru y’izi ngendo yatangajwe, ni ukubaka umubano hagati y’u Rwanda n’ibyo bihugu.

Haririmbwa indirimbo zubahiriza ibihugu byombi.
Haririmbwa indirimbo zubahiriza ibihugu byombi.
Perezida Bongo yabanje kugirana na Perezida Kagame ibiganiro byihariye.
Perezida Bongo yabanje kugirana na Perezida Kagame ibiganiro byihariye.

3k

UM– USEKE.RW

3 Comments

  • nukuri nibyiza gusura inshuti, urugendo ruhire kumuyobozi wacu.

  • Ariko ibi bihugu na ambassador bigira bahagarariye igihugu cyacu?

  • nyakubahwa byaba byiza ukomeje kwiyegereza abanyafrica bene wacu kuko abo wita ngo ni shuti zawe shya aribo barabu ngirango uzarebe amateka yabo ku birabura,cyangwa uzashake documentary yukuntu abirabura batuye mu bihugu byabo bafashwe.tunisia,algeria ,moroc,turkish nahandi.ikibagenza nuko nabo babona batanzwe kurya ku mafranga yabirabura nkuko abazungu bayarya. abanyafrica nta muntu numwe udukunda nituti reba twe ubwacu ngo dukorere ibihugu byacu abirabura nitutihagararaho ngo dushyire hamwe twebwe ubwacu tuzakomeza tube inferiority kubandi
    Jesus he’s europian guy,Muhammad he’s Arabic guy,that lady they Asians worship is Asian woman.

Comments are closed.

en_USEnglish