Digiqole ad

Ibihano byatangiye ku modoka zidafite ‘Speed Governor’

 Ibihano byatangiye ku modoka zidafite ‘Speed Governor’

Commissioner of Police (CP) GeorgeRumanzi yabwiye abanyamakuru ko guhera ubu ikinyabiziga gitwara abantu n’imizigo irengeje toni eshatu n’igice bazasanga kidafite akuma kagabanya umuvuduko bita Speed governor azajya acibwa amande y’ibihumbi icumi, kandi yaba atayishyirishijemo vuba ntahabwe icyemezo cy’uko yakoresheje controle technique byakomeza gutyo imodoka ye igafungwa.

CP Gerard Rumanzi uyobora ishami rya Police rishinzwe umutekano mu muhanda
CP George Rumanzi uyobora ishami rya Police rishinzwe umutekano mu muhanda aganira n’abanyamakuru kuri uyu wa gatanu

CP Rumanzi yabwiye avuga ko ibi bihano bizakurikizwa uko biri guhera kuri uyu wa gatanu kandi ngo bireba imodoka zose ziri mu kiciro tuvuze haruguru, zaba iza gisivili, iza gipolisi n’iza gisirikare.

Ashingiye ku mibare y’impanuka zabaye muri uku kwezi turi kurangiza k’Ukwakira(hapfuye abantu 50) n’izabaye muri Nzeri(hapfuye abagera kuri 60) ngo asanga gukoresha turiya twuma ari imwe mu ngamba zizagabanya umubare w’abasiga ubuzima mu mpanuka n’abazikomerekeramo.

CP Rumanzi yaburiye abafite ibinyabiziga birebwa na ririya tegeko ko bazagerwaho n’ibihano riteganya niba bataryubahirije kandi ngo biratangira vuba.

Akuma Speed Governor ntikemerera imodoka kwiruka iyo uyitwaye abishatse kuko gaca intege  moteri.

Kuba utu twuma tutaraba twinshi kandi ngo tugurirwe ahantu hatandukanye ngo byatewe n’uko bakiga ku buziranenge bwatwo kugira ngo ejo batazasanga baribeshye bikamera nk’uko  bimeze mu bihugu bituranye n’u Rwanda.

Speed Governors ngo zizajya zirekana niba umushoferi yateye ‘indobo’ bityo abe yahabwa ibihano niba yishe amategeko.

Umujyi wa Kigali urateganya guhindura ibyapa ukabihuza n’igihe tugezemo. Ngo ibyapa bito bito bigiye kuzavanwaho hashyirwego ibinini abacuruzi bashaka kwamamaza bajye bakodesha umwanya bifuza kwamamarizaho.

Ibyapa byo ku mihanda kandi ngo bizasanwa bihuzwe n’igihe k’uburyo abanyamahanga bazajya bakoresha imihanda yo mu Rwanda k’uburyo badashobora gushyirishamo za ‘Speed Governors’ bazajya bakurikiza ibyapa batabikurikiza bagahanwa nk’uko bisanzwe ku bandi.

Iki kiganiro cyari kirimo kandi abahagarariye Irembo Online Platform, Umujyi wa Kigali, na RURA.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

8 Comments

  • Polisi nikoreshe za caméras mu gufata abarenze umuvuduko wemewe. Ibigo bishinzweubwishingizi byunganire polisi bigura izo caméras kuko nabo babyungukiramo impanuka zigabanutse, Leta nayo ikinjiza amafaranga mw’isanduku aturutse kuri amendes.

    • JYE NDASHIMA POLICE. AHUBWO BADUFASHIJE BAKURAMO AMARADIO ABA MURI ZA COASTER (CYANE CYANE IZIDASHYIRWAMO N’URUGANDA RWA TOYOTA). URUSAKU RWAZO RUTEZA IBIBAZO ARIKO IYO ZITARIMO NTA KIBAZO BITEZA

      • nyamara mbona ikibazo cy’urusaku cyarakemutse.

  • Ariko iyo bavuga gushyira ibyo byuma mu mamodoka y’abaturage kuki bataduha urugero noku modoka za gisikare na Police ko nazo ziri muziteza impanuka cyane, hazagize umu minister umwe nibura ufata imodoka ye akaduheraho urugero muri za V8 zabo.

  • None c imodaka 2 nizigongana zose zifite utwo twuma leta na police zizajya zishyura Ayo mamodoka?
    nihagira upfira murizo modoka kd ako kuma karimo leta niyo bizajya bijya kumutwe? Cg nugukomeza kwigorerwa kd warakaguze ayawe? Bizagenda bite? Ibisobanuro bihagije birakenewe?

  • iyo tugeze muri east africa,mu mihanda ahari imihanda myiza twemererwa kwihuta,ubwo se tuzajya tubigenza gute kandi imodoka zifungiye kuri 60 ? muri tz hari ibyapa byinshi bya 100 km/h,muri kenya naho birahari.Pliz,mutekereze ibintu byose mudufashe natwe abashoferi,niba mwumva uko bivunanye kugenda ibirometero 1700 uri muri 60 km/ h

    • ibirometero 1700 bibahe ko nzi rusizi ariho kure kandi hari gusa 295 km ? dont exgulate murashaka gukomeza kwica abantu kubera umuvuduko.

  • izo speed governor’s muzishyire mu modoka zitajya hanze y’urwanda kuko imodoka zikorera hanze y’urwanda kubera imihanda yabo myiza migari cyane kandi irambuye hari ibyapa bitegeka kwiruka 100km/h.ubwo relo mqazishyira muri zi modoka zikorera mu duhanda twacu dufunganye kandi tw’amakorosi menshi

Comments are closed.

en_USEnglish