Digiqole ad

Theo Bosebabireba aratabariza abahanzi bo mu nsengero kugenerwa ituro

 Theo Bosebabireba aratabariza abahanzi bo mu nsengero kugenerwa ituro

Uwiringiyimana Theogene benshi bazi ku izina rya Bosebabireba

Uwiringiyimana Theogene benshi bazi ku izina rya Bosebabireba kubera indirimbo ye yitwa gutya, aratabariza abahanzi baririmba indirimbo zihimbaza Imana ‘Gospel’ kuba bagenerwa ituro nk’agahimbaza musyi bazajya bifashisha mu bikorwa bitandukanye birimo transport n’imibereho.

Uwiringiyimana Theogene benshi bazi ku izina rya Bosebabireba
Uwiringiyimana Theogene benshi bazi ku izina rya Bosebabireba

Uyu muhanzi ufite izina rikomeye cyane mu bahanzi bakora izo ndirimbo, ngo kuba yatinyuka akavuga atya arabizi ko ibizakurikira bitari byiza kuri we.

Ariko abayobora amatorero bakwiye guha agaciro abahanzi babo bakifuza ko batera imbere kuko nabo hari ibyo bakora bituma amatorero agira abaKristo bayagana.

Abajijwe impamvu we atava muri Gospel ngo ajye muri secure music nk’abandi bagiye bayivamo, avuga ko atari umuhamagaro we.

Ko ahubwo yasaba iryo turo ryo mu nsengero agafatwa nabi n’abamwumvise ariko atavuye mu ndirimbo zihimbaza Imana.

Yabwiye Umuseke ati “Mu duseke bashyira imbere tw’amaturo ya 1/10, birakwiye ko bahashyira n’icy’umuhanzi waje kubaririmbira cyangwa itike iri bucyure choral yabo”.

Avuga ko benshi mu ba Pasiteri b’amatorero atandukanye batari bumva neza icyo gitekerezo, ahubwo bakavuga ko ari ubupagani.

Bosebabireba akomeza ko nta munsi n’umwe umuhanzi wa Gospel azatera imbere niba adatekerejweho nk’ufite akamaro ku baKristo.

Ahubwo ari hahandi hari abatagira imitima yo kwihangana kandi bifitiye impano bigatuma bayivamo bakajya mu zindi ndirimbo zisanzwe izo bita iz’isi ‘Secure’.

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

13 Comments

  • Intumwa za yesu zahembwaga iki? Najye muri gumaguma primus

    • Indwara ya mbere mbi kwisi ni ukwibagirwa, niba uririmbira Imana ngo Uhembwe Mwijuru uzahembwa Iki? Ariko ubundi reka nkubaze gato mubushobozi bwawe wari kugura ibyuma bingahe? bifite agaciro k’amafaranga angahe? ndakwibutsa iki: BARA IMIGISHA IMANA YAGUHAYE UHEREYE IGIHE WAMENYEYE UBWENGE KUGEZA UBU NUSANGA NTACYO IMANA YAGUHAYE UREKE KUYIRIRIMBIRA naho amaturo n’icyacumi nuzacyiguha ngo ukunde uririmbe azaba ari nkawe.

    • Niba zitarahembwaga se Pastors ko bahembwa, uretse nabaririmbyi nabandi bose bakora imirimo murusengero, abadiakoni, abakubura bise bakwiye igihembo

  • Kiliziya nimwe kandi itunganye

    • @Gahigi, kiliziya yihe? Ese uzi icyo kiliziya bivuga?

  • Kiliziya ni 1 kandi itunganye Gaturika kuko niyo yonyine ikomoka ku ntumwa, batisimu ni imwe ikiza abantu ibyaha……….. Nyagasani umwe, kiriziya imwe, ukwemera kumwe, Imana imwe ni yo yonyine kandi niyo mubyeyi.

  • Imana irabareba sha!!!

    • Nawe irakureba

  • Shinga boutique yawe nawe ujye waka amaturo abayobye ngo baje gusenga. Birazwi ko idini ryavutse umunsi indyarya ihura n’ikigoryi.

  • Niba ashonje ashinge irye dini. Ntabwo mu rusengero ariho abantu bimarira inzara. None se atekereza ko abahanzi bakora akazi karuta ak’abandi mu itorero

  • Ndumva mu nsengero hagiye guhinduka inzu z’ibitaramo byo kwishimisha kuruta umuhamagaro wo kuramya Imana. None se abantu bose nibasaba ibihembo ku mpano Imana yabahaye bizagenda bite? Tuziko ibikorwa byinshi mu nsengero ari ubwitange, maze Imana yabona ibyo ukora ikabiguhera umugisha. Indirimbo ni nziza haba k’uzumva ndetse n’uririmba ubwe niyo yaririmba ntawe aririmbira. Ariko ikiruta byose tujye turirimba tugamije kunezeza Imana kuruta twe ubwacu cyangwa abo turirimbira nubwo byose bibereye rimwe byaba ari akarusho (mbere na mbere Imana, hakurikireho abo tubwira, twe tuze inyuma). Ntabwo ndi Pasteur, ariko ubwo butumwa buzavugwa ari uko umuntu abanje kuguririrwa ntibuzaba buturutse ku Mana. Keretse niba mushyigikiye abavuga ko amatorero ari Business nk’izindi zose.

    Mutubabarire kubera ubutumwa burebure. Kandi ntihagire uwo dukomeretsa. Imana ibahe umugisha.

  • Kuririmba no kuvuga ubutumwa n’indi mirimo mu rusengero bihesha umugisha ubikora kurusha ubikorerwa. Kandi umugisha ntubyiganirwa.

  • @ all,
    Ndunva uyu musore mumuhora ubusa. Aba pastori bose batungwa namaturo, ayo maturo akabafasha no kurihira abana babo mumashuri. None nigute pastori atagabana nabandi bafatanije gukora uwomurimo wimana? Burya pasteri we wenyine murusongero ntabandi bamufasha ntiyashobora iyomirimo yitorero. Aba pastori nibasangire ayo maturo nabobose babafasha mukazi kabo, cyangwa berure bajye bavugako bakeneye abakorera bushake gusa. Bishyo umuhanzi cyangwa undi wese ajye ajya gukorera itorero azinezako ari umukorerabushake ntagihembo ategereje.

Comments are closed.

en_USEnglish