Digiqole ad

Gicumbi: Ba Gitifu b’imirenge ibiri beguye ku buyobozi ku mpamvu zabo bwite

 Gicumbi: Ba Gitifu b’imirenge ibiri beguye ku buyobozi ku mpamvu zabo bwite

Ku biro by’Akarere ka Gicumbi.

Gicumbi – Kuwa gatatu, tariki 26 Ukwakira 2016 Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge ibiri, uwa Nyamiyaga na Muko bashyikirije Akarere amabaruwa w’ubwegure bwabo, ku mpamvu zabo bwite.

Mudaheranwa Juvenal, Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi yabwiye Umuseke ko hari amabaruwa abiri yabagezeho kuri uyu wa gatatu y’Abanyamabanga Nshingwabikorwa begura ku nshingano zabo, harimo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muko witwa Nzabanterura Eugene, n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamiyaga witwa John Agabe.

Mudaheranwa yadutangarije ko banditse bavuga ko beguye ku mpamvu zabo bwite, kandi bikaba ari Uburenganzira bwabo.

Tumubajije niba aba banyamabanga nshingwabikorwa beguye ntacyo banengwagaho ku bijyanye n’imikorere, Mayor Mudahemuka yavuze ko batari shyashya, ariko ko hari n’ibihari batabihuza cyane no kwegura kwabo.

Yagize ati “Burya nta byera ngo de, kuko twari tumaze iminsi tuvuye muri Evaluation (ubugenzuzi), ntabwo wavuga ngo imikorere ya Gitifu runaka irera ngo de, ariko nanone ntabwo wakwinjira ku mpamvu beguye,…”

Umuyobozi wa Gicumbi avuga ko bagiye gushaka abayobozi basimbura aba basezeye kugira ngo Serivise bahaga abaturage zidahagarara.

Evence Ngirabatware
Umuseke.rw/Gicumbi

5 Comments

  • “Beguye ku mpamvu zabo bwite”! Mujye muvana izo ndirimbo aho rwose zirashaje. Mwe koko ubwanyu ntimwibonara ko biri ridiculous!

  • arikose iyi poste ya executif bayishijeho ra!!!

  • Mudahemuka yavuze ko batari shyashya, ariko ko hari n’ibihari batabihuza cyane no kwegura kwabo.

    Yagize ati “Burya nta byera ngo de, kuko twari tumaze iminsi tuvuye muri Evaluation (ubugenzuzi), ntabwo wavuga ngo imikorere ya Gitifu runaka irera ngo de, ariko nanone ntabwo wakwinjira ku mpamvu beguye,…”
    Iyo ntero yindirimbo imaze gufatika, irashaje ahubwo iranabishye nimushake indi nshyashya mutera

    • Iyo mvugo y’uwo bita Mayor nta reme na mba ifite kandi yuzuyemo rya tekinika rya fpr…Ariko se bazumva ryari ko abanyarwanda babatahuye ?

  • ????????! Bahere no kuri byiringiro fidel ubakuriye!

Comments are closed.

en_USEnglish