Digiqole ad

APR FC na Mukura VS zirahura zidafite ba rutahizamu bazo

 APR FC na Mukura VS zirahura zidafite ba rutahizamu bazo

Ngama Emmanuel na Onesme Twizerimana ntibari bukine uyu mukino

Mu mpera z’iki cyumweru Shampiyona y’Umupira w’amaguru (AZAM Rwanda Premier League) irakomeza ku munsi wayo wa Gatatu. Imikino irabimburirwa n’uwo APR FC yakiramo Mukura Victory sports, zombie zirakina zidafite ba rutahizamu bazo b’imena barimo Usengimana Faustin wa APR na Ngama Emmanuel wa Mukura VS yakuye mu Burundi.

Ngama Emmanuel na Onesme Twizerimana ntibari bukine uyu mukino
Ngama Emmanuel na Onesme Twizerimana ntibari bukine uyu mukino

Kuri uyu wa Gatanu, kuri stade Regional ya Kigali, I Nyamirambo harabera umukino uhuza amakipe abiri afite ibigwi n’amateka mu mupira w’amaguru mu Rwanda. APR FC irakira Mukura Victory sports mu mukino w’umunsi wa Gatatu wa shampiyona y’u Rwanda.

Uyu mukino, ugiye kuba impande zombi zidafite bamwe mu bakinnyi zigenderaho, cyane mu busatirizi.

APR FC irakina na Mukura VS idafite Imran Nshimiyimana wavunikiye mu mikino ya gisirikare, Faustin Usengimana wavunikiye mu mukino banganyije na Gicumbi, na rutahizamu APR FC yavanye muri AS Kigali, Onesme Twizerimana watsinze ibitego 12 muri shampiyona y’umwaka ushize, ntabwo aza gukina umukino ikipe y’ingabo ikina na Mukura VS.

Twizerimana  watsinze igitego rukumbi cyahesheje APR FC igikombe cya AS Kigali Pre season Tournament, batsinze AS Vita Club yo muri DR Congo, yasimbujwe Issa Bigirimana ku rutonde rw’abashobora kubanzamo.

Ku rundi ruhande, Mukura VS irasura APR FC  idafite rutahizamu w’Intamba mu rugamba z’i Burundi, Ngama Emmanuel, bivugwa ko adaheruka imyitozo kuko afitanye ibibazo n’umutoza we Okoko Godfrey. Uwajyaga amusimbura, Hakizimana Kevin na we arwaye Malaria itamwemerera gukina uyu mukino.

Gusa ku ruhande rwa Mukura VS irasura APR FC ifite rutahizamu Ndayishimiye Christopher wagarutse mu kibuga, wanatsindiye iyi kipe ibitego 11 mu mwaka ushize wa Shampiyona.

Umukino APR FC iheruka kwakira, Mukura VS yayitsinze 2-0, ku Umumena
Umukino APR FC iheruka kwakira, Mukura VS yayitsinze 2-0, ku Umumena

Bimwe mu byaranze imikino yahuje APR FC na Mukura VS

  1. Ubwo APR FC iheruka kwakira Mukura VS, hari mu mukino ubanza wa shampiyona umwaka ushize 2015, warangiye Mukura Victory sports itsinze APR FC 2-0, bya Ndayishimiye Christopher, umukino wabereye kuri stade Umumena.
  2. Umukino uheruka guhuza impande zombi, wabereye kuri stade Huye tariki 20 Mata 2016, warangiye APR FC itsindiye Mukura VS 2-1 ku mbehe yayo i Huye, byatumye yicara ku mwanya wa mbere, kugera itwaye igikombe cya shampiyona.
  3. Ku nshuro ya mbere, Muhadjiri Hakizimana umaze gutsindira APR FC ibitego byose (bibiri) yatsinze muri shampiyona y’uyu mwaka, arahura na Mukura VS yakiniraga akayitsindira ibitego 16 muri shampiyona y’umwaka ushize
  4. Mu mikino 24 iheruka amakipe yombi, Mukura VS ntiyorohewe kuko yatsinzemo inshuro eshanu (5) gusa, banganya gatatu (3), naho APR FC itsinda inshuro 16.
  5. Amakipe yombi agiye guhura, yaratakaje amanota ku munsi wa kabiri wa shampiyona. APR FC ya kane ku rutonde yanganyije na Gicumbi FC 1-1, naho Mukura ya cyenda (9) ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona yatsindiwe mu rugo na Etincelles 1-0.

Uko imikino y’umunsi wa Gatatu wa shampiyona iteganyijwe

Kuri uyu wa Gatanu, taliki 28 Ukwakira: APR Fc irahura na Mukura VS kuri Stade de Kigali, i Nyamirambo, saa 18:00.

Kuwa Gatandatu, taliki 29 Ukwakira : Sunrise Fc vs Marines Fc (Kicukiro, 15:30); Bugesera Fc vs Espoir Fc (Bugesera, 15:30) ; SC Kiyovu vs Gicumbi Fc (Mumena, 15:30); Pepiniere Fc vs Kirehe Fc (Ruyenzi, 15:30)

Ku cyumweru tariki 30: Etincelles vs Musanze Fc (Umuganda, 15:30) ;Amagaju Fc vs Police Fc (Huye, 15:30); na Rayon Sports izahura na AS Kigali (Stade de Kigali, 15:30)

APR FC irakina uyu mukino idafite Onesme Twizerimana, wabahesheje AS Kigali Pre season Tournament
APR FC irakina uyu mukino idafite Onesme Twizerimana, wabahesheje AS Kigali Pre season Tournament
Muhadjiri Hakizimana umaze gutsindira APR FCibitego bibiri mu mikino ibiri arahura na Mukura yakiniraga umwaka ushize
Muhadjiri Hakizimana umaze gutsindira APR FCibitego bibiri mu mikino ibiri arahura na Mukura yakiniraga umwaka ushize
Umukino uheruka guhuza ikipe zombi wabereye i Huye, APR FC itahana intsinzi ya 2-1, binayifasha kwegukana igikombe cya shampiyona
Umukino uheruka guhuza ikipe zombi wabereye i Huye, APR FC itahana intsinzi ya 2-1, binayifasha kwegukana igikombe cya shampiyona

Roben NGABO
UM– USEKE

en_USEnglish