Dufite Abadepite batatu bashya mu Nteko
Komisiyo y’amatora yatangaje kuri uyu wa gatanu ko ubu hari abadepite batatu bashya mu Nteko basimbura Hon Nyandwi Joseph Desire (uherutse kwitaba Imana), Hon Esperance Nyirasafari wagizwe Minisitiri w’Iterambere ry’umuryango na Hon Mureshyankwano Marie Rose wagizwe Guverineri w’Intara y’Amajyepfo.
Abadepite bashya basimbuye aba, bagenwe hakurikijwe lisiti y’abakandida depite b’Umuryango FPR-Inkotanyi mu matora y’abadepite yo muri Nzeri 2013, ndetse ngo bishimangirwa n’ibaruwa y’Umunyamabanga mukuru w’uwo muryango yo kuwa 26 Ukwakira 2016 nk’uko itangazo rya Komisiyo y’amatora ribivuga.
Abo badepite bashya mu Nteko ni Karinijabo Barthelemy, Mukamana Elizabeth na Bitunguramye Diogene.
Inteko Ishinga amategeko y’u Rwanda umutwe w’Abadepite igizwe n’intumwa za rubanda 80. Aba bose hari abatorwa mu mashyaka, abahagarariye abamugaye, abahagarariye urubyiruko
UM– USEKE.RW
7 Comments
Amafoto yabo ari hehe? Umunyamakuru yayadushyiriyeho;dukeneye kumenya/kubona intumwa zacu.
Genda Rwanda uri nziza, ibyiza byawe ntitwabivuga ngo tubirangize!
Amafoto yabo ari hehe? Kumenya Intumwa zacu nshynshya ni byiza.
Genda Rwanda uri nziza,……, ibyiza byawe ntitwabivuga ngo tubirangize…..
Bitunguranye Diogene ndumva koko izina ariryo muntu!
Ese iyo muvuga inzara ko mutayivuga?
Bitunguramye oye oye oye!!!
AMAFOTO YABO PLZ!
IMAGE ZABO PLZ!!!
Comments are closed.