Digiqole ad

Perezida wa Philippine ngo Imana yamubujije kongera gutukana

 Perezida wa Philippine ngo Imana yamubujije kongera gutukana

Perezida Duterte ngo Imana yamubonekeye imubuza kongera gutukana none yiteguye kubyubahiriza

I Manila muri Philippine, Perezida w’iki gihugu, Rodrigo Duterte uherutse kwita Perezida Barack Barack Obama ko ari ‘umuhungu w’Indaya’  akanamusaba kujya I kuzimu, yavuze ko yasezeranyije Imana ko atazongera kuvuga amagambo nk’aya atayihesha icyubahiro.

Perezida Duterte ngo Imana yamubonekeye imubuza kongera gutukana none yiteguye kubyubahiriza
Perezida Duterte ngo Imana yamubonekeye imubuza kongera gutukana none yiteguye kubyubahiriza

Uyu muperezida uzi ku izina ry’Umuhannyi (the Punisher), azwiho kutihanganira abacuruzi b’ibiyobyabwenge aho amaze guhanisha banshi igihano cy’urupfu kuva yajya ku butegetsi.

Kuri uyu wa Kane Perezida Duterte ni bwo yageze mu gihugu cye, mu mugi wa Davao uherereye mu magepfo y’iki gihugu, avuye mu Buyapani.

Uyu mugabo unazwiho gushyenga, yavuze ko ubwo yari ari mu ndege ava mu Buyapani, yabonaga abantu bose basinziriye, abandi bariho bagona.

Avuga ko yumvise ijwi rimubwira ngo “ Nuramuka udahagaritse gutukana, ndahita manura iyi ndege.” Ngo yahise abaza uvuze ibyo, irindi jwi rimusubiza rigira riti “ Ni Imana.”

Akomeza agira ati “ Kuva ubwo nahise nsezeranya Imana kutazongera gukoresha amagambo mabi, nararahiye, none rero na mwe munyumve kuko isezerano ku Imana ni isezerano ku baturage ba Philippine.”

Duterte wahise akomerwa amashyi, yahise asaba aba abantu kutayakoma cyane, ati “ Mwikoma amashyi cyane cyangwa mutume bihita bihagarara.”

Mu mwaka ushize, uyu mukuru w’igihugu ukomeje kwikoma Leta Zunze ubumwe za Amerika, yatutse Papa Francis wari wasuye umugi wa Manila muri Philippines, na we yari yamututse ko ari umuhungu w’Indaya, ati “ Suriba iwanyu ntuzongere gusura aha.”

Uyu mukuru w’igihugu cya Philippines udakunze kuripfana, aherutse kuvuga ko igihugu cye, Ubushinwa n’ibihugu byo ku mugabane wa Afurika bikwiye kuva mu banyamuryango b’Umuryango w’Abibumbye bigashinga umuryango bihuriyeho.

UM– USEKE.RW

en_USEnglish