Digiqole ad

Ku Gisagara ‘Gymnase’ mpuzamahanga yaruzuye, yatwaye miliyoni 922

 Ku Gisagara ‘Gymnase’ mpuzamahanga yaruzuye, yatwaye miliyoni 922

Gymnase yuzuye ku Gisagara

Ku kifuzo cy’uwahoze ari Mayor wa Gisagara, Karekezi Leandre, ku Gisagara hubatswe inzu y’imikino y’intoki (Basketball na Volleyball) ishobora kwakira imikino mpuzamahanga, ifite agaciro ka miliyoni 922 frw.

Gymnase yuzuye ku Gisagara
Gymnase yuzuye ku Gisagara

Akarere ka Gisagara ni kamwe mu turere tutagira ibikorwa by’imikino biteye imbere, nta kipe mu kiciro cya mbere mu mukino uwo ariwo wose, nta bikorwa  bikomeye by’ubukerarugendo, nta mahoteli akomeye.

Uwahoze ari mayor wa Gisagara Karekezi Leandre yatekereje guteza imbere imikino ashyira mu bikorwa igitekerezo cyo kuhubaka stade igezweho y’imikino y’intoki ishobora gukurikirwa n’ibindi bikorwa by’iterambere bitari bihari birimo ibyo twavuze ruguru bidahari.

Leandre Karekezi mu busore bwe yakinnye cyane umukino w’intoki wa Volleyball kugeza ku rwego rwo kuba Kapiteni w’ikipe y’igihugu.

Iyi nzu y’imikino yuzuye muri uku kwezi k’Ukwakira yubatse muri centre ya Gisagara iri mu murenge wa Ndora, ishobora kwakira abantu 922 bicaye neza, bareba imikino.

Ndetse mu gihe habaye imikino ikomeye iyi Gymnase ishobora kongerwamo intebe ikabasha kwakira abantu 1200.

Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara ubu, Jerome Rutaburingoga yabwiyeUmuseke ko iyi nzu yatwaye miliyoni 922 972 392Rwf. Ngo ni igikorwa cy’iterambere Akarere kari gakeneye.

“Nkuko mubizi, Gisagara ni akarere k’icyaro, mu muvuduko w’iterambere igihugu gifite buri karere kagomba kugira ibikorwa by’umwihariko. Twarebye icyateza imbere Gisagara muri rusange kuko niba twari dufite ama hotel ariko adasurwa, niba aritwe karere kadafite umujyi ukomeye, urumva ko twari dukeneye igikorwa nk’iki cyanafasha abaturage bacu kugira utwo bacuruza, kuko umujyi wacu uzagendererwa na benshi.” – Jerome Rutaburingoga

Mayor wa Gisagara yakomeje avuga ko bizanafasha iterambere ry’imikino y’intoki mu karere, kuko basanganywe amakipe yegukana ibikombe ku rwego rw’igihugu muri Sitball na Sitting Volleyball.

Mu gutaha iyi Gymnase akarere ka Gisagara kari gutegura irushanwa rizahuza ikipe yabo nshya ya Volleyball n’andi makipe ya Volleyball yo mu Rwanda.

Ifite imyanya 920 ishobora kungerwa bibaye ngombwa ikaba 1200
Ifite imyanya 920 ishobora kungerwa bibaye ngombwa ikaba 1200
Ni inzu yo kwakira imikino inyuranye y'amaboko na njyarugamba cyangwa ibindi bikorwa rusange bihuza abantu bigendanye n'imyidagaduro
Ni inzu yo kwakira imikino inyuranye y’amaboko na njyarugamba cyangwa ibindi bikorwa rusange bihuza abantu bigendanye n’imyidagaduro
Imirimo yo kuyubaka yararangiye iri gukorerwa amasuku ngo imurikwe ku mugaragaro vuba
Imirimo yo kuyubaka yararangiye iri gukorerwa amasuku ngo imurikwe ku mugaragaro vuba

Roben NGABO
UM– USEKE.RW

18 Comments

  • Ni nziza cyane, biranshimishije. Igisigaye muhe umuhanda wa kaburimbo akarere ka Gisagara. Kugirango abantu batazajya biganyira kujyayo kubera ivumbi cg ibyondo. Bizatuma n’abashoramari bajya gushingayo za Hotel n’ibindi bikorwa byazamura akarere. Murakoze.

    • Heheeeee!! Reka nisekere. Ariko se usibye gushaka kwifatira abantu murabona koko iriya gymnase ihagaze 922 M????? Uziko ariko ari hafi Miriyari y’amanyarwanda! Njye ndi umwubatsi ariko ndababwira ko ariya mafaranga ari menshi cyane ku nzu imeze kuriya n’iyo utakwirirwa ubara byinshi. Ese ko batweretse ahicarwa gusa ntibatwereke ikibuga uko kimeze? Ni ukugira ngo tutabona ko ntaho gihuriye n’ariya mafaranga. Naragenze pe!

  • Imishinga iragwira! buriya se bakoze étude de faisabilité? ni inzovu y’umweru (élephant blanc).Inzu nkiriya yubatswe mu mujyi nka Kigali byakumvikana. Hariya mu cyaro bizagenda bite?

    • BRAVO LEANDRE IBYIZA NTAGO ARI IBY ABANYAMUJYI GUSA .AMAKIPE AJYE AZA KUHAKINIRA GUSA BAGUHE KABURIMBO NKUKO WAYISABYE BAJYE BAHAGERA BYIH– USE.IY ABA N ABANDI BATEKEREZAGA GUTYA .NTAWABUJUJE ABANYAMUJYI KUZUBAKA

    • eeeh icyaro se bishatse kuvugiki? ikigali se ntizihari? ni byiza cyane ahubwo hakenewe na stade ubundi watrrimbere gute ibyiza byose mubiharira kigali!

  • uyu kagabo namusaba agataha niba anyumva amenye ko mu rwanda ari amahoro kd iterambere rigera hose kd ko n’umuriro wambutse nyabarongo n’abandi bakiri mumyumvire ya fdrl bumvireho ntawe bitabera….

    • Kaka, ubwiye Kagabo ngo natahe ariko nanjye uri mu Rwanda uzi n’igisagara ndabona iriya Gymnase itari kuba muri priorities za kariya karere. Ni akumiro!

  • Iyi ntabwo ali elephant blanc gusa. Icyonzi nkurikije kwitegeraza amafoto aba banyamakuru batweretse nuko abantu bazicara haliya hejuru aho nakwita kuli niveau yo hejuru badashobora kureba( Kubona) ibili kubera mukibuga bicaye.
    nabicaye hasi bafite ikibazo cyuko hali ama column ababuza kureba (kubona) ibibera mukibuga byose.

    • Ntukanenge utaribonera. Twe twahasuye nta kibazo na kimwe cyo kureba mu kibuga gihari

  • Kandi aba nta irrigation bafite, nta mazi, nta muriro, SACCO zihari ni mbarwa, nta transport, kujyana abarwayo ni ukwiorera mu ngobyi tukagenda 5 km, girinka yageze kuri mbarwa, abana 41% barwaye bwaki, annemia abandi baragwingiye, none ngo yubatse gymnasium. Abaturage bazakina inzara ibari mu magufwa ?

    Uyu kubera ko ngo yakinnye Volley ball akiri umusore, ubu arumva koko iyi gymnasium itwaye hafi milliari ya Frw ariyo abo ategeka bakeneye mbere y’ibindi by’ibanze ? Kuyoborwa n’abantu badashobye ni ukugusha ishyano kabisa.

  • Ariko kweli mayor azajya arota ikintu bucye agikora atagendeyee kuri priority akarere ke gafite? Kubera ko yakinnye basket yagize emotions yubaka stade ya basket!!!! No sens kabisa!…ubwo ni ukuvuga ko bashyizeho Amagy the Black naawe yahita yubaka studio y’umuziki ihenze cyane yo muri dreams ze! Ariya mafranga ntiyari kubaka urugero uruganda rutunganya ikawa cg rukora ikindi gifitiye abaturage akamaro?!!!!

  • Ahubwo bitegure igihombo! umuhanda ujyayo iyo uwunyuzemo mu mpeshyi uhagera wagirango uvuye guhinga, ubona iyo bakora umuhanda cg bagaha abaturage amashanyarazi!

    • icyo kintu! Ndizera ko jerome azakora ibizima apana nk’ibi!

  • Gisagara ndayizi nubwo mpaheruka kera ariko ndakurikira.Amajyambere nimeza aliko iliya nyubako siyo yarikwiriye Gisagara itagira n,umuhanda.Biriya nugusesagura umutungo wabaturage Hariho imishinga mito kandi yateza imbere abaturage bagateri imbere kandi bakabaho neza=Uruganda rwo korora Inkoko nyinshi+ituragiro+Gukora ibiryo byazo=Abakozi benshi=Amafaranga yisuka buri munsi Imishinga abantu bita mito niyo igirira abaturage akamaro.Birababaje ariko byabaye nukwitegura kureba ziriya milioni zacaye hariya zitiyongera ahubwo zit,agaciro.Reka bibere isomo abandi.

  • ayayaaaaahh narumiw kweri,iyinzu ntabwo yari priority muri aka karere,namafaranga yatwaye ni umurengera,nimenshi cane mu karere kagaragaram ubukene,abana batiga,aband bafise imirire mibi maze ukajya kwirukankir mukubaka.inzu ihenze nkiriya!

  • Ikibazo si mayor, kuko ayo mafranga anyura muri BNR kandi hari ikigo cyemeye iryo soko. Nkumuntu wemeye ko iryo soko ritangwa ayo mafr agasohoka yari afite ghd ya priorites z’akarere??? 922M ni cash nyinshi ku kintu kitihutirwa cg ngo kigirire abaturage akamaro cg kibahe akazi!

  • Hahahahah!!! Mbega gymnase!!! Ubu se ninde uzava i kigali ngo aje kwivuruguta mu byondo cg mu ivumbi ry’i Gisagara ngo aha mpaka akinire muri iyo gymnase iri ahantu batagira n’umuhanda? Hafi Miliyari yose koko!!! Ubu se nibura ntibari kubaka kaburimbo iciriritse byibura akarere ka gisagara hkkaba nyabagendwa? Ariko nanjye ndirengagiza ma, ariya Miriyoni 922 bavuze ndabizi neza ko ayubatse gymnase atarenze miriyoni 300. Ubwo aho andi yagiye namwe murahiyumvira!

  • Ibi ni ukwaya kabisa. Gusesagura no gupfusha ubusa. Ubona nibura uwayubaka Huye cg i Nyanza?? GISAGARA NI MUCYARO

Comments are closed.

en_USEnglish