Ku nshuro ya kane, hagiye gutangwa ibihembo bya “Sifa Rewards”
Ku nshuro ya kane mu Rwanda, ku itariki 06 Ugushyingo 2016, hazatangwa ibihembo bya ‘Sifa Rewards’ bitangwa n’umuryango wa Gikristo Isange Corporation, bigahabwa abantu bakoze by’indashyikirwa muri Sosiyete Nyarwanda.
Peter Ntigurirwa ukuriye Isange Corporation yabwiye Umuseke ko hazashimirwa abantu, amatsinda n’inzego zitandukanye, mu byiciro 27 birimo abahanzi, abanyamadini, imiryango ya Gikristo, Inzego za Leta n’abandi.
Yagize ati “Ibihembo bya Sifa Rewards bitangwa buri mwaka mu rwego rwo kuzirikana ibyo umuntu aba yarakoze ku nyungu za Sosiyete muri rusange hatarebwe ku nyungu ze ku giti cye.”
Ku rutonde rw’agateganyo rw’abazahabwa ibihembo bya Sifa Rewards 2016, hariho abantu bagiye bakora ibikorwa by’indashyikirwa muri Sosiyete Nyarwanda, barimo nka Padiri Fraipont Ndagijimana w’i Gatagara, ikigo RGB gikorana n’amadini, Polisi y’u Rwanda n’abandi.
Urutonde rw’abazahabwa ibihembo bya Sifa Rewards 2016
1. Bishop Dr. Fidele MASENGO, Umushumba mukuru wa Foursquare Gospel church uzashimirwa ko akorana neza n’itangazamakuru, ndetse akavuga ubutumwa anakoresheje n’imbuga nkoranyambaga (Social Media),
2. Dr.Pastor Gatwa Tharcisse, Umuyobozi muri PIASS uzashimirwa ko yanditse ibitabo byahinduye ubuzima bwa benshi,
3.Nyakwigendera Padiri Fraipont Ndagijimana, wahinduye ubuzima bw’Abanyarwanda bafite ubumuga binyuze muri HVP Gatagara,
4.Bishop Rugamba Albert, Umushumba mukuru wa Bethesda Holy Church uzashimirwa ko yubatse urusengero rwubahirije igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Kigali rwataye amafaranga y’u Rwanda asaga Miliyari n’igice,
5. Pastor Liliose TAYI, uyobora Omega Church, ni Umupasiteri w’umugore watangije ibikorwa byo gusengera igihugu,
6. Ev. Sandrali Sebakara, umuvugabutumwa wabaye intangarugero,
7. World Vision Rwanda, Umuryango mpuzamahanga utegamiye kuri Leta wafashije abana batishoboye,
8. Mothers Union, Umuryango wafashije imiryango kwiyubaka,
9. CARSA, Umuryango wagize uruhare mu bumwe n’ubwiyunge,
10. African Evangelistic Enterprise (AEE), Umuryango wafashije abaturage kwivana mu bukene,
11. RGB, nk’Ikigo cya Leta gikorana neza n’abanyamadini,
12. Polisi y’igihugu, nk’Urwego rw’umutekano rukorana neza n’abanyamadini,
13. Adventist University of Central Africa (AUCA), Kaminuza ya Gikristo yatanze umusanzu ukomeye mu burezi,
14. ADEPR, mu mushinga wayo DEDUC Project yatanze umusanzu ukomeye mu burezi ku bana bari mu Kigo ngororamuco cy’i Wawa,
15. Ibitaro bya Kabgayi byafashije abaturage benshi,
16. Hotel Bethania, Hoteli y’itorero EPR yakira neza abayigana,
17. Steven Karasira, Umunyamakuru wa Gospel umaze igihe kinini,
18. Ev. Justin Hakizimana, afite ikiganiro ‘Ibyiringiro by’abizera’ cyo kuri Radio Umucyo cyahinduye ubuzima bwa benshi,
19. Korali Injili Bora, yo mu itorero rya EPR-Gikondo bavuze ubutumwa henshi,
20. Korali Maranatha, yo mu itorero EAR-Remera bavuze ubutumwa henshi,
21. Korali Christus Regnat, yo ku Kiliziya Gatulika cya ‘Regina Pacis – Remera’ yavuze ubutumwa henshi,
22. Korali Ambassadors of Christ, ya SDA-Remera yavuze ubutumwa hirya no hino muri Afurika,
23. Korali Bethlehem, ya ADEPR-Gisenyi yafashije abatishoboye,
24. Theo Bosebabireba, Umuhanzi wavuze ubutumwa cyane hirya no hini mu gihugu,
25. Aline Gahongayire, Umuhanzi watangije umuryango ‘Ineza Initiative’ ugamije gufasha abana batishoboye,
26. Produce Bill Gate, Audio Producer wafashije amakorali n’abahanzi,
27. Producer Karenzo, Video Producer wafashije amakorali n’abahanzi.
Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW