Month: <span>October 2016</span>

Kicukiro: Ingo 43 zahembewe kwesa umuhigo w’isuku

Ingo 43 zo mu tugari dutandukanye mu Mirenge igize Akarere ka Kicukiro zahembwe bimwe mu bikoresho bibikwamo amazi. Ibi bihembo izi ngo zabihawe nyuma yo kwesa neza imuhigo w’isuku. Iki ni igikorwa cyatewe inkunga n’umuryango utegamiye kuri Leta ushinzwe gukwirakwiza amazi mu baturage (Water for People). Ibikoresho byatanzwe ni ibigega bito bibikwamo amazi bifite agaciro […]Irambuye

Kamonyi: Urubyiruko rwa FPR-Inkotanyi rwiyemeje gukumira ibikorwa by’iterabwoba

Kuri iki cyumweru, Urubyiruko rw’umuryango FPR-Inkotanyi mu Karere ka Kamonyi, rwiyemeje gukumira ibikorwa by’ubuhezangunzi bukurura iterabwoba, rukabera abandi umusemburo wo gutangaza amahoro, bashyira imbere ubufatanye. Ibi uru rubyiruko rwabitangarije mu nteko rusange yahuje urubyiruko ruri mu muryango FPR, ndetse n’izindi nzego zitandukanye ziri muri uyu muryango. Uru rubyiruko ruhereye ku rubyiruko bagenzi babo baherutse gufatirwa […]Irambuye

Gicumbi: Imiryango itita ku bana igiye kujya ijyanwa mu Nkiko

Kuri uyu wa 15 Ukwakira, ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wahariwe umugore wo mu cyaro, Abanyagicumbi biyemeje ko imiryango irangwamo abana bazerera mu mihanda igomba kujya ikurikiranwa mu nkiko. Imibare igaragaza ko mu Karere ka Gicumbi, abagore batuye icyaro ari 83%, kandi abenshi batunzwe n’ubuhinzi buciriritse. Nzambaza Lucie, ni umwe mu bagore bahagarariye Inama Njyanama y’Akarere, […]Irambuye

Rusizi: Baguwe gitumo bikoreye urumogi babeshya ko ari ifu y’ubugari

Mu Kagari ka Gihundwe, ahitwa Kabeza hahoze hitwa Kabasazi kubera ubwambuzi n’urumogi bihabarizwa hafatiwe umusore witwa Nshimiyimana Issa wafatanywe ibasi yuzuye urumogi yarengejeho ifu y’ubugari kugira ngo abeshye ko ari ifu y’ubugari atwaye. Nshimiyimana Issa ukekwaho gucuruza ikiyobyabwenge cy’urumogi, yafashwe amaze gufunga udufungo bita amabure tugera ku 130. Harindintwari Andre ushinzwe umutekano mu Kagari ka […]Irambuye

Huye: Abahinzi babonye imbuto batinze bafite impungenge ku musaruro

Ubwo Minisitiri w’abakozi ba Leta n’umurimo Judith Uwizeye yifatanyaga n’abaturage bo mu Murenge wa Mbazi, Akarere ka Huye, mu gutangiza igihembwe cy’ihinga, abaturage bamubwiye ko kuba barabonye imbuto batinze ndetse n’imvura ikaba itari kugwa ari nyinshi, ngo bafite impungenge ko bashobora kubura umusaruro. Aba bahinzi bo mu Murenge wa Mbazi, baravuga ko bahangayikishijwe n’iki gihembwe […]Irambuye

Umunyemari Rwabukamba yashyinguwe i Rusororo

Kuri uyu wa Gatandatu, Umunyemari Rwabukamba Venustse uherutse kwitaba Imana bivugwa ko yirashe mu karere ka Rwamagana yashyinguwe mu irimbi ry’i Rusororo mu mugi wa Kigali. Ni umuhango witabiriwe na benshi barimo abo mu muryango we n’inshuti. Perezida wa Ibuka, Dusingizemungu Jean Pierre na we yari ahari. Uyu muhango wo gushyingura nyakwigendera, wabimburiwe n’ijoro ryo […]Irambuye

Muhanga: Inka bahawe na Perezida bararana nayo mu kazu gato

*Umuhungu wabo na we aba mu nzu ishaje, umugore we yamutanye abana 7 kubera ubukene, *Umwe mu bayobozi ngo ntacyo bafasha uyu muryaango kuko wanze kworoza bagenzi babo… Umuryango wa Mukarugambwa Madeleine utuye mu kagari ka Biringaga, mu murenge wa Cyeza, mu Karere ka Muhanga urarana n’Inka bahawe na Pereizida muri gahunda ya ‘Girinka Munyarwanda’ […]Irambuye

en_USEnglish