Muhanga: Inka bahawe na Perezida bararana nayo mu kazu gato kenda kubagwaho
*Umuhungu wabo na we aba mu nzu ishaje, umugore we yamutanye abana 7 kubera ubukene,
*Umwe mu bayobozi ngo ntacyo bafasha uyu muryaango kuko wanze kworoza bagenzi babo…
Umuryango wa Mukarugambwa Madeleine utuye mu kagari ka Biringaga, mu murenge wa Cyeza, mu Karere ka Muhanga urarana n’Inka bahawe na Pereizida muri gahunda ya ‘Girinka Munyarwanda’ mu kazu gato kanashaje, naho umuryango w’umuhungu wabo w’impfura witwa Nsengiyumva Murwanashyaka ukaba uba mu nzu yasenyutse, bikaba byaranatumye umugore we amutana abana 7 kubera ubu buzima bubi.
Mukarugambwa Madeleine utuye mu mudugudu wa Kubwimana muri aka kagari ka Biringaga, afite imyaka isaga 70 y’amavuko akaba n’umwe mu basigajwe inyuma n’amateka, avuga ko inzu y’ibiti atuyemo we n’umugabo we ishaje cyane ku buryo bahora bikanga ko igihe cyose ishobora kubagwaho.
Uyu mubyeyi avuga ko ikibabaje ari uko aka kazu gato kenda kubagwaho banakararanamo n’itungo Umukuru w’igihugu yabahaye batinya ko rishobora kwibwa kuko nta kiraaro bagira.
Aganira n’Umuseke, Uyu mukecuru yavuze ko kubera iza bukuru atashobora kujya guca incuro ngo abone ifunguro rimutunga n’umugabo we ngo anabone ayo kwigondagondera akararo ko kurazamo iri tungo avuga ko yahawe n’umubyeyi (Perezida Kagame).
Ati « Perezida wa Repubulika ni we wenyine wita ku bibazo byacu, abandi usanga batatwitaho, dutuye hafi y’umuhanda nta muyobozi n’umwe utazi ko inzu igiye kutugwaho ndetse n’ubuzima tubayemo.»
Uyu mubyeyi uvuga ko anahangayikishijwe n’indwara y’igifu, na asthma amaranye igihe kinini, avuga ko umuryango we wibasiwe n’ikibazo cy’inzara.
Imfura y’uyu mukecuru yitwa Nsengiyumva Murwanashyaka, unasigaye ari wenyine mu bakomoka kuri uyu muryango, avuga ko mu minsi ishize inzu ye yasenyutse igice kimwe.
Avuga ko nyuma y’ibi byago biyambaje ubuyobozi bw’akagari ariko bukabima amatwi. Ati :«Iyo imvura iguye ntega amabasi akuzura, izuba naryo ryava nkabura aho nshyira abana.»
Uyu mugabo ukomoka mu muryango utifashije, avuga ko nyuma y’ubu buzima bubi bwo kurara banyagirwa bwaje buniyongera ku bukene bari basanganywe.
Avuga ko umugore we yanze kwihanganira ibi bibazo, agafata icyemezo cyo kwahukana, akagenda amusigiye abana Barindwi babyaranye.
Nsengiyumva avuga ko bitamworoheye kurera aba bana barindwi yasigiwe ari wenyine dore ko n’ubundi bari basanzwe batunzwe no guca incuro mu baturanyi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Cyeza, Valérie Mukamutali, avuga ko ikibazo cy’aba baturage atakizi kuko ari mushya muri uyu murenge.
Avuga ko agiye kugisuzuma kugira ngo harebwe ubufasha bwagenerwa iyi miryaango. Ati « Ndacyari mushya muri uyu murenge, kandi nta raporo nigeze mbona ijyanye n’ikibazo cy’aba baturage.»
Umukozi ushinzwe kurengera abatishoboye mu murenge wa Cyeza, Uwamariya Eugènie, avuga ko nta bufasha umurenge ushobora guha aba baturage kuko Mukarugambwa yahawe inka muri gahunda ya ‘Girinka’ akanga kuroza abaturage bagenzi be batishoboye.
Naho uyu Nsengiyumva we, Uwamariya avuga ko bakeka ko ari we ugira uruhare mu kwisenyera inzu ashaka inkwi zo gucana, akavuga ko hari abandi bagomba kwitabwaho badafite n’aho bakinga umusaya.
MUHIZI ELISEE
UM– USEKE.RW/Muhanga
12 Comments
Babahyire muri visio 2020.
Umukozi ushinzwe kurengera abatishoboye mu murenge wa Cyeza ni igicucu cyane, ink zarabuze se kuburyo habuze aho bakura izindi. Nkibi biba bigaramye birya amafaranga yagenewe rubanda rugufi.
@Claude ntabwo araho gusa erega..
Abo bayobozi bibanze bashinzwe iki? Dore bagitifu babazaniye amamodoka kandi ntacyo bamariye abo bakagombye guha Ubufasha. Iyininyakatsi dore ko batekinika ngo imihigo. Imiganda ikorwa ikorerwahe ? Ikorerwa bande? Iriyanzu ntanubwo yaba nikiraro cy, Inka.
Uwo bagira icyo bamarira ni ubaha amafaranga bararebye basanga nta kantu bakura kuri aba ariko muri rusange ubona abayobozi dufite muri MUHANGA nta cyerecyezo ntaho bazagera
Uwakugeza mu biro by’ubutaka ku KARERE ngo urebe ukuntu bajujubya twe rubanda rugufi. ubashyira icyangombwa bakibura bakakubwira ngo subira utange amatangazo bakaguhindura umusazi nkaho ariwowe wagitaye ugaserera imyaka nk’aho badahemberwa akazi
bahugiye mu masoko yakarere mwa bantu mwe niyo abatunzee ahubwo basigaye bakingirwa n’ikibaba. iyo bipfiriye hejuru se urumva mu murenge ho bakora iki. birirwa barwanira amasoko bigeze naho bambura aboo baba barabeshe ngo babatize ibikoreshoo kandi ubuyobozi bukanuma
sonorisation, decooration, isuku, kugemura ibikoresho, imihanda ayo maoko ntawe usunutsahoo izuru barica agomba gukiza abahakoora kandi ni umucoo tumenyereye i Muhanga uretsekoo binabasebya. imihanda irasenyuka ako kanya bakiyongera ayo kuyisana sonorisation ntibagire isoni z’uko itavuga kandi hari aba ministres tekereza kweli? !!! ntabwo bahana rwiyemezamirimo kuko ari umukozi wabo igihe azanye ibyuma byapfuye contract irakomeza ubwo se ntibyerekana ko bayagabana
sonorisation, decooration, isuku, kugemura ibikoresho, imihanda ayo maoko ntawe usunutsahoo izuru barica agomba gukiza abahakoora kandi ni umucoo tumenyereye i Muhanga uretsekoo binabasebya. imihanda irasenyuka ako kanya bakiyongera ayo kuyisana sonorisation ntibagire isoni z’uko itavuga kandi hari aba ministres tekereza kweli? !!! ntabwo bahana rwiyemezamirimo kuko ari umukozi wabo igihe azanye ibyuma byapfuye contract irakomeza ubwo se ntibyerekana ko bayagabana
ariko noneho i Muhanga umuzimu bafite sinzi aho bazamuterekerera. Hari abikubira amasoko hari abarega abandi bahakwa bagatanga n’amaturo, bagatuma abazi akazi bananizwa ngo bazane ababo ba FAKE? hakaba imikorere ibishye ituma bamwe mu bakozi biganira iyo Gupfumahuza baraguza bateza inzuki!!! NIMUBA ABA HAFI MIHIGO MUZABA NK’ABA 29 mukurikirwe n’akarere kamwe gusa ndabahanuriye ni mukomeza guhuzagurika mukora uko abandi badakora
nari nibagiwe no kubabwira ko umwanya mwagize atari uw’iyi komite rwose kuko imihigo yagendeye ku gufata neza iby’ubushize. ikindi nuko bamwe mu bakoresha baryamana n’abakoozi mugerageze mwikosore kuko nabyo byatuma mutesa imihigo neza kandi byaramenyekanye wenda mujye mwihisha aho bitamenyekana maze mwikomereze. habe no kwiha akabanga!!! ubusambanyi!! kuraguza!! ikimenyane kirenze aho ibizami muri mu nzira zo guha amanota abantu banyu gusa!!
Mwami amarira aranyishe???? Ese nkubu abaturanyi bo bajya munzu bakaryama ntibasese urumeza? Abayobozi se bo? Bamwe bakora amabarura burimwaka se aha bahabara nkinzu?
Comments are closed.