Digiqole ad

Kamonyi: Urubyiruko rwa FPR-Inkotanyi rwiyemeje gukumira ibikorwa by’iterabwoba

 Kamonyi: Urubyiruko rwa FPR-Inkotanyi rwiyemeje gukumira ibikorwa by’iterabwoba

Urubyiruko rwa FPR mu Karere ka Kamonyi rwiyemeje guhangana n’iterabwoba.

Kuri iki cyumweru, Urubyiruko rw’umuryango FPR-Inkotanyi mu Karere ka Kamonyi, rwiyemeje gukumira ibikorwa by’ubuhezangunzi bukurura iterabwoba, rukabera abandi umusemburo wo gutangaza amahoro, bashyira imbere ubufatanye.

Urubyiruko rwa FPR mu Karere ka Kamonyi rwiyemeje guhangana n'iterabwoba.
Urubyiruko rwa FPR mu Karere ka Kamonyi rwiyemeje guhangana n’iterabwoba.

Ibi uru rubyiruko rwabitangarije mu nteko rusange yahuje urubyiruko ruri mu muryango FPR, ndetse n’izindi nzego zitandukanye ziri muri uyu muryango.

Uru rubyiruko ruhereye ku rubyiruko bagenzi babo baherutse gufatirwa mu bikorwa by’iterabwoba byabereye mu Karere ka Rusizi mu minsi ishize ndetse rukanahatakariza ubuzima, bo biyemeje guhangana n’iterabwoba aho riva rikagera.

Kuribo, ngo nk’Intore za FPR bakimara kumva ko hari urubyiruko ruri mu bikorwa by’ubuhezanguni mu Rwanda ngo byabateye ipfunwe, ariko bituma bafata ingamba zo gukora cyane bahanira gukumira iterabwoba, dore ko ngo abarikora babanza gushukisha urubyiruko amafaranga.

Ishimwe Jules  Christian, Perezida w’urugaga rw’urubyiruko rushamikiye ku muryango FPR mu Karere ka Kamonyi, ati “Gukumira ibikorwa by’ubuhezanguni ni ugukora cyane kandi dufatanyije.”

Ishimwe Jules Christian avugana n'itangazamakuru nyuma y'inteko rusange.
Ishimwe Jules Christian avugana n’itangazamakuru nyuma y’inteko rusange.

Tuyizere Thadée, Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu we avuga ko abishora mu bikorwa by’iterabwoba batakwiriye kwitwaza ikibazo cy’ubushomeri, ahubwo ko bagombye kubyaza umusaruro amahirwe ubuyobozi bw’igihugu bwashyizeho afasha urubyiruko kwihangira imirimo.

Yagize ati “Hari amafaranga menshi mu kigega BDF, ndetse no mu bigfo by’imali yagenewe urubyiruko n’abagore.”

Rose Mary Mbabazi, Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’urubyiruko wari umushyitsi mukuru muri iyi nteko rusange, yabwiye urubyiruko ko imyumvire mibi ariyo ntandaro itiza umurindi ibikorwa by’iterabwoba.

Avuga ko hari urubyiruko rusigaye rushyira imbere inyungu rukiyibagiza ko ababohoye igihugu batitaye ku nyungu zabo bwite, ahubwo ko bashyize imbere inyungu rusange zizagirira akamaro Abanyarwanda bose.

Mbabazi yagize ati “Gutera imbere bihera mu mutwe, iyo ufite igitekerezo cyiza ntiwabura ugushyigikira.”

Muri iyi nteko rusange, urubyiruko rwiyemeje ko rugiye gushinga Amakoperative 12 muri uyu mwaka w’ingengo y’imari wa 2016-2017, ndetse rukaba rwiyemeje kuzagira uruhare rugaragara mu matora y’umukuru w’igihugu ateganijwe mu mpera z’umwaka utaha wa 2017.

kwibumbira-mu-makoperative-nubufatanye-nibyo-bashyize-imbere ps-rose-mary-mbabazi-na-visi-meya-tuyizere-thadee-berekana-igikombe-cyahawe-urubyiruko-mu-mihigo-yuyu-mwaka uru-rubyiruko-ruvuga-ko-gukumira-iterabwoba-ari-ugukora-cyane urubyiruko-rwafashe-umwanya-wo-kwishimira-igikombe-rwabonye

MUHIZI ELISEE
UM– USEKE.RW/Kamonyi

1 Comment

  • Uyu mujyambere azabaze abamutanze kubona izaba aho ijambo “gukora ” rigeze abarikoresheje muri 1994. We ashyizeho akarusho “gukora cyane “. Ese bazakora cyane bate kandi bazakora iki?

Comments are closed.

en_USEnglish