Month: <span>October 2016</span>

Drones zitwara amaraso zizamarira iki u Rwanda, zizakora zite, zizishyurwa

Kuri uyu wa gatanu, Perezida Paul Kagame yatangije ku mugaragaro ikoreshwa rya Drone mu gutwara amaraso, ndetse avuga ko iri koranabuhanga hari icyo rigiye kongera muri Serivise z’ubuzima, no mu rwego rw’ikoranabuhanga. Nyuma y’uyu muhango, Minisitiri Jean Philbert Nsengimana, Minisitiri w’ubuzima Dr Diane Gashumba na Keller Rinaudo, umuyobozi wa Kompanyi ya Zipline yazanye iri koranabuhanga […]Irambuye

i Kigali, John Kerry yafashije kugera ku masezerano akomeye mu

Ibihugu 150 byo ku isi byari biteraniye i Kigali, mu nama ya 28 y’ibihugu byasinye amasezerano ya Montreal yo kurengera ikirere, byabashije kumvikana ku masezerano akomeye mu kugabanya imyuka ikomoka ku bikoresho bikonjesha n’ibitanga umuyaga, izwi nka “HFCs”, mu rwego rwo kurinda ikirere guhumana. Iyi myuka yitwa Hydroflurocarbons (HFCs) ikoreshwa cyane muri firigo, mu byuma […]Irambuye

Minisitiri Kanimba mu rugendo rwo kuzamura inganda ziciriritse muri Gakenke

Minisitiri w’Ubucuruzi, Inganda n’Umuryango wa Africa y’Iburasirazuba, Francois Kanimba yasuye abikorera bo mu Karere ka Gakenye mu Ntara y’Amajyaruguru ari kumwe na bamwe mu bafite inganda mu Rwanda. Uru rugendo rwari mu rwego rw’ubufatanye mu kuzamura inganda ziciriritse, akaba mu bari kumwe harimo Sosiyete ikora imyenda yitwa C&H ikorera mu gace kagenewe inganda i Masoro […]Irambuye

Gisagara: Ihagarara ry’ikusanyirizo ry’amata ryateje igihombo aborozi bato

Aborozi bato n’abaciriritse bo mu Karere ka Gisagara baravuga ko kuba ikusanyirizo ry’amata bari barubakiwe ridakora, byabateje igihombo. Bagasaba ko ryakongera gufungura imiryango rigakora. Aborozi bo muri aka Karere bavuga kuba ikusanyirizo ritagikora, bituma amata bayagurisha hirya no hino mu bantu ku giti cyabo, ndetse ngo rimwe na rimwe bakamburwa. Nyirakimonyo Vestine, wo mu Murenge […]Irambuye

Kanombe/Busanza: Ku munsi w’Umugore wo mu cyaro imiryango itatu itishoboye

Abagize imiryango itatu yorojwe inka mu Munsi mpuzamahanga w’umugore wo mu cyaro, bashimira ko Perezida Paul Kagame n’ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro bwateguye icyo gikorwa kizabafasha kwivana mu bukene kandi abana babo bakagira ubuzima bwiza. Aborojwe bagize imiryango itatu ituye mu Karere ka Kicukiro, umurenge wa Kanombe mu Kagari ka Busanza. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanombe […]Irambuye

Byara uzi ko ufite inshingano uhabwa n’amategeko n’Imana yo kurera

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyo kuri uyu wa Gatanu, tariki 14 Ukwakira 2016, Minisitiri Nyirasafari yagarutse ku babyeyi babyara abana bakiyambura inshingano zo kubarera bigatuma bajya kuba inzererezi mu mihanda, abandi bakajya kubareresha mu mashuri imburagihe. Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Espérance Nyirasafari, yasabye ababyeyi gutandukana n’inyamaswa zibyara zigata ibyana byazo, ahubwo bagashyira imbere kubyara abo bazarera […]Irambuye

MTN Damarara! PRADO TOYOTA ya miliyoni 65 yatwawe n’umunyamahirwe Shumbusho

Kuri uyu wa gatanu, MTN Rwanda muri Promosiyo yo gushimira abakiliya bayo yise “MTN Damarara” umunyamahirwe Shumbusho Adrien w’imyaka 30, utuye mu karere ka Gsabo mu murenge wa Kimironko yegukanye imodoka yo mu bwoko bwa PRADO TOYOTA ifite agaciro ka miliyoni 65 z’amafaranga y’u Rwanda. “MTN Damarara” imaze  amezi atatu. Guhamagara, kohereza ubutumwa bugufi (SMS) […]Irambuye

Umuseke uzanye gahunda nshya yo gutora umukinnyi w’ukwezi muri Shampiyona

Buri kwezi muri AZAM Rwanda Premier League, hagaragaramo impano z’abakinnyi benshi bitwara neza. Umuseke ugiye kujya utora uwahize abandi mu kwezi. Kuri uyu wa gatanu tariki 14 Ukwakira 2016, nibwo hatangizwa ku mugaragaro shampiyona y’u Rwanda, AZAM Rwanda Premier League. Ikinyamakuru Umuseke kigiye kujya gitora umukinnyi w’ukwezi, ashimirwe umusaruro mwiza yahaye ikipe akinira mu kwezi. […]Irambuye

Episode ya 21: Eddy na Soso ko urugwiro rugeze aho

Episode 21 ……James – “Nta kibazo reka nze murebere imyenda yo kurarana mujyane ni aho mu gitondo!” Ubwo twese twarasetse bya hatari ubundi Sosos ahita ahaguruka asezera James, nanjye ubwo  nari ngiye guherekeza. Nahise njya inyuma y’uwo mwana w’umukobwa sinari nanabonye n’uko ateye mu bice by’inyuma bigize umubiri we! Nk’umusore uwo ni we mwanya nari  […]Irambuye

Abatunganya ibiribwa barasabwa kubahiriza amabwiriza y’ubuziranenge

Mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’ubuziranenge bw’ibiribwa, kuri uyu wa 14 Ukwakira, ikigo cy’igihugu gitsura ubuziranenge, RSB cyasabye abatunganya ibiribwa kubahiriza amabwiriza y’ubuziranenge. Ikigo cy’igihugu cy’Ubuziranenge, RSB kivuga ko ibigo bitunganya ibiribwa n’ibinyobwa mu Rwanda bifite ibyangombwa (certificate) by’amabwiriza yo kugeza ibicuruzwa ku masoko mu Rwanda ari 14 gusa. Umuyobozi w’agateganyo wa RSB, Murenzi Raymords avuga […]Irambuye

en_USEnglish