Digiqole ad

Umuziki w’u Rwanda ntiwatera imbere hakiri abareba inyungu zabo kuruta iz’umuhanzi – K.Gaju

 Umuziki w’u Rwanda ntiwatera imbere hakiri abareba inyungu zabo kuruta iz’umuhanzi – K.Gaju

Kid Gaju ni umwe mu bahanzi bakunze gukorera umuziki we mu ma studio akomeye yo muri Uganda

Muhinyuza Justin cyangwa se Kid Gaju, ni umuhanzi nyarwanda ukora injyana ya Afrobeat wamamaye cyane ubwo yakoreraga umuziki we mu itsinda rya Goodlyfe ryo muri Uganda ribarizwamo na Radio & Weasel.

Kid Gaju ni umwe mu bahanzi bakunze gukorera umuziki we mu ma studio akomeye yo muri Uganda
Kid Gaju ni umwe mu bahanzi bakunze gukorera umuziki we mu ma studio akomeye yo muri Uganda

Kuva aho aziye mu Rwanda muri 2013, nta rushanwa na rimwe arajyamo mu marushanwa abera mu Rwanda akomeye, nta gihembo na kimwe arahabwa mu bihembo bitangwa ku bahanzi baba baritwaye neza mu mwaka.

Kandi ari umwe mu bahanzi bakoresha imbaraga zabo, n’ubuhanga mu miririmbire ye benshi bavuga ko abonye ubufasha hari aho yageza umuziki w’u Rwanda muri rusange.

Ibi rero asanga ari uguca intege abahanzi nyarwanda kubera inyungu z’abantu bamwe baba bashaka kurya imitsi y’abahanzi ahubwo bo ntibagire iterambere bageraho.

Yakomoje ku kuba ataragaragaye ku rutonde rw’abahanzi barimo guhatanira ibihembo bya Salx Awards. Anavuga ko nta gaciro aha iryo rushanwa kubera imitegurire yaryo idahwitse.

Kid Gaju yamenyekanye cyane mu ndirimbo zirimo“Indorerwamo” yakozwe na Producer Lick lick, “Umunota Umwe”, “Mama Bebe” na “Toka Zamani” yakoranye na Toniks ukomoka muri Uganda.

Amakuru agera ku Umuseke, avuga ko uyu muhanzi yamaze no kugirana amasezerano n’umujyanama wahoze ari uwa Chameleon, akaba yarakoranye na Radio & Weasel. Ubu na Kid Gaju akaba ari mu maboko y’uwo mugabo witwa Jeff Kiwa.

Ubu akaba yanamaze gushyira hanze amashusho y’indirimbo nshya yise ‘I DO’ anagaragaramo umuhanzikazi w’Umugande witwa Sheebah Karungi ukunzwe cyane muri iyi minsi.

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

en_USEnglish