Digiqole ad

Nyaruguru: Jeanette Kagame yifatanije n’abagore kwizihiza umunsi w’umugore wo mucyaro

 Nyaruguru: Jeanette Kagame yifatanije n’abagore kwizihiza umunsi w’umugore wo mucyaro

*Tariki ya 15 Ukwakira buri mwaka, ni umunsi mpuzamahanga wahariwe umugore wo mucyaro,
*Mu Rwanda wizihirijwe mu turere two hirya no no hino mu gihugu hose.

Kuri uyu wa gatandatu, ku rwego rw’igihugu uyu munsi wizihirijwe mu Murenge wa Cyahinda, mu Karere ka Nyaruguru, aho n’umufashwa wa Perezida wa Repubulika Jeannette Kagame yifatanyije n’abaturage bo muri ako gace mu kuwizihiza.

Madame Jeannette Kagame, hamwe n'abandi bayobozi bitabiriye ibi birori.
Madame Jeannette Kagame, hamwe n’abandi bayobozi bitabiriye ibi birori.

Uyu munsi mpuzamahanga wahariwe umugore wo mucyaro ufite insanganya matsiko igira iti “Twubake umuryango ubereye umwana.” Ukaba warahujwe n’umunsi mpuzamahanga w’umukobwa ndetse n’ubukangurambaga bw’umuryango”.

U Rwanda rukaba rwawijihije rushimangira gahunda y’Akagoroba k’ababyeyi n’akamaro gafite mu kubaka imiryango y’Abanyarwanda.

Mu buhamya bwatanzwe na Nyirabazungu Eugenie, umugore wo mu Murenge wa Cyahinda yavuze ko nyuma yigihe kinini mu bwigunge bwo kudahabwa ijambo mu muryango kuko ari umugore, ngo aho ayobokeye umugoroba w’ababyeyi we n’umugabo, ubu bamaze kugera kuri byinshi, birimo kwiyubakira inzu nziza.

Ubwumvikane bavomye mu kagoroba k’ababyeyi kandi ngo bwatumye batangira ubucuruzi bwa butike, barorora kandi ngo babanye neza, mu gihe ngo mbere agihezwa n’umugabo, ubukene bwari bubamereye nabi.

Yagize ati “Amakimbirane ntiyabura mu gihe usanga abantu bagihezwa mu muryango, nidufatanya ntacyo tutazageraho.”

Mu butumwa yahatangiye, Jeannette Kagame yashimye intambwe umugore wo mu cyaro agezeho yiteza imbere, yibutsa ko umugore n’umwana aribo shingira ry’ejo hazaza h’igihugu.

Yagize ati “Umugore n’umwana bagira uruhare runini mu iterambere ry’umuryango, kandi nibo gisubizo cy’ejo hazaza, birakwiye ko ihohoterwa ryakorerwaga umwana rikumirwa, nta handi bizava uretse kuyoboka gahunda y’umugoroba w’ababyeyi.”

Madame Jeannette Kagame ageza ijambo ku baturage banyuranye bari bitabiriye uyu muhango.
Madame Jeannette Kagame ageza ijambo ku baturage banyuranye bari bitabiriye uyu muhango.

Madame Jeannette Kagame kandi yongeye gushishikariza buri wese, ndetse n’inzego z’ubuyobozi gukumira ihohoterwa iryo ariryo ryose rikorerwa umwana, hafatwa ingamba zo kurandura ikintu icyo aricyo cyose cyatuma umwana ahohoterwa.

Uretse abagore bo mu cyaro, abana b’abakobwa nabo bavuga ko wasangaga bavutswa amahirwe menshi ariko kugeza ubu ngo nabo barahabwa agaciro nka basaza babo mu muryango.

Kuri uyu munsi hahembwe amatsinda yakoze neza, akaba indashyikirwa kurusha ayandi muri gahunda y’umugoroba w’ababyeyi.

Christine NDACYAYISENGA
UM– USEKE.RW/Nyaruguru

2 Comments

  • Icyo nkundira uyu mubyeyi akunda abana, Imana ijye imuha umugisha. Urebye ukuntu yitangiye abagore, umwana w’umukobwa, n’abana muri rusange. Iyo ashaka yari kwicara nk’abandi bagore b’abaperezida akabaho neza ariko we usanga ahangayikijwe n’iterambere ry’umugore n’umwana.

  • birakwiye kanditurashimira Mme Jeannette KAGAME uburyo adahwema gukurikirana ubuzima bwumwana wumukobwa

Comments are closed.

en_USEnglish