Umunyemari Rwabukamba yashyinguwe i Rusororo
Kuri uyu wa Gatandatu, Umunyemari Rwabukamba Venustse uherutse kwitaba Imana bivugwa ko yirashe mu karere ka Rwamagana yashyinguwe mu irimbi ry’i Rusororo mu mugi wa Kigali. Ni umuhango witabiriwe na benshi barimo abo mu muryango we n’inshuti. Perezida wa Ibuka, Dusingizemungu Jean Pierre na we yari ahari.
Uyu muhango wo gushyingura nyakwigendera, wabimburiwe n’ijoro ryo kumuzirikana aho yari atuye mu Kigabiro mu karere ka Rwamagana.
Iki gikorwa kandi cyanabanjirijwe n’igitambo cya misa yo gusabira nyakwigendera, yasomewe muri paruwasi ya Rwamagana.
Perezida wa Ibuka, Dusingizemungu Jean Pierre wari witabiriye uyu muhango, yagarutse ku butwari bwa Rwabukamba Venuste, avuga ko mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, yitanze uko ashoboye akarwana ku bahigwaga.
Dusingizemungu yavuze ko na nyuma ya Jenoside, Rwabukamba yagize uruhare mu gusana imitima y’abari bakomerekejwe n’ubu bwicanyi bwakorewe Abatutsi, ndetse agafasha abari basizwe iheruheru na bwo mu kwongera kwiyubaka.
Mu muhango wo kumusezera iwe, abana ba nyakwigendera n’umufasha we bagarutse ku butwari bwe.
Uwitwa Caroline wavuganaga ikiniga kinshi, yagarutse ku bikorwa aheruka kugirana n’umubyeyi we witahiye. Asoza agira ati « Abeza ntibapfa bararuhuka. »
Nyuma yo kumusezera, umubiri wa nyakwigendera wahise ujyanwa gushyingurwa mu irimbi ry’i Rusororo mu mugi wa Kigali.
Rwabukamba asize umugore n’abana batandatu n’abuzukuru batanu.
Nyakwigendera Rwabukamba Venuste yitabye Imana mu ntangiro z’iki cyumweru, kuwa Mbere. Bivugwa ko yirashe.
Umuhango wo gusoza ikiriyo uteganyijwe kuwa Gatatu, taliki ya 19 Ukwakira.
Nyuma y’uru rupfu, Police y’u Rwanda ivuga ko iri gukora iperereza ngo imenye icyaba cyarahitanye Nyakwigendera wavutse mu 1953.
Photos © J. P. Nkundineza/Umuseke
Jean Paul NKUNDINEZA
UM– USEKE.RW
16 Comments
Ngo yirashe?cyakoze uwabihimbye wese azi gushinyagura wa.njye ibyo nsigaye mbona murwa Gihanga bintera agahinda kabisa.RIP mzee,imirimo yawe myiza iguherekeze
Aka gahinda aba bana basigaranye singashyikira! Uwiteka abiyereke iteka kandi uyu mubyeyi aruhukire ahatuje.Bana twiganye Imana ibiteho nta kibi nabamenyeho Imana ibarengere
None abashinzwe iperereza bageze kuki ?
Eh!Uyu mwaka ndabona urimo udushya twinshi!
Niko bigenda umuntu avuka rimwe kandi Imana ikamwisubiza umunsi umwe.
Ngo yarirashe?hhhhhhh.ni umuzungu se ko aribo birasa nk’abarasa inyoni?agasiga ziriya nzana zose?atarirashe apfushije umugore we bashakanye iriya mitungo?
Ntiyirase abuze umukobwa we carine yakundaga kubi cancel yamutwaye ejo bundi
?harya ngo na mugenzi we yanyereye kuri escaliers azamuka?? Umenya ahari imana yarihungiye
Ariko byaba byiza abahakana ko yirashe batubwiye uwamurashe none se niba barasanze imbunda iruhande rwe kandi bikavugwa yarayitunze muburyo bwemewe ubwo tuzemera ibyande
mutegereze enquete ariko ubwo ariwe wirashe BIZAMNYEKENA PE
Gusa yari umugabo…,harya uwiyahuye missa ye ni nk izindi!?
uwiyahuye ntasomerwa misa sinzi i,pamvu yiyi misaaa ,ubwo padiri ntaremera ko yiyahuye koko
ahaaaaaa
nanjye mperuka umuntu wiyahuye nta misa bamusomera.
Papa yatangaje umwaka w’impuhwe z’Imana, abapfuye muri uyu mwaka bose babariwe ibyaha byose ku bw’impuhwe zayo nawe nk’umukiristu w’imena i Rwamagana zamugezeho.
Imana iragohora isingizwa iteka ryose! Amina!
Rwabukamba niyigendere n’abandi bazapfa mwibitindaho,kuko umuntu aravuka,yagira amahirwe akarama agatunga akabyara akazanapfa,Imana imuhe iruhuko ridashira yari imfura cyane, yabayeho muntambara na leta ya MRND aharanira impinduka aranazikorera ntiyari akwiye gupfa ubu ,ngo agire ibibazo byatuma asanga umuti ari ukwirasa.Gusa isi ntigira inyiturano!Imana imuhe iruhuko ridashira!!
njye nkurikije ko mu mategeko ya Kiliziya uwiyahuye adasomerwa misa, Rwabukamba ntiyiyahuye kandi na padiri wasomye misa arabyemera! Famille ye ntishobora kunyuranya na police keretse ishaka amahane donc baravuga ko yiyahuye kuko nta choix bafite! Nuko mu Rwanda ubuganga bukiri inyuma ubundi wamenya state yarimo igihe yaraswaga (ese yarasinziriye, ese bamurashe yarangije gupha bikaba urwiyerurutso nibindi) Kuba police idafite ubushobozi bwo kwanalyza umubiri wuwashizemo umwuka ngo imenye icyamwishe ntibivuga ko ibyo ivuze aribyo cyane cyane iyo ishingiye kukintu numwana wimyaka 5 yashingiraho!!! Gusa sinumva impamvu uvuze ko atiyahuye abandi bahita bajya kuri defense nkaho kutiyahura bivuga ko automatiquement Leta yamwishe? Mubyukuri namwe abemeza ko yiyahuye muri gushinja leta unconsciously,kuko muribwira ko kubyemeza bikuraho leta icyaha et pourtant numuntu wo muri famille, umukoze nundi wese yamwica!!!!! Rwabukamba yanyuze muri byinshi mubuzima, ntago ubu aribwo yarahuye nikibazo cya kabamba ngo ahitemo kwiyahura! Bavandimwe ntihagire untuka, this is my opinion ntago ari ngombwa ko wemeranya nanjye!!! Iruhukire mu mahoro, Uwiteka nakwakire mube uzadusuhurize abacu bagutanzeyo!
Iyi commentaire yawe ndayikunze cyane.
Kuvuga KO Rwabukamba atiyahuye ntibishinja naka cg naka . Umuntu wo muri famille , uwo baziranye , uwo bafite ibyo bapfa yamwica kandi agasiga imbunda aho iruhande bakaza gusa nkaho ariwe wirashe.
Kuvuga ko yirashe bi limiter enquête kandi wenda umwicanyi yidegembya. Ntimugakeke KO iyo bavuze KO kanaka yishwe aba yishwe na l’ETA kuko abagome biva abo bafite ibyo bapfa cg abo bashaka kurya utwabo bahozeho kdi bazahoraho. Ahubwo twakagombye gushyira ingufu mû gushaka KO ntayindi mpamvu yaba yarateye urupfu nkuru uretse kwiyahura. Sinon ça serait trop facile
Ababizi mudukure mu rujijo umuvugizi wa police mu Rda aganira n itangazamakuru kucyo gutungintwaro ku basivili byemewe n amategeko yavuze ko umuntu ashobora kubisaba bigasuzumwa byaba ngombwa akayihabwa akajya ayisorera ariko yatangaje ko kuugera ubu nta musivili urabisaba nta n urabyemerwa mmudusobanurire niba we yari umusirikare?
Comments are closed.