Digiqole ad

Malawi: Perezida Mutharika umaze iminsi yarabuze ngo aragaruka kuri iki Cyumweru

 Malawi: Perezida Mutharika umaze iminsi yarabuze ngo aragaruka kuri iki Cyumweru

Perezida Mutharika yeherukaga kugaragara mu nama ya UN i New York muri USA

Guverinoma ya Malawi yatangaje ko perezida Arthur Peter Mutharika uheruka mu gihugu cye mu kwezi gushize mbere yo kujya mu nama y’Umuryango w’Abibumbye in New York muri Leta Zunze ubumwe za Amerika agaruka mu gihugu cye kuri iki cyumweru.

Perezida Mutharika yeherukaga kugaragara mu nama ya UN i New York muri USA
Perezida Mutharika yeherukaga kugaragara mu nama ya UN i New York muri USA

Kuva yajya muri iyi nama ya UN muri Lera Zunze Ubumwe za Amerika mu kwezi gushize, Pereida Mutharika yari ataragaruka mu gihugu cye ndetse Guverinoma yanga gutanga amakuru y’aho yari aherereye. Ibintu byateje impagarara muri rubanda.

Abaturage bo muri Malawi bamaze iminsi babaza Guverinoma yabo kubabwira amakuru y’Umukuru w’igihugu cyabo aho yaba aherereye.

Iki cyifuzo ariko nticyubahirijwe n’abategetsi bo muri iki gihugu, mu gihe abandi bayobozi bari bitabiriye iyi nama ya UN bari barasubiye mu bihugu byabo.

Umunyamabanga mukuru wa sosiyete y’amategeko muri Malawi, Khumbo Soko avuga ko ibi byifuzo by’abaturage byari bifite ishingiro.

Ati “ Buri wese ategerezanyije amatsiko menshi ko akandagira ku butaka bwa Malawi byaba na ngombwa agasobanurira Abanya-Malawi aho yari aherereye ndetse bikaba akarusho ibiro by’umukuru w’igihugu bisobanuye impamvu bitigeze biha amakuru abanyagihugu.”

Uyu munyapolitiki akomeza avuga ko kwanga guha amakuru abanyagihugu byashoboraga guca igikuba muri rubanda bagakeka ko hari ikibi cyari kuba cyabaye ku muyobozi wabo.

Mu minsi ishize, ubwo Guverinoma yotswaga igitutu n’abaturage bayisaba gutanga amakuru y’aho Perezi Mutharika aherereye, bamwe mu bayobozi bavuze ko uyu mukuru w’igihugu yahitiye mu bashoramari muri USA abashishikariza gushora imari mu gihugu cye gusa ntibitangirwe gihamya.

Bamwe mu basesenguzi muri Politiki bavuze ko kutavugisha ukuri ku makuru y’aho Perezida Mutharika yari aherereye byashoboraga gufatwa nk’ibyabaye kuri Perezida Kamuzu Banda wayoboraga iki gihugu witabye Imana ariko bikagirwa ubwiru bikaza kumenyekana nyuma.

UM– USEKE.RW

en_USEnglish