Digiqole ad

Rusizi: Baguwe gitumo bikoreye urumogi babeshya ko ari ifu y’ubugari

 Rusizi: Baguwe gitumo bikoreye urumogi babeshya ko ari ifu y’ubugari

Hamwe muhafatiwe urumogi muri uyu mukwabu.

Mu Kagari ka Gihundwe, ahitwa Kabeza hahoze hitwa Kabasazi kubera ubwambuzi n’urumogi bihabarizwa hafatiwe umusore witwa Nshimiyimana Issa wafatanywe ibasi yuzuye urumogi yarengejeho ifu y’ubugari kugira ngo abeshye ko ari ifu y’ubugari atwaye.

Hamwe muhafatiwe urumogi muri uyu mukwabu.
Hamwe muhafatiwe urumogi muri uyu mukwabu.

Nshimiyimana Issa ukekwaho gucuruza ikiyobyabwenge cy’urumogi, yafashwe amaze gufunga udufungo bita amabure tugera ku 130.

Harindintwari Andre ushinzwe umutekano mu Kagari ka Gihundwe yabwiye Umuseke ko uretse uyu musore, hari na bagenzi be babiri bafatanywe urundi rumogi rwinshi bavuga ko bakorera umugore wiyita Kamana.

Amakuru agera ku Umuseke akavuga ko uyu mugore bita ‘Kamana’, ubusanzwe ngo Uwimana Chantal uri ku rutonde rw’abo inzego z’umutekano zigenza kubera gucuruza urumo, dore ko ngo yaba anafite imirima y’urumogi ahantu hataramenyekana.

Umuturage witwa Mugemana Salama, utuye aha Kabeza yatubwiye ko batari bagisinzira kubera ko abanywi b’urumogi bari barabatesheje umutwe, kandi ngo ibiyobyabwenge bihacitse baba baruhutse n’imirwano y’indaya, ndetse n’abajura ngo benshi muri aka gace kitwaga Kabasazi.

Muri uyu mukwabo wakozwe mu mujyi wa Rusizi, abandi bantu 60 bafashwe nk’inzererezi bakaba bacumbikiwe na Polisi y’Akarere ka Rusizi, aho biteganyijwe ko bahita bajyanywa mu kigo ngorora muco cya Gashonga.

Francois Nelson NIYIBIZI
UM– USEKE.RW

en_USEnglish