Digiqole ad

Gicumbi: Imiryango itita ku bana igiye kujya ijyanwa mu Nkiko

 Gicumbi: Imiryango itita ku bana igiye kujya ijyanwa mu Nkiko

Yiga muri GS Munyinya mu wa gatatndatu

Kuri uyu wa 15 Ukwakira, ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wahariwe umugore wo mu cyaro, Abanyagicumbi biyemeje ko imiryango irangwamo abana bazerera mu mihanda igomba kujya ikurikiranwa mu nkiko.

Umw emu banyeshuri biga mu wa gatandatu muri GS Munyinya
Umw emu banyeshuri biga mu wa gatandatu muri GS Munyinya

Imibare igaragaza ko mu Karere ka Gicumbi, abagore batuye icyaro ari 83%, kandi abenshi batunzwe n’ubuhinzi buciriritse.

Nzambaza Lucie, ni umwe mu bagore bahagarariye Inama Njyanama y’Akarere, yavuze ko mu rwego rwo guhangana n’ibibazo bigaragara mu miryango inyuranye, hari ingamba Akarere kafashe zirimo izo gukumira umwanda aho bagiye gushyiraho gahunda y’umudugudu w’ikitegererezo, bagakangurira abaturage gukurungira inzu zabo, no kugira isuku mu buzima bwa buri munsi.

Mu zindi ngamba, ngo harimo izo guhanga n’ikibazo cy’abana b’inzererezi bataye ishuri bikomotse ku burere bucye bahabwa, kubera guteshuka ku nshingano kw’ababyeyi babo.

Nzaramba avuga ko ubu abana b’inzererezi mu Karere ngo baturuka mungo zifitanye amakimbirane, dore ko ngo mungo zirengaho gato ibihumbi bitanu (5 000) ziri mu Karere ka gicumbi, hakiri 88 zibana mu makimbirane.

Ku kibazo cy’amakimbirane mungo zo muri aka Karere, ngo mu mezi atatu ashize hari ibyaha 90 byakozwe, bikorerwa mungo biturutse ku makimbirane agomba gukumirwa.

Mu bindi biyemeje, harimo gukorahabeho ibarura ry’ingo zibana zitarasezerana byemewe n’amategeko, ndetse no kureba ahakirangwa amakimbirane.

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Mudaheranwa Juvenal we yavuze ko ababyeyi batuzuza inshingano bagiye kujya bahamagazwa imbere y’amategeko.

Ati “Nta mpamvu mufite zo kutarera abana banyu neza,…muzajya muhamagarwa mu nkiko kandi mumenye ko nta mwana wavukiye kurererwa mu muhanda,… twabateguzaga, ejo nimubona dutumyeho imiryango ituzuza inshingano kuri Polisi ntibizabatungure.”

Mudaheranwa agasaba buri wese, cyane cyane abagore kuzirikana uburere bw’ibanze bw’abana babo, dore ko ngo ibyo abana basaba bidakomeye.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi kandi bugashishikariza abagore bo mu cyaro kwitabira gahunda zibateza imbere, no gutinyuka bakagana ibigo by’imari bakaka inguzano dore ko hari na gahunda Leta yabashyiriyeho ziborohereza kuzibona.

Mu muhango wo kwizihiza umunsi w'umugore wo mu cyaro, abagore baje babukereye.
Mu muhango wo kwizihiza umunsi w’umugore wo mu cyaro, abagore baje babukereye.
Abayobozi banyuranye bitabiriye uyu munsi ku rwego rw'Akarere ka Gicumbi.
Abayobozi banyuranye bitabiriye uyu munsi ku rwego rw’Akarere ka Gicumbi.
Bamwe mu bana bo mu murenge wa Rukomo umwanda isuku nke ibagargaraho
Bamwe mu bana bo mu murenge wa Rukomo umwanda isuku nke ibagargaraho

Evence Ngirabatware
UM– USEKE.RW/Gicumbi

2 Comments

  • Ese niyo miryango izajyanwa mu nkiko cyangwa nabayobozi bazajyanwa mu nkiko? Cyangwa bosicyarimwe?

    • mu rukiko si mu rukiniro ahubwo abayobozi bakore inshingano zabo bafatanije n’ababyei.

Comments are closed.

en_USEnglish