Mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru, hatangajwe abahanzi baririmba indirimbo zo guhimbaza no kuramya Imana (Gospel) bagomba guhatanira ibihembo bizwi nka ‘Groove Awards’ bya 2016. Abashinzwe gutoranya aba bahanzi bavuze ko ubwo batoranyaga aba bahanzi, hagaragaye abahanzi badasanzwe bazwi ariko bafite impano zitangaje. Uyu muhango witabiriwe n’abahanzi benshi baririmba indirimbo zihimbaza n’iziramya Imana, amakorari n’abayobozi […]Irambuye
Umuzi w’iki kibazo uhera ku bari abayoboke b’Itorero Methodiste muri Conference ya Kinyaga, bigometse kugera aho benda kurwana n’Aba Pasiteri, nyuma yo kwirukanwa bagenda bavuga ko itorero ririmo abantu bigisha amacakubiri yo “Kwanga Abatutsi”. Ubuyobozi bw’Itorero buhakana ibivugwa bukanavuga ko bwiyemeje kujya mu nkiko igihe bwa burezwe. Uwitwa Miruho Pontien, Nyirahagenimana Consolee na Marceline Nyiransabimana […]Irambuye
Mu Mujyi wa Kigali, Akarere ka Nyarugenge, Umurenge Wa Kimisagara, Akagari Ka Kamuhoza, Umudugudu wa Karama, umusore witwa Uwimana Valens ufite imyaka 28 y’amavuko, arakekwaho kwica uwitwa Hakorineza Fulgence amukubise agafuni mu mutwe. Amakuru atugeraho aravuga Uwimana Valens yishe Twizeyimana Fulgence w’imyaka 24 y’amavuko amuhora ko ngo yamusambanyirije Umugore witwa Uwamurera Rachel, ndetse ngo akaba […]Irambuye
Bamwe mu bagabo batuye mu kagari ka Rubona, mu murenge wa karangazi, mu karere ka Nyagatare, bavuga ko batakwitabira umugoroba w’ababyeyi ngo kuko ari urubuga rw’amatiku y’abagore. Muri aka kagari, iyi gahunda yitabirwa n’abagore, rimwe na rimwe hakazamo abagabo batagira akazi cyangwa ingo zifitanye amakimbirane. Gahunda y’Umugoroba w’ababyeyi yatangijwe muri 2013 ugamije kuvugutira umuti ibibazo […]Irambuye
Shampiyona y’u Rwanda, AZAM Rwanda Premier League yatangijwe ku mugaragaro. Rayon sports na APR FC zabonye intsinzi, AS Kigali, Police FC na Kiyovu Sports zitangira nabi. Ku wa gatanu tariki 14 Ukwakira 2016, nibwo hatangijwe Shampiyona y’u Rwanda ku mugaragaro. Abenshi mu bakinnyi bashya mu makipe, bagize uruhare mu kuyashakira amanota. Police FC yatangiye nabi. […]Irambuye
Ngabo Jobert umaze kwamamara cyane nka Meddy, ni umuhanzi w’umunyarwanda uhabwa amahirwe yo kuba yaba umuhanzi wa mbere umenyekanye ku isi nyuma yo guhamagarwa mu birori bya African Music Magazine Music Awards (Afrimma) ngo atange ibihembo. Mu gutanga ibyo bihembo akaba ari naho yahuriye n’itsinda rya Sauti Sol ryo muri Kenya ryanahawe igihembo cy’itsinda rikunzwe muri […]Irambuye
Umwe mu bakobwa baherutse kwamburwa Boko Haram mu basaga 200 imaze iminsi yarashimuse, yavuze ko bigeze kumara ukwezi n’iminsi 10 batarya, batanywa. I Abuja, kuri iki Cyumweru, Gloria Dame w’imyaka 21 yashyize hanze amwe mu banga y’ibyabayeho ubwo bafatwaga n’umutwe w’Iterabwoba, Boko Haram. Muri ubu buhamya bwe, Dame wavugiraga abakobwa 21 baherutse kuvanwa mu maboko […]Irambuye
Muri 2008 nibwo Umujyi wa Huye ho mu Ntara y’Amajyepfo watangiye gushyuha cyane kubera ibitaramo byinshi birimo ibya Salax Awards byaberega mu cyahoze ari Kaminuza nkuru y’u Rwanda ‘UNR’ ubu yabaye NUR. Aho benshi mu bahanzi bigaga aho barangirije amashuri yabo bamwe bakaza mu mujyi wa Kigali, abaturage b’i Huye barasaba ko badakwiye kwubagirwa ko […]Irambuye
Urubuga rwa Internet (www.king-kigeli.org) runyuzwaho amakuru y’uwari umwami wa nyuma w’u Rwanda Kigeli V Ndahindurwa rwemeje ko uyu mwami yatanze mu gitondo cyo kuri iki cyumweru, agwa mu buhungiro muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Uru rubuga rukavuga ko ibijyanye n’imihango yo kumushyingura n’ikamba ry’ubwami bw’u Rwanda bizatangazwa nyuma kuko hakiri ibiganiro biri gukorwa. Umwami […]Irambuye
Abatuye Akarere ka Huye basusurukijwe n’isiganwa ry’imodoka “Memorial Gakwaya”, ryari riherekejwe n’imyiyereko y’abahanga mu gutwara moto. Mu mpera z’iki cyumweru, kuwa gatandatu no ku cyumweru, abatuye mu mujyi wa Huye no mu nkengero zawo, babonye isiganwa ry’imodoka rigamije kwibuka igihangange mu mikino ya Rally, Claude Gakwaya. Isiganwa ry’imodoka ryatangiye kuwa gatandatu, ryazengurukaga imirenge ya Huye […]Irambuye