Digiqole ad

Kicukiro: Ingo 43 zahembewe kwesa umuhigo w’isuku

 Kicukiro: Ingo 43 zahembewe kwesa umuhigo w’isuku

Abaturage bahembwe ibigega bifite agaciro k’amafaranga 16 000 kimwe kimwe

Ingo 43 zo mu tugari dutandukanye mu Mirenge igize Akarere ka Kicukiro zahembwe bimwe mu bikoresho bibikwamo amazi. Ibi bihembo izi ngo zabihawe nyuma yo kwesa neza imuhigo w’isuku.

Abaturage bahembwe ibigega bifite agaciro k'amafaranga 16 000 kimwe kimwe
Abaturage bahembwe ibigega bifite agaciro k’amafaranga 16 000 kimwe kimwe

Iki ni igikorwa cyatewe inkunga n’umuryango utegamiye kuri Leta ushinzwe gukwirakwiza amazi mu baturage (Water for People).

Ibikoresho byatanzwe ni ibigega bito bibikwamo amazi bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 16 000 buri kigega kimwe.

Ni mu gikorwa cy’ubukangurambaga ku isuku n’umutekano gihuza uturere tw’Umujyi wa Kigali na Police y’u Rwanda.

Ingo zahawe ibi bigega ni 43 buri rugo rukaba rwaratoranyijwe muri buri Kagari. Abahagarariye itsinda ryakoze ubugenzuzi, barebaga ibijyanye no guhanga udushya, ubusitani butoshye, gukoresha amazi atetse n’isuku y’urugo n’abarurimo.

Bamwe mu bagize iyi miryango yahawe ibigega, bavuga ko ibi bigega bigiye kujya bibagoboka mu kubika amazi cyane cyane mu gihe yagiye cyangwa ari make.

Hilariya umwe mu bafashe ikigega yagize ati “Hari ubwo amazi abura ugasanga aho kuyakura ni kure, ariko ngifite nzakomeza gukoresha amazi nta kibazo kandi urugo rwanjye ruhoremo isuku.”

Umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Bayingana Emmanuel yasabye abahawe ibi bigega kubifata neza.

Yavuze batabihawe kubera ko bahize abandi mu isuku gusa ahubwo ko babihawe kugira ngo barusheho kunoza iyi suku bityo n’abandi babarebereho.

Hanahembwe amashyirahamwe (clubs) y’isuku yahize andi mu gukora udushya mu isuku.

Amarushanwa yabereye mu mirenge yose igize Akarere ka Kicukiro aho buri Club yahize izindi muri buri Murenge yahembwe amafaranga y’u Rwanda ibihumbi ijana (100,000Frw).

UM– USEKE.RW

en_USEnglish