Kuri uyu wa Gatanu, mu bitaro bya Gitwe, mu karere ka Ruhango, inzobere z’abaganga b’Abanyamerika barasoza imirimo yo kuvura ku buntu abarwayi b’ibibari, n’umwingo. Izi nzobere zavuye abantu 28 bari barwaye izi ndwara. Iki gikorwa cyakozwe ku bufatanye bwa Kaminuza ya Gitwe na Kaminuza ya Nebraska yo muri Amerika, cyatangiye kuwa 8 Ukwakira. Itsinda ry’abaganga […]Irambuye
Ubwo yatangizaga ku mugaragaro gahunda yo gutwara amaraso hakoreshejwe utudege duto tutagira umupilote “drone”, Perezida Paul Kagame yashimiye buri wese wagize uruhare muri uyu mushinga, avuga ko utu tudege tuzakuraho imbogamizi yo kugeza amaraso mu duce tumwe tw’igihugu byari bigoye kugeramo mu nzira isanzwe. Uyu muhango wabereye i Muhanga hamwe mu hazaba hakorerwa imirimo itandukanye […]Irambuye
*Yari ari ku rutonde rw’abakinnyi 18 b’Intamba mu rugamba ubwo yakinaga na Senegal Umunyamabanga wa APR FC yemeza ko myugariro w’iyi kipe, Ngandu Omar wakiniye ikipe nkuru y’igihugu y’u Burundi ashobora kuzakinira Amavubi. Gusa bisa nk’ibidashoboka kuko itegeko ry’Ishyiramwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) ryima ububasha umukinnyi wakiniye ikipe nkuru y’igihugu runaka gukinira ikindi gihugu […]Irambuye
UPDATE: Umuhungu we usanzwe uba mu mahanga yari yaraye ageze mu Rwanda… Mu kiganiro kigufi yagiranye n’Umuseke, umuhungu wa nyakwigendera, witwa Adrien yavuze ko yageze mu Rwanda mu ijoro ryakeye avuye mu gihugu cya Kenya aho asanzwe akurikirana amasomo ya kaminuza. Uyu mwana wa nyakwigendera avuga ko nta byinshi yavuga ku rupfu rw’umubyeyi we gusa ngo […]Irambuye
*Muri aka karere, abaturage bavuga ko abadafite ubushobozi bwo kwiyimura ari bo benshi, *Minisitiri Mukantabana yasabye abaturage kwirinda ibiza mbere y’uko bibageraho, *Mu mezi 9 ashize, u Rwanda rumaze gutakaza abantu 166, na miliyari 27 kubera ibiza… Kuri uyu wa Kane, u Rwanda rwifatanyije n’Isi yose kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe kugabanya ingaruka ziterwa n’ibiza, mu […]Irambuye
Itahiwacu Bruce, umuhanzi umaze kwamamara cyane mu njyana ya RnB mu Rwanda kubera indirimbo ze, ngo kuba akora iyo njyana ntibimubuza no kuba yanaba umuraperi kandi akabishobora. Mu gitaramo aherutse kugaragaramo ubwo yari aje gufasha Riderman kumurikira abafana be indirimbo nshya bakoranye bise ‘Wancitse vuba’, uyu muhanzi yavuze ko ashobora kumuyingayinga mu kurapa. Icyo gihe […]Irambuye
Umuyobozi w’Itorero ry’Igihugu , Rucagu Boniface, avuga ko igihe kigeze ngo ubuhanzi gakondo bushyigikirwe byeruye. Aho kuba aribwo buhabwa umwanya wa nyuma kandi bwagahawe agaciro. Ibi ngo ntibireba abahanzi bakora injyana gakondo gusa. Ahubwo no ku bibuga by’umupira w’amaguru vuvuzera zakavanyweho ahubwo amakondera n’amafirimbi akagaruka. Ku ruhande rw’abakora izindi njyana zitari gakondo, ngo ntabwo babuzwa nabo gukora […]Irambuye
Mu kiganiro gisobanura imwe mu myanzuro yemejwe n’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku itariki 12 Ukwakira 2016, Me Evode Uwizeyimana Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko, yavuze ko Urukiko rw’Ubujurire nirujyaho ruzakemura ikibazo cy’imanza z’ibirarane zashobora kumara imyaka mu rw’Ikirenga zitaburanishijwe. Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko muri Minisiteri y’Ubutabera, […]Irambuye
Umuyobozi w’Ikigo cya Leta “Rwanda Management Institute (RMI)” Wellars Gasamagera asanga hari ibibazo bamwe mu rubyiruko rw’ubu ruhura nabyo nk’ibiyobyabwenge, uburara n’ibindi baterwa no kuba baravukiye mu gihugu kidamaraye, agasaba abakuru kwegera aba bana bakabategura kugira ngo bazabashe gusigasira ibiri kubabwa ubu. Ibi yabigarutseho mu muhango wo gusoza ikiciro cy’amahugurwa ategura abana b’abanyeshuri bifuza kuzaba […]Irambuye