Month: <span>August 2016</span>

Abandi bakorerabushake bo muri USA barahiriye gukorera mu Rwanda

*Barahira, bagize bati ‘Twiyemeje gufatanya n’Abanyarwanda…’ *Kuri bo ngo u Rwanda ni nk’ijuru,…Bavuga Ikinyarwanda nk’ururimi kavukire! Urubyiruko rw’Abakorerabushake 26 b’Umuryango wa ‘Peace Corps’ wo muri Leta zunze Ubumwe za Amerika barahiriye gutangira ibikorwa byabo mu Rwanda kuri uyu wa 02 Kanama, bavuga ko bishimiye gukorera ibikorwa byabo muri iki gihugu kuko bakibonyemo ibyiza byinshi. Bati […]Irambuye

Muhanga: Hatangijwe Ivuriro rikoresha umuti umwe ku indwara 36

Ivuliro Amazing  Health  Recovery House  riherereye  mu mujyi wa Muhanga mu murenge wa Nyamabuye, abirikoramo bavuga ko bakoresha umuti umwe ku ndwara 36, umurwayi ngo ahabwa  ingano y’umuti bitewe n’ibiro bye ndetse n’ubukana indwara yanduye ifite. Ni ubwa mbere mu Rwanda haje Ivuliro arikoresha  umuti umwe ushobora kuvura indwara  36 abarwayi bafite hakoreshejwe ibitonyanga  abaforomo […]Irambuye

Abanyarwanda 5 bakinnye Afro-Basket U18 bagiye kwiga muri USA

U Rwanda rwarangirije ku mwanya wa gatanu muri ‘FIBA Africa Under 18 Championship’ iherutse kubera mu Rwanda. Byahaye amahirwe abakinnyi batanu b’u Rwanda bitwaye neza kuko babonewe amashuri muri USA bazakomerezamo amasomo, bagakomeza no kwagura impano yabo yo gukina Basketball. Kuri iki cyumweru tariki 31 Nyakanga 2016, nibwo hasojwe igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 18 […]Irambuye

Ruhango: Akarere kahaye umuntu isoko nta piganwa

Bamwe mu bakozi bakorera  Sosiyete ya Ngali Holdings Ltd mu Karere ka Ruhango batangaza ko babangamiwe na rwiyemezamirimo wahawe isoko n’Akarere ka Ruhango kahaye amasezerano bitanyuze mu ipiganwa, ibi ngo biratuma habaho kugongana mu gihe cyo gukusanya imisoro y’Akarere. Hashize umwaka Sosiyete yigenga ya Ngali Holdings Ltd igiranye amasezerano n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imisoro n’Amahoro(RRA)  yo […]Irambuye

Inteko yemeje burundu amasezerano y’ubutoneshwe n’ubudahangarwa muri EAC

*Uyu mushinga w’itegeko watowe ku 100% Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda umutwe w’Abadepite yemeje burundu kuri uyu wa mbere umushinga w’itegeko rigenda ubutoneshwe n’ubudahangarwa bw’abaturage b’ibihugu bigize Umuryango w’Africa y’iburasirazuba mu bijyanye no gukorera akazi aho bashaka, ubucuruzi bwambukiranya imipaka n’ibindi. Aya masezerano yabanje kwemezwa n’abakuru b’ibihugu bigize uyu muryango mu nama yo kuwa 24 […]Irambuye

Ku Nkombo, Guest House siyo bari bakeneye kuko bakivoma amazi

Ku birwa bya Ishywa na Nkombo bigize Umurenge wa Nkombo abahatuye bafite ikibazo gikomeye cyo kutagira amazi meza. Bavoma amazi y’ikiyaga cya Kivu ndetse ugasanga nk’abana bo bahita banayanywa. Ubuyobozi burizeza ko iki kibazo kizakemuka vuba. Uyu murenge wa Nkombo ugizwe n’utugari dutanu turiho abaturage 17 994, Akagali ka Ishywa ko ni ikirwa kihariye, biteganyijwe […]Irambuye

Guma Guma iri hagati ya Urban Boys, Bruce Melodie na

Bitari uko aribo bahanzi gusa bari mu irushanwa, ahubwo nibo bahanzi bamaze kugaragaza ko harimo intera ndende hagati yabo n’abandi kubera ubwinshi bw’abafana bafite. Mu bitaramo birindwi byose byagiye bibera mu Ntara hirya no hino, aba bahanzi nibo bagiye banikira abandi mu kugira imbaga nyamwinshi y’abafana bakunze ibihangano byabo. Byagera kuri Urban Boys bikaba umugani. […]Irambuye

Gusohora indirimbo icyarimwe si uko ari match twari dutangije –

The Ben na Meddy ni abahanzi bigaruriye imitima ya benshi bakunda umuziki w’u Rwanda, aba ubusanzwe b’inshuti baherutse gusohora indirimbo mu gihe kimwe, ibintu bidakunze kuba ku bahanzi bumvikana. Meddy avuga ko kuba barashyiriye hanze indirimbo icyarimwe bitari ugupingana ahubwo buri umwe agira igenabikorwa rye. Mu minsi ishije nibwo The Ben yashyize hanze indirimbo ye […]Irambuye

Abasenateri barifuza impinduka mu nzego z’Uburezi n’Ubuzima

*Abasenateri basanze hari abayobozi b’igigo bya Leta ushobora kumara icyumweru ubashaka ntubabone, *Kubera ibibazo biri mu burezi, barashaka ko hashyirwaho urwego rwo gufasha inzego z’uburezi, *Ngo hari bimwe mu bikorwa bya Leta byangiritse bitavugururwa, n’ibyangizwa kuko bidafite ababireberera. Kuri uyu wa mbere, Inteko Ishinga Amategeko, umutwe wa Sena wasuzumye imyanzuro iri muri raporo ya Komisiyo […]Irambuye

Urugendo rutangiza Umuganura na FESPAD rwari urukererezabagenzi. AMAFOTO

Kuva i Nyamirambo ukamanuka ukagera i Nyarugenge hagati ukamanuka Umuhima wose na Nyabugogo ukerekeza Remera kuri Stade abantu bagiye bihera ijisho ibirori by’itorero ry’u Rwanda, igororangingo ry’abasore bo mu Gatenga n’imbyino n’ingoma z’abanyeSenagal. Byari mu rugendo rwo gutangiza icyumweru cya FESPAD n’Umuganura. Insanganyamatsiko iravuga ngo “TURWUBAKIRE KU MUCO TWITEZE IMBERE”, ni ibikorwa byateguwe ku bufatanye […]Irambuye

en_USEnglish