Digiqole ad

Abanyarwanda 5 bakinnye Afro-Basket U18 bagiye kwiga muri USA

 Abanyarwanda 5 bakinnye Afro-Basket U18 bagiye kwiga muri USA

Nkusi Arnaud wayoboraga bagenzi be, ashobora kujya muri USA.

U Rwanda rwarangirije ku mwanya wa gatanu muri ‘FIBA Africa Under 18 Championship’ iherutse kubera mu Rwanda. Byahaye amahirwe abakinnyi batanu b’u Rwanda bitwaye neza kuko babonewe amashuri muri USA bazakomerezamo amasomo, bagakomeza no kwagura impano yabo yo gukina Basketball.

Nkusi Arnaud wayoboraga bagenzi be, ashobora kujya muri USA.
Nkusi Arnaud wayoboraga bagenzi be, ashobora kujya muri USA.

Kuri iki cyumweru tariki 31 Nyakanga 2016, nibwo hasojwe igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 18 muri Basketball, cyatwawe na Angola itsinze Misiri mu mukino wa nyuma.

U Rwanda ntirwashoboye kugera ku ntego, kuko ubuyobozi n’abatoza bari biyemeje kugera muri ½, ariko ntibyashobotse kuko rwarangirije ku mwanya wa gatanu.

Gusa, ntibyabujije abashakira abakinnyi amashuri yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kubona impano mu bana b’Abanyarwanda, nk’uko Umuseke wabitangarijwe na Richard Mutabazi, umunyamabanga w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA).

Yagize ati “Ntitwageze ku ntego, ariko twishimiye uko abana bacu bitwaye. Batanze ibyo bari bafite byose. Kandi batanze umusaruro mwiza muri rusange. Kuba mu ikipe y’irushanwa harajemo umukinnyi wacu, bigaragaza ko abasore bacu bitwaye neza.”

Yongeraho ko “Byatumye bamwe muri bo batangira gushakishwa n’aba- ‘scouts’ b’ibigo by’amashuri byo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Twatangiye gahunda yo kubashakira ibyangombwa, nibigenda neza, abatoza b’ikipe y’igihugu bazakomeza kubakurikirana ariko biga muri Amerika.”

Abo basore babengutswe n’aba-scouts ni kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Basketball U18 Nkusi Arnaud wigaga St Ignatius, Furaha Cadeau de Dieu wiga muri IPRC Kigali Secondary School, Kisa Kyeyune Enoch wiga muri Well Spring Academy, Shema Osborn wiga Lycee de Kigali na Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson wiga muri APE Rugunga.

Furaha Cadeau de Dieu wigaga IPRC nawe ari ku rutonde.
Furaha Cadeau de Dieu wigaga IPRC nawe ari ku rutonde.
Nshobozwabyosenumukiza witwaye neza muri iri rushanwa, byamuhesheje scholarship.
Nshobozwabyosenumukiza witwaye neza muri iri rushanwa, byamuhesheje scholarship.

Roben NGABO
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • BYIZA KBSA …….

  • FERWABA iharanire ko habaho ibindi bibuga bisakaye kandi byakira abafana benshi.

Comments are closed.

en_USEnglish