Month: <span>August 2016</span>

“Rwandan Christian Convention” igiterane kigiye guhurirwamo n’Abayanyarwanda baba muri Amerika

Ku nshuro ya kabiri, Abanyarwanda batuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bazahurira mu giterane cy’iyobokamana cya “Rwandan Christian Convention”, kizabera mu Mujyi wa Dallas, ku matariki ya 5-7 Kanama 2016. Iki giterane ngarukamwaka cy’iminsi itatu gitegurwa n’amatorero y’Abanyarwanda bo muri America bufatanyije n’ Ambassade y’u Rwanda i Washington DC. Pasteur Manywa Jean-Bosco umuyobozi wa […]Irambuye

Inteko yanenze kugenda gacye kwa Leta mu gukemura ikibazo cy’ikimoteri

Ubwo Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi, gahunda y’ibikorwa bya Guverinoma bijyanye n’Amazi n’Isukura n’isukura, abagize Inteko banenze uburyo Leta irimo kugenda biguruntege mu gukemura ikibazo cy’umwanda ku kimoteri cya Nduba. Ikimoteri cya Nduba, mu Karere ka Gasabo nicyo kimenwamo imyanda yose yo mu Mujyi wa Kigali, cyashyizweho gisimbura icya […]Irambuye

Umuhungu wa John Garang wari Minisitiri yirukanwe muri ‘Cabinet’

Mabior Garang de Mabior umuhungu w’uwahoze aharanira ubwigenge bwa Sudani y’Epfo John Garang de Mabior, yaraye yirukanywe kuri Minisiteri y’amazi n’umutungo kamere yari abereye umuyobozi, ni mu ivugurura rishya ryakozwe na Perezida Salva Kiir. Itangazo ry’iri vugurura ryasomwe kuri Televiziyo y’igihugu cya Sudani y’Epfo mu ijoro ryakeye. Mabior Garang muri iki cyumweru yari yatangaje ko […]Irambuye

Jolis Peace ni muhanzi ki? (Profile)

Amazina ye ni Peace Jolis, azwi cyane mu muziki ku izina rya Peace. Ni umuhanzi nyarwanda uzwiho ubuhanga mu miririmbire ya ‘live’ akaba akora injyana ya RnB. Yavutse tariki ya 01 Ukwakira 1990. Avuka kuri Se witwa Faustin Murigo na Nyina Kandide Kazarwa. Peace niwe bucura mu muryango w’abana babiri gusa. Ni ubuheta akaba na […]Irambuye

i Musanze, FESPAD mu mbyino zo muri DRCongo, Senagal, Angola

Musanze – Mu Ntara y’Amajyaruguru kuri uyu wa kabiri tariki 2 Kanama 2016, iserukiramuco nyafurika ryabereye i Musanze ikinimba cyakuranwa n’imbyino zo muri Congo Kinshasa, Senegal, Angola. Abari bahari ntibishwe n’irungu. Itsinda ry’ababyinnyi gakondo bo muri Senagl, Ballet Africains Fambondy ryabanje gutemberezwa mu gace k’ubukerarugendo bushingiye ku muco, aho umwami w’u Rwanda yimikirwaga, agahabwa imitsindo […]Irambuye

U Rwanda rwishimiye ko USA yongereye ibicuruzwa bijyayo bidasoze

Mu mpera z’ukwezi kwa Kamena, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zavuguruye gahunda izwi nka “African Growth and Opportunity Act (AGOA)”, igamije gufasha ibihugu byo munsi y’ubutayu bwa Sahara (Sub-Saharan Africa) kugera ku isoko rya Amerika; Ndetse yongera n’umubare w’ibicuruzwa byoroherezwaga kwinjira muri Amerika bidasoze. Iyi gahunda ya AGOA yagombaga kurangira mu mwaka wa 2015, yashyizweho […]Irambuye

U Burundi guhagarika ubucuruzi n’u Rwanda bifite ingaruka ku bihugu

Minisitiri w’Ubucuruzi n’inganda w’u Rwanda Francois Kanimba aragaya cyane umwanzuro w’u Burundi wo guhagarika ubucuruzi bw’umusaruro w’ubuhinzi n’u Rwanda, akavuga ko bizagira ingaruka ku bukungu bw’ibihugu byombi cyane cyane u Burundi. Kuwa gatandatu w’icyumweru gishize, Visi Perezida wa kabiri w’u Burundi, Joseph Butore yabujije abaturage kugurisha umusaruro w’ubuhinzi mu Rwanda, ndetse ko uzabirengaho azahura n’ingaruka. […]Irambuye

Mu myaka 6 hubatswe imiyoboro ya 2 167Km iha abaturage

Abwira Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi ibikorwa bya Geverinoma (2010 – 2017) bijyanye n’Amazi n’Isukura, Minisitiri w’Intebe yavuze ko kugeza ubu imbogamizi zigihari mu kwihaza ku mazi meza mu gihugu harimo ikibazo cy’ingengo y’imari idahagije, imiyoboro y’amazi ishaje, abaturage bagifite imyumvire iri hasi. Ibi bigatuma amazi aba macye, ahenda cyangwa akoreshwa nabi. Nko mu mujyi […]Irambuye

Ingabo za Uganda mu butumwa muri Somalia zaburanishijwe ku kwiba

Abasirikare 17 ba Uganda bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro muri Somalia (AMISOM) uyu munsi batangiye kuburanishwa n’inteko y’urukiko rwa gisirikare rwa Uganda yagiye i Mogadishu kubaburanisha ku cyaha cyo kwiba. Aba bafashwe mu kwezi kwa karindwi barafungwa baregwa ubujura nk’uko bivugwa na BBC. Aba basirikare barimo abakuru (senior officers) batatu barashinjwa kwiba […]Irambuye

en_USEnglish