Digiqole ad

Guma Guma iri hagati ya Urban Boys, Bruce Melodie na Christopher

 Guma Guma iri hagati ya Urban Boys, Bruce Melodie na Christopher

Urban Boys ikomeje kwitwara neza muri iri rushanwa

Bitari uko aribo bahanzi gusa bari mu irushanwa, ahubwo nibo bahanzi bamaze kugaragaza ko harimo intera ndende hagati yabo n’abandi kubera ubwinshi bw’abafana bafite.

Urban Boys ikomeje kwitwara neza muri iri rushanwa
Urban Boys ikomeje kwitwara neza muri iri rushanwa

Mu bitaramo birindwi byose byagiye bibera mu Ntara hirya no hino, aba bahanzi nibo bagiye banikira abandi mu kugira imbaga nyamwinshi y’abafana bakunze ibihangano byabo.

Byagera kuri Urban Boys bikaba umugani. Iri tsinda rije muri iri rushanwa inshuro enye mu nshuro esheshatu rimaze ritangiye kubera mu Rwanda.

Ibi bishobora kuba ari nabyo byabatije akarindi kubera kumenyera uburyo umuhanzi urimo yitwara iyo ashaka igikombe kubera ko nta wundi muhanzi bari kumwe banganya uburambe.

Mu gitaramo cyari cyatangajweho n’abahanzi batandukanye mbere yuko kiba cyabereye ku Gisenyi ku wa gatandatu urangiye, Urban Boys yashimangiye ko nta gihindutse ishobora kwegukana iri rushanwa.

Bruce Melodie na Christopher nubwo nabo bafite abafana benshi, Bishoboka ko barwanira umwanya wa kabiri n’uwa gatatu.

Mu kigereranyo cyavuzweho n’itsinda ry’abanyamakuru bakora imyidagaduro mu Rwanda, bose bahurije ku ijambo rimwe rigira riti “Urban Boys ntaho wayicikira ishaka igikombe”.

Melodie ni umuhanzi w'umuhanga yaba mu miririmbire ye ndetse no mu myandkire y'indirimbo ze
Melodie ni umuhanzi w’umuhanga yaba mu miririmbire ye ndetse no mu myandkire y’indirimbo ze

Mu yandi marushanwa yagiye aba y’iri rushanwa rya Primus Guma Guma Super Star, byageraga ku gitaramo cya nyuma umuhanzi uzaryegukana yaramaze kumenyekana kubera ahanini byabaga byaragaragariye mu bitaramo byo mu Ntara.

Cyangwa se rimwe na rimwe bikagera ku munsi wa nyuma abahanzi babiri bahanganye ku buryo bugaragara utapfa kumenya ushobora kwegukana iri rushanwa.

Mu mwaka wa 2013 byageze ku isaha ya nyuma yo gutanga igihembo abantu bataramenya uko biri bugende hagati ya Urban Boys na Riderman. Icyaje kubicyemura n’ubwinshi bw’abafana b’Ibisumi bari biganje Stade Amahoro bavugiye icya rimwe ko Riderman ugomba kwegukana iri rushanwa.

Irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star, ntirireba umuhanzi uzi kuririmba cyane kurusha abandi. Ahubwo rireba umuhanzi ufite imbaga nini y’abafana ari nayo mpamvu yitwa ‘Super Star’.

Muri iri rushanwa rigeze ku musozo, abahanzi bari bajemo bwa mbere bose uko ari batatu bagerageje kwitwara neza urebye amazina bari kumwe asanzwe amenyereye iri rushanwa.

Christopher ari mu bahanzi bafite umubare munini w'abafana b'abari n'abategarugori
Christopher ari mu bahanzi bafite umubare munini w’abafana b’abari n’abategarugori

Abo ni Allioni, Umutare Gaby na Danny Vumbi. Nubwo mu bitaramo bya mbere bibanza byabanje kubagora kumenya icyo imbaga y’abantu basaga 2000 bashaka ngo babishimire.

Uko ibitaramo byagiye biba ni nako nabo bagiye barushaho kwitwara neza ndetse dore ko ari na bamwe mu bahanzi bazwiho ubuhanga mu muririmbire yabo y’umwimereye ‘Live’.

Undi muhanzi usize izina ryiza nubwo bitari byoroshye, ni Jules Sentore. Uyu muhanzi ukora injyana gakondo, nti byamworoheye kumvisha abantu injyana akora. Kuko benshi babaga bishakira indirimbo zibasimbutsa.

Kuba Jules Sentore yarakoraga injyana zituje zirimo n’umuhamirizo, iri rushanwa rirangiye amaze kugira umubare utari muto w’abafana bari bamaze gukunda ibyo aririmba.

Biteganyijwe ko igihembo nyamuru kizaba tariki ya 13 Kanama 2016 kuri Stade Amahoro i Remera. Wowe ubona hagati ya Urban Boys, Christopher, Bruce Melodie, Danny Nanone, Jules Sentore, Umutare Gaby, Allioni, Danny Vumbi, TBB na Young Grace arinde ukwiye kwegukana iri rushanwa?

Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW

10 Comments

  • icyatumye Urban boyz izamo Ku nshuro ya 4 kdi mumabwiriza yari yatanzwe twari twabwiwe ko ntawemerewe kujyamo inshuro zirenze 3 ninacyo kizatuma iritwara.

  • aho uribeshye nabwo arko bavuze bavize 3 wikurikiranya

  • Christopher natayitwara nzarira nkagahinja njyewe kuko niwe muhanzi wahogoje abanyarwanda kandi uririmba neza.Amahirwe masa kuri wowe Christopher uri na mwiza ufite igikundiro bongard wiyubaha cyanee uzakomereze aho

  • nta gushidikanya kundi ni Urban boys

  • urban boyz irirushanwa kuritwara ho bararitwaye dutegereje kobarishyikirizwa kuri 13

  • CHRISTOPHER NTIWAMUGERERANYA NABANTU BATATU KUKO WE ABARUSHA ARI UMWE.NGE MBONA ASHOBOYE RWOSE KANDI AZAGITWARA KUKO ARASHOBOYE.IMANA IBIMUFASHEMO TUMURI INYUMAAAAA

  • Urban boys ,super level super swagga nibakibahe kabisa bitahire abasore bacu baragikoreye.gusa nizere ko melody azaba yemerewe gusubiramo next year.

  • Nsanga umuntu wabihombeyemo ahubwo witesheje agaciro azamo ari Danny Vumbi.

    • none se Vumbi yaritumiye?

  • Sha ni muve kurabo bana bejobundi ngo niba Christopher nabo bandi Bose.ako mwe mwumva isoni zitabica Christopher cg melody agitwaye mbere ya urban nubwo bitashoboka.abasaza nibaze mu muryango batazajya bazenguruka iyi Kigali bafite isoni ngo bananiwe guma guma nka dream boys bahorana amaganya

Comments are closed.

en_USEnglish