Urugendo rutangiza Umuganura na FESPAD rwari urukererezabagenzi. AMAFOTO
Kuva i Nyamirambo ukamanuka ukagera i Nyarugenge hagati ukamanuka Umuhima wose na Nyabugogo ukerekeza Remera kuri Stade abantu bagiye bihera ijisho ibirori by’itorero ry’u Rwanda, igororangingo ry’abasore bo mu Gatenga n’imbyino n’ingoma z’abanyeSenagal. Byari mu rugendo rwo gutangiza icyumweru cya FESPAD n’Umuganura.
Insanganyamatsiko iravuga ngo “TURWUBAKIRE KU MUCO TWITEZE IMBERE”, ni ibikorwa byateguwe ku bufatanye bwa MINISPOC n’Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco.
Bageze kuri stade Amahoro i Remera, Minisitiri Julienne Uwacu wa Siporo n’umuco yafunguye kumugaragaro iki cyumweru ari kumwe n’umunyamabanga uhoraho muri iyi Minisiteri Lt Col Patrice Rugambwa.
Aha i Remera muri Parking ya Stade kandi hari kumurikwa ibikorwa bimwe na bimwe by’ubuzima bishingiye ku muco nyarwanda. Ari naho Minisitiri yahitiye kureba ibiri kumuirikwa.
Mouché Mamadou Daffé umuyobozi w’itorero ryaturutse muri Senegal yavuze ko n’ubwo kuva iwabo uza i Kigali ari intera ndende, ngo kubera ko ari Africa ihuriye hamwe, umunaniro ntacyo uba uvuze, kuko ngo kuza mu Rwanda ni kimwe no kujya muri Senegal.
Ati “Tuzi ko twaje iwanyu, ni iwacu kuko ni muri Africa, ni indimi n’umuco, twiteze ibyiza kubera ko twakiriwe neza, twiteguye ko iserukiramuco rizagenda neza.”
Mamadou, avuga ko iri serukiramuco ari ubundi buryo bw’ibiganiro byubaka hagati y’ibihugu by’umwihariko muri Africa.
Ati “Kuri jyewe ni umuco na siporo bigira uruhare mu biganiro bituje byubaka (diplomatie silencieuse), abaturage n’amoko bahura kubera ibyiza by’iserukiramuco, nibaza ko nta bindi biganiro byubaka birenze aho.”
Mamadou ngo yatangajwe cyane n’isuku yabonye mu Rwanda, ati “Uretse amateka u Rwanda rwaciyemo, hari icyizere ko igihugu cyatangiye gushinga imizi mu buryo burambye ku mugabane wose wa Africa.”
Ikindi cyatangaje AbanyaSenegal ngo ni uburyo abantu baberetse urukundo, ati “Mbakuriye ingofero.”
Rugabahunga Remi ukorera Nyabugogo yabwiye Umuseke ko imico itandukanye yabonye mu birori yamukuruye. Ku bwe yumva ko iserukiramuco rigamije gutuma umuco nyarwanda n’uwa Africa usigasirwa ntucike.
Nyiraneza Anatalie na we twasanze Nyabugogo ati “Turabona ari byiza cyane, byanshimishije urabona harimo urubyiruko rukora utuntu dushamaje. Nashimishijwe n’uburyo bagaragiwe.”
Umwe mu ntumwa zavuye muri Kenya akaba ari umuyobozi muri Minisiteri y’Umuco na Siporo iwabo, Saima Ondumu yavuze ko yanejejwe n’imico yabonye kuko ngo umuco wa Africa wagiye wigana uw’Abazungu.
Avuga ko iserukiramuco ryagarura umuco mu rubyiruko wo kutanywa ibiyobyabwenge no kubaha abakuru, kuko ngo abato baramutse badafite umuco byatuma ibihugu bisenyuka.
Saima Ondumu wo muri Kenya ati “Mbere twabagaho abantu bakundana, nta mwanzi, Abazungu baje baradutanya, tugera aho twageze ariko ubu twarabyutse, nakunze ibyo nabonye iwanyu, uko mwateguye imurika biri ku rwego rwo hejuru.”
Yavuze ko ibyo yabonye mu Rwanda azabijyana muri Kenya kuko ngo umuco wajyana n’iterambere bigatuma igihugu cyazamuka mu iterambere mu buryo bwihuse.
Iri Serukiramuco rizakomereza mu Ntara z’u Rwanda, aho kuri uyu wa kabiri tariki 2 Kanama rikomereza i Musanze, bukeye tariki ya 3 Kanama rizabera i Kayonza n’i Rusizi, ku wa kane ribere i Nyanza ndetse ku wa gatanu hazakurikireho Umunsi Mukuru w’Umuganura, i Nyanza.
Uretse abahagarariye Senegal na Kenya, hategerejwe abo mu Misiri, n’abo mu bindi bihugu byatumiwe bashobora kwitabira iserukiramuco uko iminsi izicuma.
Photos © Evode MUGUNGA/UM– USEKE
Ange eric HATANGIMANA
UM– USEKE.RW
16 Comments
Ohhhh mbega byiza weeeeeeee
Wow ndabona byari sawa rwose!
Bagere no mu Ntara iwacu turebe
Bamwe barakubitira abana kuryama, Nzaramba irenda kubanogonora, abandi bibereye mu munyenga ngo bari mu muganura. Ahaaaaa! nzaba ndeba ni umwana w’umunyarwanda.
byanze bikunze igihugu kigomba kubaho kandi niba hari ikintu kibi nukwiheba ukunva ko ubuzima buhagaze , ndetse nkuko ubivuze hari uduce tumwe twurwanda turimo amapfa nibyo birababaje ariko ntiwirengagize ko hari utundi duce twigihugu abaturage bahangayikishijwe no kubona amasoko yimyaka yabo bejeje, bishatse kuvugango ibibazo biberaho gushakirwa ibisubizo niko bigenda nawe niba uri umusore cg uri umugabo uzahura nibibazo murugo rwawe kandi uzabishakira ibisubizo ubibone. ntabwo rero iki kibazo cyinzara cyahagarika ubuzima bwigihugu ndetse biri kure yabyo kuko nizera ko reta iri kugishakira igisubizo muburyo bunoze
Aho ni he bahangayikishijwe no kubona isoko ry’ibyo bejeje ra? Nahita nsuhukirayo!
@Bosco we, aha urabeshye rwose nta hantu mu Rwanda tuzi ubu bahangayikishijwe no kuba barejeje byinshi bakaba barabuze isoko. Ese ubwo ushobora kuduha urugero rufatika, ukareka kwiyandikira gusa ibyo ushatse????!!!
njya muri burera niho na rba iri gukorera muri iki cyumweru abanyaburera bakubwire
Byerekana ko abavuga NGO mu Rwanda #Mufite #Inzara ari ukubabeshyere…
System is hell of hell
#igitugu
byanze bikunze igihugu kigomba kubaho kandi niba hari ikintu kibi nukwiheba ukunva ko ubuzima buhagaze , ndetse nkuko ubivuze hari uduce tumwe twurwanda turimo amapfa nibyo birababaje ariko ntiwirengagize ko hari utundi duce twigihugu abaturage bahangayikishijwe no kubona amasoko yimyaka yabo bejeje, bishatse kuvugango ibibazo biberaho gushakirwa ibisubizo niko bigenda nawe niba uri umusore cg uri umugabo uzahura nibibazo murugo rwawe kandi uzabishakira ibisubizo ubibone. ntabwo rero iki kibazo cyinzara cyahagarika ubuzima bwigihugu ndetse biri kure yabyo kuko nizera ko reta iri kugishakira igisubizo muburyo bunoze
Aya mashusho arashimishije kbs. Nanjye reka nijugunye hejuru ngire nti ” Inzara izanyura heheee…” Ahwiiii
@akotsi we vana itiku aho,bene nkamwe ntimujya mwishima mu buzima,iteka mushakisha ibibi,yewe urababaje pe
Oya ahubwo ni wowe ubabaje. Kuko namwe ntimukunda ukuri, mwanga abakubabwiza. Kuvuga ko hari abo nzaramba igiye kunogonora se hari nka nciye amabere.Hari aho mbeshye se? Ese muzumva ryari ko gupfukirana ibibazo atari ko kubikemura? Ubwo se muri Kigali ni nde uyobewe ko ibiciro by’ibirirwa ku isoko byikubye 2. None se uwo muganura urumva usobanuye iki mu by’ukuri niba ubuzima burushaho kumera nabi. Urumva icyo umuntu yakwishimira ari iki?
Kuri wowe ibyiza ni ugushinyiriza mpaka umuntu apfuye ariko isura nziza ya baringa igakomeza kugaragazwa.
Ako ntabwo ariko ko GACIRO duhora twigishwa. Agaciro nyako ni ukugaragaza ibibazo uko biri no kubishakira ibisubizo, AGACIRO kabereye umunyarwanda gatandukanye cyane n’iyo myumvire yawe icuramye.
@Akotsi nari nsomye nabi izina ryawe ngira ngo ni “Inkotsa”! Mbanje kukwiseguraho.
Birashoboka ko koko hari abagezweho n’amapfa ubu bakaba badafite ibyo gufungura. Ariko icyo ntatoyemo n’aho uhuriza iyo Nzaramba n’umuganura. Ubundi iyo uza kuba uzi umuco nyarwanda utabangukirwa kuvuga udashunguye najyaga kuguha isomo ku nzira zitandukanye n’icyo zabaha zisobanuye. habaga Inzira y’umuganura, inzira ya Gicurasi, inzira ya Kivu, inzira ya Rukungugu, ……..
ariko kubera wahisemo kuba mubarwanya ibintu byose n’iyo nta n’igihari cyo kurwanya ndabona bigoye kugira icyo ngufasha. Gusa gerageza kugira ibitekerezo byubaka aho kubaho wiganyira, wijujuta kandi ntacyo bikungura nta n’icyo byungura abo uvuga ko bagiye kunogorwa na nzaramba. Nyamara iyo uza kuba utareba ibirorirori wari kuba uzi ko leta yabagejejho gahunda yo kugora bagahembwa ibiribwa.
Va ibuzimu dore umuntu.
Wowe Ezira,
Wivuga amapfa vuga INZARA NZARAMBA kuko byose ni kimwe ntacyo bihindura.
ndashaka nanjye kugusubiza Akotsi we!!! ninde wahakanye ko ntanzara ihari kayonza ko nikimenyimenyi harinkunga bahaye uburasirazuba !! tugume turirimbe nzaramba se ubuzima buhagarare!!!hhh ubuse mu Rda byaracitse ntiturya abantu bose barasuhutse amakwe ahora aba abantu bashonje!! kuba muvugango ibiciro byarazamutse nihe bitazamutse iyi mihindagurikire yikirere nihe itageze!!ese haruwakubwiyeko inzara yazanywe no kudakora!!! va murayo suko barwanya iterambere ntaho inzara itaba icyo nemeza nuko aribihe bibi twagize kdi twizeyeko bidusigiye isomo!!niko nzaramba iruta inzara yo mubugesera yafashe na bicumbi muri 2000 ntiyarangiye se ubuzima bugakomeza!! ntabyacitse ihari ntabuzima bwahagaze reka guca ibikuba !!!
njewe mfatanyije na commentator za Bosco nta igihugu na kimwe kifite 100% ibyiza ariko iyo program iranshimishije cyane ahubwo njee mbibonamo lesson (icyigisho)abandi babonereho nkuko Bocso yavuze no murugo rwawe ntabwo bimeze neza nkuko ubishaka ariko ntiwafumbata amaboko ngo ubyihorere ahubwo ukomeza goshakisha kugirango u resourdre (solve) iyo problems
Comments are closed.