Digiqole ad

Abasenateri barifuza impinduka mu nzego z’Uburezi n’Ubuzima

 Abasenateri barifuza impinduka mu nzego z’Uburezi n’Ubuzima

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, umutwe wa Sena Bernard Makuza.

*Abasenateri basanze hari abayobozi b’igigo bya Leta ushobora kumara icyumweru ubashaka ntubabone,
*Kubera ibibazo biri mu burezi, barashaka ko hashyirwaho urwego rwo gufasha inzego z’uburezi,
*Ngo hari bimwe mu bikorwa bya Leta byangiritse bitavugururwa, n’ibyangizwa kuko bidafite ababireberera.

Kuri uyu wa mbere, Inteko Ishinga Amategeko, umutwe wa Sena wasuzumye imyanzuro iri muri raporo ya Komisiyo ya Politike n’Imiyoborere myiza, nyuma yo kugenzura uko Politiki yo guhuza ibigo bya Leta ishyirwa mu bikorwa, basanga hari impinduka zikwiye mu nzego za Leta zimwe na zimwe.

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, umutwe wa Sena Bernard Makuza yasabye ko ibi bibazo byitabwaho.
Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, umutwe wa Sena Bernard Makuza yasabye ko ibi bibazo byitabwaho.

Mu bibazo raporo ya Komisiyo ya Politike n’Imiyoborere myiza yagaragaje, harimo icy’abayobozi b’ibigo bya Leta ngo bafite inshingano nyinshi, ku buryo umuturage ashobora kumara icyumweru amushaka yaramubuze, ndetse nawe ubwe atazi ibiri kubera mu kigo ayobora.

Bitewe kandi ngo n’ibibazo by’ingutu bikomeje kugaraga mu burezi bw’u Rwanda, iyi Komisiyo yasabye ko hajyaho Urwego rushya rugashingwa kwiga, kugaragaza, no gusesengura ibibazo byose biri mu rwego rw’uburezi kugira ngo bishakirwe umuti.

Abasenateri basabye kandi ko iyi raporo ya Komisiyo ya Politike n’Imiyoborere myiza nimara kunonosorwa neza no gushyikirizwa inteko rusange, hafatwa umwanzuru wo gushyiraho inzego z’ubugenzuzi mu nzego z’uburezi.

Mu rwego rw’ubuzima, Abasenateri basanga kandi ngo Leta ikwiye gushyiraho urwego rukumira ikibazo cy’ibura ry’imiti. By’umwihariko bagasaba ko ‘The Medical Procurement and Production Division (MPPD)’ igirwa ikigo cya Leta, kugura no gukora imiti bikava mu nshingano za Rwanda Biomedical Center (RBC).

Komisiyo ya Politike n’Imiyoborere myiza kandi ngo yasanze hari ibikorwa-remezo byinshi byangirika ntibisanwe bitewe n’uko bidafite ababyitaho, aha bagarutse cyane ku macumbi y’Abarimu n’imwe mu mihanda yo mu byaro.

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, umutwe wa Sena Bernard Makuza yasabye Komisoyo zose zigize umutwe wa Sena kugenda zikanonosora ibyagiye bigarukwaho muri iyira raporo ya Komisiyo ya Politike n’imiyoborere myiza, hanyuma bizafatweho imyanzuro.

Mu byo yabasabye kwitaho cyane, harimo n’ibyavuzwe haruguru n’ibindi bireba urwego rw’ubuhinzi n’ubworozi, n’imitangire y’ubwisungane mu kwivuza.

Basenateri barimo Prof.Karangwa Chrysologue na Dr Ntawukuriryayo Jean Damascene bakurikira Raporo ya Komisiyo ya Politike n’Imiyoborere myiza.
Basenateri barimo Prof.Karangwa Chrysologue na Dr Ntawukuriryayo Jean Damascene bakurikira Raporo ya Komisiyo ya Politike n’Imiyoborere myiza.

Josiane uwanyirigira
UM– USEKE.RW

15 Comments

  • Muvaneho izo diplome musigaye mutanga nkonzoga yatemeye, mugarure uburezi burangwa na diplôme umuntu azabona kubera excellence nahibyo gutanga ngo diplome maganangahe za mastazi zidafiye icyo zimariye benshi bijye kuruhande.Uyishoboye abariwe uzajya uyihabwa abandi bajye mu muga, ububwatsi amasoko yamazi, bige amashanyarazi neza badukize izi nkongi ngo ziterwa n’amashanyarazi zitujujubije.Ngaho namwe ngo umuntu yagiye kurikizami afite diplôme ya universite baramwangira ngo kuko aterekanye diplome ya secondaire yerekana ko yize biochimie..Harya urangiza kaminuza agomba kwigiki mumyaka yambere?

  • Kabisa ntabwo igihugu cyatera imbere kids fire abantu bafite ubumenyi buhagije! Ireme ry’uburezi(quality) ni ryo ritanga quality muri secteurs zose z’ubuzima bw’igihugu!

  • nonese ikibazo kiri mu burezi n’abayobozi batababoneka ku bya leta bayobora, isanwa ry’ibangiritse ibyo wabihuza gute, murashaka kuvuga ko abo bayobozi bataba aho bayobora ariyo mpamvu ibikorwa bisanwa bigatuma haba ibibazo mu burezi, yewe iyi nkuru sinyumfise, cyangwa ni raporo itumvikana ubwayo. Ikijyanye no gushyiraho ikigo gikora kikanagura imiti byo ndabishyigikiye kuko RBC yo bigaragara ko itabishoboye none se nawe imiti naboye yagaragajwe igihe abadepite bagize PAC basuraga MPPD, yangiritse ifite agaciro gasaba miliyare 2, koko bavandimwe murumva bidateye agahinda kandi muzi ko mu gihugu abaturage bayikeneye. yewe nibabirukane bazane abandi peee

    • Titi we niba nawe uri umuyobozi w`ishuri wihereho urebe niba ugera ku kigo uyobora kangahe. Njye nashyigikira ko nk`uko hubakwa amacumbi y`abarimu ku mashuri menshi n`umuyobozi w`ishuri yajya agenerwa icumbi akaba ari ho atura aho gusanga umuntu atuye Kicukiro akajya kuyobora ishuri riri Rwamagana kandi agakora ataha, nyine ubundi kugera ku ishuri akabyibagirwa akajyayo ari uko bamuhamagaye bati byacitse! Ikindi abayobozi b`ibigo by`amashuri babarinde kuba abayobozi b`imidugudu aho batuye, abaybozi ba njyanama mu tugari, imidugudu cg imirenge, etc.. mbese bagabanye gukomatanya imirimo myinshi kuko ngo isuri isambira byinshi igasohoza bike!

      Ib`ireme ry`uburezi byo Leta namwe basenateri birakwiye ko bifatirwa ingamba quality ntituyiririmbe nyamara mu ngiro twimakaza quantity gusa! Nta na rimwe kwiga mu kivunge nk`uko biri byagea ku ireme rishakwa mu gihe no mu myigishirize, iminbarize nta rigueur iriho.

      • Nibabavanamuri iyo mirimo yindi uvuga, abo gushyiramo barabakura he, ko nabonye ari closed system ?

  • Mu burezi, nimubanze rwose muhindure calendrier y’umwaka w’amashuri. Gukomeza kureka abana bakiga ku zuba ry’impeshyi ni ukuba ba Ntampuhwe kandi turi ababyeyi. Igisobanuro cyatangwaga cy’iriya mpinduka, ngo kwari uguhuza umwaka w’amashuri n’umwaka w’ingengo y’imari. None aho umwaka w’ingengo y’imari wimuriwe, ugatangira mu kwakarindwi ukageza mu kwa gatandatu k’umwaka ukurikiye, umwaka w’amashuri wo komeje kujya uva mu kwa mbere ukageza mu kuboza. Bivuze ngo impamvu y’impinduka twasobanuriwe ntabwo ari yo. Aho ntiwasanga ari bimwe byo kuvanaho ibyariho mbere gusa? Byaba ari agahinda!

    • @Safi ongeraho ko abagize imana bakajya kwiga hanze batakaza umwaka kuko bagerayo bagasanga abandi bamaze amezi 3 hafi 4 baratangiye mukwa 9.

  • umva mbabwire uburezi byaranze minister wese bashyiraho bihita bimucanga ukunturero byaje kuifatanya na minisante nibyo bitera urujijo mineduc irigisha minisante igatanga ibizami ibyo bihura bite yarangiza igaha bamwe ibizami abandi akabibima ngo ntabushobozi ifite bwo guha umubare munini ibizami ikajya mukujonjora abanyeshuri kandi bose barigiye hamwe gusa uru rubyiruko bari guhemukira umunsi rwagiye mumuhanda nibwo muzabibona umuntu yamburwa uburenganzira yarize mu ishuri ryemewe nareta urugaga rukorana na minisante rukamwanga ngo ntirumuzi kandi afite diplome bene aka karengane nikabi cyane muba mubabaza abantu nti mugirengo muba mushaka gukereya ibyihebe ntakindi gusa mbabazwa nuko nyakubahwa aba atabizi uwamumpa nkamusobanurira yewe nakumiro gusa

  • Dore njyewe uwangira Minisitiri w’Uburezi ibyo naheraho mbere na mbere ngamije kuzana impinduka mu burezi:

    1. Nafata ikigo cya REB n’ikigo cya WDA nkabifatanya nkakigira ikigo kimwe, kuko usanga ibyo bigo byombi hari akazi kenshi bihuriraho gasa, kandi bikaba bikoresha amafaranga menshi mu bikorwa bigiye gusa ku buryo ibyo bigo bihujwe, ayo mafaranga yagabanuka kandi akazi kagakorwa neza birushijeho.

    2. Nashyiraho amabwiriza asobanutse neza ajyanye no koongeera no gushimangira ireme ry’uburezi, muri ayo mabwiriza nakwibanda cyane mu gukuraho umuco mubi wo kwimura abana b’abaswa, usanga bitwa ngo bariga kandi ahubwo basubiza abandi inyuma.

    3. Nakuraho gahunda ihari yo gushyira abarimu mu myanya mu mashuri bikorwa n’Akarere, ahubwo ibyo gushyira abarimu mu myanya mu mashuri bigakorwa na REB ifatanyije na MINEDUC ku buryo umunyeshuri wize iby’uburezi mu gihe arangije amashuri ye ahabwa akazi hashingiwe ku buhanga n’ubushobozi yagaragaje mu ishuri hamwe n’ubushobozi yagaragaje mu gihe cyo kwimenyereza (stage/internship).

    4. Nashyira imbaraga mu kumvisha Leta ko hakenewe gushyirwaho itegeko ryihariye rigenga abarimu ku buryo Mwarimu yakora umwuga we abyishimiye kandi agamije mbere na mbere gutanga ubumenyi n’uburere ku bana ashinzwe mu ishuri.

    5. Nashyiraho amabwiriza ahamye kandi anoze ajyanye no gutegura ibizamini bisoza amashuri yisumbuye n’uburyo bikosorwa, ku buryo abana barangije amashuri yisumbuye bagaragaho ubuhanga n’ubumenyi bifatika aribo bonyine bakwemererwa gukomeza muri Kaminuza.

    6. Nakora amavugurura akakaye muri Kaminuza y’u Rwanda, ku buryo imyanya y’akazi myinshi itari ngombwa usanga igaragara muri structure iriho ubu, yavaho, hagasigara imyanya y’akazi ya ngombwa, ikenewe kandi isobanutse neza. Ibyo kuba hari abakozi benshi batagira icyo bakora kigaragara muri UR bigahagarara. Nashyira kandi imbaraga mu kuvugurura imiterere y’amasomo atangwa muri Kaminuza y’u Rwanda, ku buryo ayo masomo yahuzwa n’isoko ry’umurimo ryo mu gihgu, iryo mu Karere, n’iryo ku rwego mpuzamahanga.

    7. Nashyiraho amabwiriza ahamye ajyanye no kuvugurura itegeko ryerekeye iby’itangwa ry’inguzanyo ya buruse no kuyishyuza ku banyeshuri biga muri Kaminuza, ku buryo iyo nguzanyo yahabwa abana b’abahanga kandi bigaragara ko ababyeyi babo nta bushobozi bafite bwo kubarihira. Nashyiraho kandi amabwiriza asobanutse neza bihagije kandi agamije gukuraho ikimenyane n’icyenewabo bisigaye bigaragara mu gutanga buruse z’abajya kwiga mu mahanga.

    • Hahahahahahaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaa! KARIMO we! ivugire

    • byaribyo ariko wibuke ko gukina politike atari ugukina!ndashaka kuvugako ikitwa politike ubikoze uko waba ntayo uri gukina bityo ntiwaba uri umunyapolitike!

  • ubikora akeneye umugati. Ahubwo nibashake uburyo bakemura ubushomeri bateje bigisha education pour tous!

    • Wibarenganya, “education pour tous” bayitegetswwe n’Abongereza, banyuze muri ONU hanyuma WB na FMI ikabiha umugisha na Frw. Ni uko abanyarwanda mutajya musoma, ariko iyo usomye amakuru mu binyamakuru by’Africa, ugasobanukirwa n’agatogo iyo “education pour tous” yateje mu bihugu nka muri Ghana, Liberia wumva agahinda kakwishe, ugasanga ahubwo twe tugikanyakanya.

      Ibihugu by’ Afica n’ u Rwanda rurimo burya bitegekerwa London, Washington na Paris. Uwakwibeshya akirukana DFID na USAID nibwo wamenya ko nta gihugu ufite, gitegekwa n’abazumgu.

      • Nibyo, ibyemezo bimwe na bimwe bifatwa mu burezi mu Rwanda usanga ahanini bishamikiye ku gushaka kwa ba gashakabuhake cyane cyane Abongereza aho usanga DFID itanga amafaranga menshi mu burezi bw’u Rwanda ari nako bashyiraho za conditions u Rwanda rugomba gukurikiza kugira ngo rubone ayo mafaranga y’inkunga ya DFID.

        USAID nayo hari inkunga itanga mu burezi ariko ntabwo ari cyane nka DFID ariko usanga icyo abo baterankunga cyose basaba u Rwanda cyubahirizwa n’ubwo cyaba kidashimishije abanyarwanda.

        Ndetse niba bamwe batanabizi, na kiriya bita ngo “positive discrimination” aho usanga mu Rwanda muri biriya byo gutanga imyanya mu mashuri ku barangije Primaire n’abarangije Tronc Commun bagafatira ku amanota makeya ku bakobwa naho abahungu bagafatira ku manota menshi, burya baba bashaka gushimisha abo ba gashakabuhake batera inkunga uburezi mu Rwanda, ntimugire ngo ni ikindi. Ibisobanuro abayobozi bamwe (ba MINEDUC na REB) batanga babeshya rubanda burya aba ari igipindi. Ukuri ni uko amafaranga DFID itanga mu burezi iba yifuza ko abakobwa biga ari benshi uko byagenda kose, niyo baba ari abaswa.

  • njye icyo nifuza mu burezi bw’amashuri ya leta ni uko habaho kuyah standard imwe yose kubyerekeye ibikoresho kuva kuri box za chalk,kugeza kuri Laboratories.
    Kuko usanga nko ku bitabo bamwe barazanye ngo amasoko ku bitabo ayo masoko ateza akavuyo ku buryo usanga nta standard iri muri references z’amasomo ku bigisha, njye mbona bakagombye gushaka igitabo kuri buri somo cyemewe na REB ibindi abatuubuzi bibitabo bazana bikajya bishyirewa muri Library abana bagasoma. Naho ubundi hari ubwo batuzanira ibitabo ngo ni ibyo baduhaye wajya kureba ugahita ukubitana n’ikosa bwa mbere ry’uko byanditse nabi bwa kabiri ugasanga biri poor, urebye content ukibaza niba wakwigisha ukajya no gutegura ibitabo bijyanye na curriculum kandimugihe kimwe. njye ni icyo mbona ubundi ibindi byo namwe murabizi birimo kuba abarimu babona akantu katajyanye n’igihe kuva idollar ryazamuka nka 6-7 times ubu umwarimu akaba ari umwe mubantu bo hasi ku mibereho, nubwo Hageragezwa byinshi birimo na Mwarimu Sacco, ngo mwarimu yiteze imbere. Murakoze ntimugashakire kure mujye mubaza abari mu gice cy’ubwarimu n’abigishwa kugirango mukusanye aho bipfira, kujya ahantu abantu bagatekereza gusa ngo bipfira aha sibyo icyo Senat yakoze ndagishimye nibamanuke mu mashuri baganire bumve ibibazo neza banirebere hanyuma babaze na n’uko abo babirimo babona byakemuka hanyuma nabo kuko ari abantu bazi ubwenge bashungure bafate imyanzuro.

    Murakoze kwakira uko mbibona.

Comments are closed.

en_USEnglish