Digiqole ad

Gusohora indirimbo icyarimwe si uko ari match twari dutangije – Meddy

 Gusohora indirimbo icyarimwe si uko ari match twari dutangije – Meddy

The Ben na Meddy ni abahanzi bamaze kugira izina rikomeye mu muziki w’u Rwanda

The Ben na Meddy ni abahanzi bigaruriye imitima ya benshi bakunda umuziki w’u Rwanda, aba ubusanzwe b’inshuti baherutse gusohora indirimbo mu gihe kimwe, ibintu bidakunze kuba ku bahanzi bumvikana. Meddy avuga ko kuba barashyiriye hanze indirimbo icyarimwe bitari ugupingana ahubwo buri umwe agira igenabikorwa rye.

The Ben na Meddy ni abahanzi bamaze kugira izina rikomeye mu muziki w'u Rwanda
The Ben na Meddy ni abahanzi bamaze kugira izina rikomeye mu muziki w’u Rwanda

Mu minsi ishije nibwo The Ben yashyize hanze indirimbo ye nshya ayita ‘Habibi’. Mu gihe itaramara amasaha 48 na Meddy aba ashyize hanze iye nawe nshya ayita ‘Ntawamusimbura’.

Uru ruhererekane rw’indirimbo zabo, abantu batangiye kwibaza niba bishobora kuba hari ikibazo runaka bafitanye ariyo mbarutso yo kuba umwe atatuma indirimbo ya mugenzi we ibanza gukundwa noneho nawe akazaba ashyira hanze iye.

Meddy yasobanuriye Isango Star ko ibyo bakoze ari ibintu bisanzwe kandi impamvu babikoze ari ibyifuzo by’abafana babo bagiye bakurikirana hirya no hino iyo umwe yabaga yashyize hanze indirimbo undi agatinda.

Ati “Njye na The Ben nta kibazo na kimwe dufitanye peee!!!Kuba twarashyize hanze indirimbo mu gihe kimwe, ni ubusabe bw’abafana bacu. Kuko wasangaga iyo natindaga gushyira hanze indirimbo kandi Ben yayishyize hanze byarababazaga. Bityo rero ababifashe nka match dutangiye siko biri”.

Avuga ko nubwo bose bakorera umuziki muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, bitavuze ko umwe agendera ku mahame y’undi. Ahubwo ko buri wese afite ingenga bihe ye agomba gukoreraho ibikorwa bye.

Meddy na The Ben kuba byashoboka ko abantu bavuga ko hari umwuka utari mwiza hagati yabo, si ubwa mbere. Na mbere yo kujya muri Amerika nibo bahanzi bari bahanganye mu Rwanda.

Kenshi wasangaga impande z’abafana babo arizo zishyamiranye mu gihe bo ubwa bon ta kibazo cyari gihari ariko kubera umurindi w’abafana nabo bitangira kubaremo ikintu cyo gusa naho bashyamiranye.

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Meddy ????????????????

Comments are closed.

en_USEnglish