Abandi bakorerabushake bo muri USA barahiriye gukorera mu Rwanda
*Barahira, bagize bati ‘Twiyemeje gufatanya n’Abanyarwanda…’
*Kuri bo ngo u Rwanda ni nk’ijuru,…Bavuga Ikinyarwanda nk’ururimi kavukire!
Urubyiruko rw’Abakorerabushake 26 b’Umuryango wa ‘Peace Corps’ wo muri Leta zunze Ubumwe za Amerika barahiriye gutangira ibikorwa byabo mu Rwanda kuri uyu wa 02 Kanama, bavuga ko bishimiye gukorera ibikorwa byabo muri iki gihugu kuko bakibonyemo ibyiza byinshi. Bati “ Turi Abanyamahirwe kuko dufite uburyo bwo gukorera mu Rwanda…”
Aba basore n’inkumi 26 bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bamaze amezi abiri batozwa umuco Nyarwanda, bavuga ko iki gihe bamaze mu Rwanda bamaze kubona byinshi byabanogeye.
Megan Biek wavugaga Ikinyarwanda cyuje umwimerere, yagize ati “ Turi abanyamahirwe kuko dufite uburyo bwo gukorera, gutura no kwiga mu Rwanda…”
Uyu muyamekerikakazi avuga ko bakigera mu Rwanda bakiranywe ubwuzu n’urukundo ndetse ko n’imiryango bagiye bahabwa yababaniye neza. Ati “ Twiteguye gukorana na mwe (Abanyarwanda).”
Uyu mwari wanakoreshaga imigani migufi yo mu rurimi rw’Ikinyarwanda, avuga ko n’ubwo ari kure y’umuryango we ariko yabonye undi muryango mu Rwanda ndetse ko yiteguye gufatanya n’Abanyarwanda kuzamura igihugu cyabo.
Ati “ Dukumbuye imiryango yacu muri Amerika, bari kure y’amaso ntibari kure y’umutima, turakomeye kandi twishimiye kugira imiryango n’inshuti mu Rwanda.”
Aba bakorerabushake bagaragaza ko bishimiye gukorera ibikorwa byabo mu Rwanda, bavuga ko muri aya mezi abiri bamaze mu karere ka Rwamagana batozwa ibyo mu Rwanda banyuzwe na byinshi birimo n’ikirere.
Joel Barkel ati “ N’ubwo tutashoboye kwirinda ivumbi mu gihe cy’izuba, ariko ikirere ni kiza, I Rwamagana hameze nko mu ijuru.”
Aba bakorerabushake b’Umuryango wa ‘Peace Corps’ bazibanda mu bikorwa by’ubuzima, by’umwihariko muri gahunda yo kwita buzima bw’umwana mu minsi 1000 kuva agisamwa.
Amabasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda, Erica Barks-Ruggles avuga ko aba basore n’inkumi bazashyirwa mu turere dutandukanye kugira ngo bafatanye n’Abajyanama b’ubuzima mu gukangurira ababyeyi kwita kuri iyi minsi 1000 ya mbere y’umwana.
Amb. Erica Barks avuga ko bimwe mu byo uru rubyiruko ruzibandaho muri iyi gahunda birimo gusobanurira ababyeyi uko bajya bagaburira abana babo indyo yuzuye.
Ati “ Bazajya bashishikariza ababyeyi kwita ku buzima bw’abana mu myaka ya mbere bakivuka kugira ngo bicare bazi neza ko abana babo bafite ubuzima buzira umuze ndetse ko bazanakura neza.”
Kuva mu mwaka wa 2008, mu Rwanda hamaze kuza abakorerabushake nk’aba ba ‘Peace Corps’ basaga 500 baagiye bafasha Leta y’u Rwanda mu bikorwa bitandukanye birimo iby’uburezi n’ubuzima.
Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’Ubuzima, Dr Ndimubanzi Patrick avuga ko ibikorwa by’uru rubyiruko byagize uruhare mu kuzamura urwego rw’ubuvuzi mu Rwanda ndetse ko bigaragaza ubufatanye Leta y’u Rwanda ifitanye na Leta Zunze ubumwe za Amerika.
Dr Ndimubanzi wagarutse ku ibanga u Rwanda rwakoresheje kugira ngo rwivane mu bibazo rwasigiwe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yavuze ko kwigirira icyizere no kwiha agaciro ari zo ntwaro zisumba izindi mu gihe umuntu afite intego
Ndimubanzi yabwiye uru rubyiruko ko niba bifuza gufasha u Rwanda kugera ku ntego y’ubuzima bwiza bw’umwana n’umubyeyi we bagomba kurangwa n’ubumwe mu bikorwa byabo.
Mu ndahiro ibafungurira amarembo mu bikorwa byabo mu Rwanda, aba bakorerabushake bazamara imyaka ibiri mu Rwanda, bavuze ko bazafatanya n’Abanyarwanda mu bikorwa bigamije kubateza imbere no kwiyubahisha.
Photos © Evode MUGUNGA/UM– USEKE
Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW
8 Comments
Oh My God! These ladies and gentlemen look more of Rwandese in their suits than Americans. Proud of you.
Ibi ni byiza kabisa nibaze batange umusanzu wabo
nyabuna Banyakubahwa mucunge neza ikibagenza!sinjya mbizera!cyakora niba ari amahoro barakaza neza i wacu ark birinde batazagwa mu moshya!
Ariko abantu badodera abazungu imyenda y ibitenge ni abana babi kweri.baragenda bakabihurutura bakabigira nk ibifuka ,na nyogokuru atakwambara.Abo badozi muzabakurikirane kuko Baba badusebereza umuco pe
Si abatasi se hari ubayobewe!!! Ubu bavuye za Washington D.C, bagiye muri Nshili ngo ni abakorerabushake! Ayi nya!!!
Ariko Abanyafurika weee!!! Ubu dutekereza ko umunyamerika yavuye muri Amerika kuza ngo ni Umukorera bushake? Wapi bariya baba bafite Mission ziri hiden ( ubutumwa bw’ibanga) bwo kwiga igihugu, umuco, ubutegetsi n’ibindi kuburyo iyo bashatse kugira icyo bakora baba barakurangije wese wese. Baba bazi byose kuburyo guteza akavuyo cyangwa ibindi bibazo nkuko babikora n’ahandi biborohera. Ubu twivuyemo twababwiye byose nakarimurori ngo n’abakorerabushake? Tuzumirwa. Nzabandora.
za maneko
Niyo mpamvu abantu bafite uruhu rwera badateze kubaha aba nyafrica (uretse Ko rutera gusa mu garagaza agasuzuguro basuzugura aba nyafrica batwita abantu bu mukara none ho bo bakiyita abantu bu mweru,gusa ntabwo turi ibikara ahubwo turi chocolate,ahubwo mu gukoresha iyo nyito baba bashaka kugaragaza Ko tutari abantu bagira icyo bimariye Na kimwe,ikintu cyose cyitwa umukara kiba atari cyiza
Urugero:black market,night,ghost
Mukuza muri Africa ntakindi kiba kibazanye uretse gushyira mubikorwa ibyo baba batumwe harimo gukwirakwiza ibyorezo nka Ebola Kuko ni musoma neza ibitabo nayo yazanywe nabo bakajya batera abantu ishinge ngo zo kubakingira naho barimo kubatera Indwara
Comments are closed.