Digiqole ad

Muhanga: Hatangijwe Ivuriro rikoresha umuti umwe ku indwara 36

 Muhanga: Hatangijwe Ivuriro rikoresha  umuti umwe ku indwara 36

Ivuliro Amazing  Health  Recovery House  riherereye  mu mujyi wa Muhanga mu murenge wa Nyamabuye, abirikoramo bavuga ko bakoresha umuti umwe ku ndwara 36, umurwayi ngo ahabwa  ingano y’umuti bitewe n’ibiro bye ndetse n’ubukana indwara yanduye ifite.

Umuti bakoresha bavuga ko ufite ubushobozi bwo kuvura indwara zirenga 30.
Umuti bakoresha bavuga ko ufite ubushobozi bwo kuvura indwara zirenga 30.

Ni ubwa mbere mu Rwanda haje Ivuliro arikoresha  umuti umwe ushobora kuvura indwara  36 abarwayi bafite hakoreshejwe ibitonyanga  abaforomo n’abaganga banyuza mu kanwa, mu maso no mu mazuru ndetse bakawusiga no ku mibiri bitewe n’uko indwara imeze.

Joseph Kubwimana umuyobozi w’Ivuliro Amazing  Health  Recovery House mu Karere ka Muhanga, avuga ko bifuje gutangiza iri vuliro bitewe n’ubuhamya bw’abarwayi benshi bagiye bavurirwa muri aya mavuliro ku mugabane w’iburayi, Aziya, Amerika ndetse no mu bihugu bimwe by’Afrika bifite aya mavuliro.

Kubwimana avuga ko mu gihe cy’ukwezi bamaze batangiye muri Muhanga hari abarwayi barenga 50 bavuye indwara zitandukanye bagatanga ubuhamya ko bakize.

Uyu Muyobozi w’iri vuliro kandi avuga ko bafite imashini igezweho yerekana uburwayi umuntu afite batabanje kumubaza indwara yumva afite.

Ati “Abantu babanje gushidikanya kubera ko  mu Rwanda nta rindi vuliro rivura izi ndwara bazi, ariko batangiye kwemera kuko hari abakize.”

Mu ndwara zikomeye bakunze kuvura harimo indwara abantu bakunze kwita iza karande nka  Diyabeti, Umwijima, Umuvuduko w’amaraso, umutima, impyiko, kongerera abasirikare umubiri ku bantu bafite agakoko gatera SIDA, Malaria n’izindi.

Mbere y’uko batangira ngo babanje gusaba icyemezo Minisiteri y’ubuzima, n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iterambere(RDB) kugira ngo bakore bisanzuye kandi nta rwikekwe.

Kubwimana avuga ko mu minsi mike hari umuterankunga uteganya kubaha imiti izajya yorohereza abarwayi ba Cancer.

bmwe mu bakozi b'Ivuliro AMAZING Health Recovery House.
bmwe mu bakozi b’Ivuliro AMAZING Health Recovery House
Imwe mu mashini bifashisha mu gusuzuma
Imwe mu mashini bifashisha mu gusuzuma

MUHIZI Elisee
UM– USEKE.RW/Muhanga

10 Comments

  • Hari ibintu nsigaye mbona nkibaza niba icyi gihugu gifite abakiyoboye babishoboye bikanyobera. Aba bajura kuki badafatwa bakajyanwa imbere y’ubucamanza koko ?

    Hoshi mwibeshyera MINISANTE nta cyemezo yabahaye, ntabwo yakora iryo kosa, ibyo byuma by’abashinwa nka bya birayabarezi bazanye, murabona koko hari umuntu ujijutse waza kubitaho frw ye ? gatsinda, iby’abatekamutwe byose bihera i Muhanga…mwabizanye muri Kigali se tukareba ko mumara 2 batarabafunga.

  • Bafite ibyemezo byose nanjye nagiyeyo ndabibona keretse niba bituzuye naho ubundi barabifite pe.

  • Babafate kandi muhanwe Kuko ibintu nkibi birarambiranye.ariko nkumuntu utanga ibyangombwa nkibi we bite?

  • Barabafata se bakoze iki? iri vuriro riremewe ryunganira andi mavuriro avura indwara zananiranye, abatekamutwe se bakiza abantu? abatekamutwe se ni iki bakora muri iki gihugu ngo kigende? nyamara ibintu byose abantu babihinduye ngo ni iby’abatekamutwe, iri vuriro rimaze kuvura indwara nyinshi zitandukanye, abantu nibo bitangira ubuhamya, abavuwe nibo ubwabo bagenda babwira n’abandi, wabeshya abantu se inshuro zingahe? abantu se bo ubwabo ntibaba birebera. si amakabyankuru rero ahubwo dukomeje gushishikariza abantu barwaye indwara zitandukanye harimo izi zikurikira: amaso, umutima, umuvuduko w’amaraso, ababana n’ubwandu bwa SIDA, sinezite, umutwe udakira, kuribwa mu ngingo n’imitsi, Malaria, ububabare bwose, kuribwa mu nda ku badamu, kudatera akabariro ku bashakanye n’zindi nyinshi. ntibabeshya rero ahubwo abarwaye indwara zidakira mwese mugane iryo vuriro.

  • erega ibintu byose bibaho kugira ngo abantu bige.
    wowe wumva ko ibintu abantu bakoze babanje gutegura kandi babifitiye uburenganzira na leta yemeye gutanga ibyangombwa ukabita abatekamutwe kandi utahageze ngo nawe wirebere ko koko ari abateka mutwe nkuko ubitekereza jye nagushishikariza kuhagera ugakora igenzura ko aba bantu bateka umutwe koko.
    ikindi uru Rwanda ntamuteka mutwe warumaramo kabiri bataramuvumbura ngo babimuryoze kuko abanyarwanda turashishoza tukareba igikenewe.

  • Wowe John nawe uri umuteka mutwe mutwe mukuru! Rwose nunge muryabandi Leta nigire itabare abanyarwanda! biriya bintu bimeze nkabyabindi bafunze bita ngo nibiryabarezi! Leta nitabare ifunge bariya batekamutwe!

  • Iryo vuriro ntabwo muranga aho muherereye neza kandi niba mukorana nibigo by’ubwishingizi nabyo mwabitubwira tu karigana kdi tukarirangira nabandi tuzi barwaye

  • mwaramutse, iryo vuriro turaryishimiye,ngaya abantu bihutira kwita abantu abatekamutwe,ntekereza ko leta yabahaye ibyangombwa itibeshye,
    niba waragiyeyo bakakuvura ntukire icyo si ikibazo kuko no mumavuriro twese twemera benshi bagwayo cg ntibakire si ikibazo cy ubutekamutwe,mujye mwirinda guhubuka mumvugo zirimo violence ,ntekerezako hari uburyo bwinshi bwo gutanga igitekerezo muri discipline, utahishimiye ntuzajyeyo.

  • Okay,niba umuntu akwise umutekamutwe,kdi wowe uziko uri innocent,gira icyo ukora nyine umwemeze!

  • None mwatubwiye niba mukorera nikigali niba iyo miti idahenze muvura diabete igakira koko

Comments are closed.

en_USEnglish