Month: <span>August 2016</span>

Kirehe FC izamutse mu kiciro cya mbere. Abafana bamwe bafunzwe

Akarere ka Kirehe bwa mbere ubu gafite ikipe izakina shampionat y’ikiciro cya mbere mu mupira w’amaguru, ni nyuma y’umukino wo kwishyura urangiye mu kanya Etoile de l’Est ntibashe kwishyura ibitego bibiri yatsindiwe i Nyakarambi ku cyumweru gishize. Kirehe ihise ibona ticket yo kuzamuka. Umukino ubanza Kirehe FC yari yatsinze Etoile de l’Est ibitego bibiri ku […]Irambuye

Nyaruguru nta nzara ihari, ariko imvura itinze kugwa byaba ibibazo-

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyarugura bwemera ko mu gihembwe cy’ihinga gishize umusaruro w’ubuhinzi wabaye mucye, gusa bukavuga ko nta nzara iri muri aka Karere, nubwo ngo imvura iramutse itinze kugwa byateza ibibazo bikomeye mu Karere. Mu Karere ka Nyaruguru kimwe no mu tundi turere dutandukanye tw’igihugu, havuzwe ikibazo cy’amapfa yagize ingaruka ku musaruro w’abahinze mu gihembwe […]Irambuye

Urubyiruko rureke kwinepfaguza umurimo uwo ariwo wose – Min.Nsengimana

Mu kiganiro nyunguranabitekerezo cyahuje Minisiteri zinyuranye zifite aho zihurira n’urubyiruko n’Inteko Ishinga Amategeko, harebwa uburyo gahunda za Leta zo guteza imbere urubyiruko zishyirwa mu bikorwa, imbogamizi zigaragara n’uburyo bwo kuzikemura, urubyiruko rwatunzwe urutoki ko no mu mirimo micye ihari hari iyo rwinepfaguza. Mu Banyarwanda hafi Miliyoni 12, urubyiruko ruri hagati y’imyaka 16-30 rugera kuri 28% […]Irambuye

Itegeko ryavuzweho cyane ry’imicungire y’umutungo w’abashakanye RYASOHOTSE

Mu mwaka ushize ubwo Abadepite basesenguraga umushinga w’iri tegeko habaye impaka nyinshi, ndetse Abanayarwanda bagenda batanga ibitekerezo ku mushinga w’iri tegeko, nyuma ryaje kwemezwa ubu rikaba ryanasohotse mu kinyamakuru cya Leta (Igazeti) cyo kuwa 01/08/2016. Igazeti ivuga ko iri ari Itegeko Nº27/2016 ryo ku wa 08/07/2016 rigomba kugenderwaho hagenwa imicungire y’umutungo w’abashyingiranywe, impano zitanzwe cyangwa […]Irambuye

RSE: Mu mezi 6 ashize ubucuruzi bwa ‘Treasury Bond’ bwarazamutse,

Isesengura ku mikorere y’isoko ry’imari n’imigabane mu mezi atandatu ya mbere y’umwaka wa 2016, iragaragaza ko abantu bakomeje kwitabira cyane ubucuruzi bw’impapuro z’agaciro mvunjwafaranga z’umwenda wa Leta (Treasury Bond), ariko ubw’imigabane bukaba burimo busubira inyuma. Abantu bakunda gushora muri ‘treasury bond’ kuko ari ishoramari baba bizeye ko ritazahomba, kuko byanze bikunze Leta yishyura. Iyo Leta […]Irambuye

Emery Bayisenge yabonye Visa, agiye gukina muri Maroc

Emery Bayisenge  myugariro wa APR FC n’ikipe y’igihugu Amavubi yamaze kubona ibyangombwa bimwemerera kujya gukina muri KAC Kenitra yo muri Maroc. Mu ijoro ryakeye nibwo Emery Bayisenge yavuye muri Kenya aho yari yagiye gushaka ibyangombwa bimwemerera kujya gukorera muri Maroc. Nyuma y’igikombe cya Afurika gihuza abakina imbere mu bihugu byabo, CHAN2016 yabereye mu Rwanda, nibwo […]Irambuye

Indege ya Emirates ikoze impanuka ku kibuga cy’indege i Dubai

Kuri uyu wa gatatu saa 12.45 z’amanywa ku masaha y’i Dubai indege ya kompanyi ya Emirates yari ivuye mu buhinde yasandariye ku kibuga cy’indege mpzamahanga cya Dubai iri kugerageza kugwa bisanzwe. Iyi ndege yari itwaye abagenzi 275 iturutse ku kibuga cy’indege cya Thiruvananthapuram mu Buhinde. Imaze kugera hasi yasandaye ifatwa n’inkongi umwotsi ugaragara hose mu […]Irambuye

Murindi/Mwili: Imyaka 5 nta mazi meza kubera kutumvikana kw’Akarere ka

Mu Murenge wa Murundi na Mwili, mu Karere ka Kayonza hagaragara umwanda ukabije mungo, ku mibiri n’imyambaro y’abaturage benshi kubera ko nta mazi meza, nyamara ngo barayigeze aza guhagarara kubera kutumvikana kwa WASAC n’Akarere. Mungo zinyuranye zo muri uyu Murenge wa Murundi, by’umwihariko ahitwa Miyaga umunyamakuru w’Umuseke yageze, bakoresha amazi mabi cyane, naho koga byo ni […]Irambuye

MVP w’i Burundi yasinyiye Rayon ariko ashobora kutagaruka mu Rwanda

Rayon sports yasinyishije imbanzirizamasezerano umukinnyi wo hagati wa Vital’O FC, Shasir Nahimana. Ariko nkuko amakuru agera ku Umuseke abyemeza, uyu musore ashobora kutagaruka mu Rwanda. Vital’O yemeza ko hari amakipe abiri yo mu Rwanda amushaka. Tariki 24 Nyakanga 2016, nibwo Rayon sports yumvikanye n’umurundi ukina hagati mu ikipe y’igihugu Intamba mu rugamba, Shasir Nahimana ukinira […]Irambuye

Ngoma: Batemye igitsi inka y’umukecuru Goderiva

Mu ijoro ryo kuwa mbere abantu kugeza ubu bataramenyakana bitwikiriye ijoro bajya ku rugo rw’umukecuru Goderiva Mukasibonteze ruri mu murenge wa Gashyanda batema inka ye igitsi cy’akaguru k’iburyo. Aba kugeza ubu bakaba batarafatwa ngo hamenyekane icyabibateye. Alexis Niyigena Umunyamabanga  nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gashyanda yabwiye Umuseke ko amakuru avuga ko batemye inka eshatu atari ukuri, ahubwo […]Irambuye

en_USEnglish