*Guverineri w’Intara ntiyumva ukuntu batavurwa kandi baratanze umusanzu… Bamwe mu baturage bo mu ntara y’Uburasirazuba bavuga ko bamaze iminsi baratanze umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza bwa ‘Mutuelle de Santé’ wa 2016-2017 ariko bakaba batemerwa kuvurwa kuko batarahabwa amakarita y’uyu mwaka. Guverinei w’iyi ntara we avuga ko ibi bidakwiye kuko ikarita y’umwaka ushize ikomeza kugira agaciro mu […]Irambuye
*Uyu muhungu yigaga muwa gatanu muri Groupe Scolaire Gafunzo *Bagenzi be ngo ntibari bazi ko atazi koga *Yaguye mu mazi ku cyumweru bamubona nimugoroba Gadi Mugisha umusore w’ikigero cy’imyaka 17 yari yaburiwe irengero nyuma yo kujyana na bagenzi be koga mu Kivu, umurambo we wabonetse ku cyumweru nimugoroba. Amakuru agera k’Umuseke avuga ko bagenzi be […]Irambuye
Dr Phenias Nkundabakura wigisha ubugenge muri Kaminuza y’u Rwanda ishami ryigiha uburezi yabwiye Umuseke ko ku italiki ya 01, Nzeri uyu mwaka mu Rwanda hazaboneka ubwirakabiri bw’izuba (Eclipse solaire) bukazaba mu masaha ya mu gitondo guhera sa mbiri na mirongo ine n’itanu(8h45)kugeza saa 12h22. Ubu bwirakabiri ngo buzaba ari bwose ku isaha 10:28 za mugitondo. […]Irambuye
Kuri uyu wa 01 Kanama, Abashoramari bibumbiye mu rugaga rw’abikorera bo muri Jersey mu gihugu cy’Ubwongereza bagiranye ibiganiro n’abikorera bo mu Rwanda, kugira ngo barebere hamwe uko bateza imbere ishoramari ryo mu Rwanda no mu karere. Ibi biganiro bihuje Abashoramari bo mu kirwa cya Jesey, mu Bwongereza na bagenzi babo bo mu Rwanda, bije nyuma […]Irambuye
Mu gihe cy’imyaka itanu ishize raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta yagaragaje ko u Rwanda rwahombye miliyari eshatu na miliyoni magana abiri kubera kugura imiti ikarangira idakoreshejwe. Abadepite bagize Komisiyo yo gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo by’igihugu kuri uyu wa mbere basuye ikigo gishinzwe gukwirakwiza imiti bareba impamvu ya kiriya kibazo gitera igihombo hamwe n’ibura ry’imiti […]Irambuye
Kuri iki cyumweru tariki 31 Nyakanga 2016, mu murwa mukuru w’Ubwongereza London, Ikipe y’igihugu y’umukino w’amagare ‘Team Rwanda’, yahuriye mu isiganwa n’icyamamare mu mukino w’amagare ku Isi Chriss Froome. Bafashe ifoto, hanyuma abagira inama yo kutazacika intege kuko azi akarere bakomokamo kandi ko bashobora kugera kuri byinshi nk’ibyo yagezeho. Iri siganwa ry’umunsi umwe rizwi nka […]Irambuye
Aganira na The Worldfolio Magazine umuyobozi wa Banki ya Kigali Diane Karusisi yagaragaje ibitekerezo bye ku bukungu bw’u Rwanda na Africa, kuri we kuba Africa ari umugabane w’abantu benshi bari kubyiruka, ukaba n’umugabane ufite umutungo kamere mwinshi, isi yose irashaka gukorana na Africa, aya ngo akaba ari amahirwe kuri Africa. Diane Karusisi ariko avuga ko […]Irambuye
Nyuma y’ihindagurika ry’ibiciro ku migabane ya Bralirwa na Banki ya Kigali (BK), iki cyumweru nacyo cyatangiranye ibibazo ku migabane ya Bralirwa waguye 7.2%. Kuwa gatanu, isoko ry’Imari n’imigabane ryafunze umugabane wa Bralirwa utakaje amafaranga ane (Frw 4), uva ku mafaranga 170, ugera ku mafaranga 166. Soma: RSE: Hacurujwe frw miliyoni 387, imigabane ya BK na […]Irambuye
Urubyiruko rwo mu murenge wa Remera, mu Karere ka Gasabo rwishimiye kuba rwaresheje imihigo ku kigero kiri hejuru ya 95%, rukavuga ko impamvu rutayesheje ijana ku ijana ari imwe mu mihigo isaba amikora y’amafaranga kandi bamwe muri bo ntacyo baba binjiza. Ni mu nama rusange y’urubyiruko rwo mu murenge wa Remera yabaye kuri iki cyumweru […]Irambuye
Harabura iminsi ine gusa ngo ‘Jeux Olympiques 2016’ itangire i Rio de Janeiro muri Brazil. Abazahagararira u Rwanda babiri bamaze kugerayo, kapiteni wa Team Rwanda Adrien Niyonshuti arahagera kuri uyu wa mbere. Kuwa gatanu w’iki cyumweru, tariki 5 Kanama 2016, saa tanu z’ijoro kugeza saa kumi za mu gitondo kuwa gatandatu, amaso y’abakunzi b’imikino ku […]Irambuye