Digiqole ad

Ingabo za Uganda mu butumwa muri Somalia zaburanishijwe ku kwiba

 Ingabo za Uganda mu butumwa muri Somalia zaburanishijwe ku kwiba

Abasirikare bari kuburanishwa ku byaha by’ubujura

Abasirikare 17 ba Uganda bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro muri Somalia (AMISOM) uyu munsi batangiye kuburanishwa n’inteko y’urukiko rwa gisirikare rwa Uganda yagiye i Mogadishu kubaburanisha ku cyaha cyo kwiba.

Abasirikare bari kuburanishwa ku byaha by'ubujura
Abasirikare bari kuburanishwa ku byaha by’ubujura

Aba bafashwe mu kwezi kwa karindwi barafungwa baregwa ubujura nk’uko bivugwa na BBC.

Aba basirikare barimo abakuru (senior officers) batatu barashinjwa kwiba ibikoresho bya gisirikare, amavuta y’imodoka n’ibindi bikoresho binyuranye by’abasirikare.

Abacamanza barindwi bari kubaburanisha kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri ku kicaro cya AMISOM muri Mogadishu.

Umwe mu baregwa we yamaze guhamwa n’icyaha ndetse yakatiwe gufungwa umwaka umwe.

Nibwo bwa mbere urukiko rwa gisirikare ruje kuburanisha abasirikare kuri ibi byaha kuva mu myaka icyenda ishize ingabo zoherezwa mu butumwa bw’Umuryango wa Africa yunze ubumwe muri Somalia.

Ngo byagenwe kugenda gutya kugira ngo bereke abanyaSomalia ko ingabo za AMISOM zishobora kuryozwa amakosa zakora.

Uganda niyo ifite ingabo nyinshi (22 000) mu mutwe wa AMISOM.

Inteko y'urukiko rwa gisirikare yavuye Uganda iza Mogadishu kubaburanisha
Inteko y’urukiko rwa gisirikare yavuye Uganda iza Mogadishu kubaburanisha

UM– USEKE.RW     

en_USEnglish