Digiqole ad

U Rwanda rwishimiye ko USA yongereye ibicuruzwa bijyayo bidasoze

 U Rwanda rwishimiye ko USA yongereye ibicuruzwa bijyayo bidasoze

Amabasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda, Erica Barks-Ruggles mu kiganiro n’itangazamakuru kuri izi mpinduka mu bucuruzi.

Mu mpera z’ukwezi kwa Kamena, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zavuguruye gahunda izwi nka “African Growth and Opportunity Act (AGOA)”, igamije gufasha ibihugu byo munsi y’ubutayu bwa Sahara (Sub-Saharan Africa) kugera ku isoko rya Amerika; Ndetse yongera n’umubare w’ibicuruzwa byoroherezwaga kwinjira muri Amerika bidasoze.

Amabasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda, Erica Barks-Ruggles mu kiganiro n'itangazamakuru kuri izi mpinduka mu bucuruzi.
Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda, Erica Barks-Ruggles mu kiganiro n’itangazamakuru kuri izi mpinduka mu bucuruzi.

Iyi gahunda ya AGOA yagombaga kurangira mu mwaka wa 2015, yashyizweho yoroherezaga bumwe mu bwoko bw’ibicuruzwa 11 byiganjemo imyambaro, inkweto, ibikapu, imitako, umusaruro w’ubugeni na Fashion, imirimbo y’ubwiza cyane cyane bikozwe mu ruhu, ubukorikori no mu nganda… kwinjira ku isoko rya Amerika.

Tariki 30 Kamena, Perezida Obama yemeje ivugururwa rya ‘AGOA’ ubu izageza mu 2025, ndetse yongera ku rutonde n’ubundi bwoko bw’ibicuruzwa bisonerwa kwinjira ku isoko rya USA, biva kuri 11 bigera kuri 27.

Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda mu Rwanda (MINICOM) ivuga ko uru rutonde ari urw’ubwoko bw’ibicuruzwa bishobora gukomokaho ibicuruzwa byinshi, nka ‘Cotton’ yongerewemo yakorwamo imyambaro, inkweto, ibikapu n’ibindi binyuranye, umusaruro w’ubuhinzi n’ibindi.

Iyi gahunda nubwo yagiriye umubaro ibihugu binyuranye bya Afurika, hari ibihugu bitayungukiyemo cyane kubera ko umusaruro wabyo ari mucye kandi n’ibicuruzwa bikomorewe bikaba ari bicye.

Mu bitarayibyaje umusaruro cyane harimo n’u Rwanda, kubera ibibazo binyuranye abacuruzi bahuraga nabyo.

Gilbert Kubwimana, umuyobozi wa Songa designs Rwanda, yohereza ibiseke, inigi, ibikomo, n’indi mirimbo y’ubwiza muri USA avuga ko ibyo boherezayo bikunzwe n’Abanyamerika kubera ireme ry’ibyo bakora, gusa bikaba bicye, ndetse n’igiciro kiri hejuru.

Avuga ko kubera ikibazo cy’ibikoresho by’ibanze (Law materials) bidahagije mu Rwanda, ndetse bidahari nko kubakora imyambaro batumiza ibitambaro hanze, ngo bituma ibyo bakora bigera ku isoko bihenze.

Indi mbogamizi, ngo bahura nayo ni iyo kugeza ibicuruzwa byabo muri Amerika, kuko ngo inzira y’indege ibahenda cyane.

Kubwimana, yabwiye Umuseke ko icyakora ubu bari mu biganiro hagati ya MINICOM n’abikorera kugira ngo haboneke uburyo bwo koroshya ikiguzi cy’ubwikorezi nacyo ngo gituma ibyo bakora bigera ku isoko bihenze ugereranije n’ibiba byaturutse mu bindi bihugu bya Afurika.

Akavuga ko imwe mu nzira bari kwigaho, ari iy’uko bakwishyira hamwe nk’abacuruzi bohereza ibicuruzwa muri Amerika, bakajya boherereza hamwe muri ‘container’ imwe.

Uburyo bwo guhangana n’iki kibazo ngo ni ukongera ireme ry’ibyo bakora, ku buryo bigera ku isoko bikicuruza.

Ati “Ndi muri Amerika ku isoko ryaho nabonye ko produits zacu zigurwa cyane kubera ko Abanyarwanda dukora ibintu bifite ireme,…produits zacu zifite ireme ryiza ugereranije n’iby’ahandi, numva twongereye ireme ry’ibyo dukora byaduhesha amahirwe yo gukomeza kubona amasoko menshi.”

Gilbert Kubwimana, umuyobozi wa Songa designs Rwanda.
Gilbert Kubwimana, umuyobozi wa Songa designs Rwanda.

Kubwimana kandi ngo asanga kuba urutonde rw’ibicuruzwa byasonewe rwariyongereye ngo bigiye kuzamura ingano y’ibyo u Rwanda rwohereza muhanga.

Ati “Ni amahirwe kuko hari n’abandi batabashaga gukora ibicuruzwa nk’ibyo twakoraga bagiye kubona ibindi nabo bakora.”

Mu bindi bibazo abacuruzi bagaragaza, harimo imbogamizi zo kutemererwa byoroshye kubona impapuro z’inzira (Visa) zo kujya muri Amerika gushaka amasoko; Ndetse ngo no kubona icyangombwa kigaragaza ko ibicuruzwa byakorewe muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara.

Leta y’u Rwanda na USA ziteguye korohereza abacuruzi

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa kabiri, Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda, Erica Barks-Ruggles yavuze ko Amerika yifuza gukomeza gufasha ibihugu bya Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara birimo n’u Rwanda gutera imbere, ndetse n’ubuhahirane hagati y’impande zombi.

Yizeza ko barimo kuvugurura uburyo basuzuma ibicuruzwa, kugira ngo abacuruzi bajye babona icyangombwa byihuse, kandi ngo biteguye gukomeza kuganira n’abacuruzi bifuza kujya muri Amerika ku mpamvu za business.

Muri iki kiganiro n’abanyamakuru kandi, Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda Francois Kanimba yavuze ko ubu hashyizweho icyiswe ‘Rwanda AGOA Business Plan’ kigamije gufasha abikorera mu Rwanda kubyaza umusaruro aya mahirwe, no gukemura imbogamizi abikorera bo mu Rwanda bahura nazo zose.

Soma inkuru: Ikigega gifasha abohereza ibintu mu mahanga cyagiyeho ntigikore, kigiye kuzahurwa

Min. Kanimba yavuze ko kuvugurura AGOA ibicuruzwa byasonewe bikava kuri 11 bikagera kuri 27, ari andi mahirwe abikorera mu Rwanda babonye yo kwinjira ku isoko rikomeye rya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Minisitiri w'Ubucuruzi n'inganda Francois Kanimba mu kiganiro n'abanyamakuru.
Minisitiri w’Ubucuruzi n’inganda Francois Kanimba mu kiganiro n’abanyamakuru.

Akavuga ko nubusanzwe, ubucuruzi bwakorwaga hagati y’ibihugu byombi ariko bigahenda Abanyarwanda bohereza ibicuruzwa muri Amerika.

Ati “Ubusanzwe hari ibicuruzwa Ibigo bito n’ibiciriritse byo mu Rwanda byoherezaga muri US bikakwa imisoro ‘custom duty’ kuko bitari ku rutonde rwa AGOA.

Ni imisoro wafata nk’idakanganye cyane kuko yari hagati ya 4 na 6% ariko na none ntabwo ari iyo kwirengagiza, ariko kubera aya mavugurura bimwe muri ibi bicuruzwa bigiye kujya bijyayo bidasoze, bizatuma ibigo byinjiza cyane kandi bibe n’amahirwe ku bandi bashoramari,… uyu mwanzuro wa Perezida Obama uzagira ingaruka nziza ku bukungu bwacu”

Ibi biriyongera, asanga amasezerano adasanzwe u Rwanda rwagiranye na Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu 2012, yatumye ishoramari ry’Abanyamerika ryiyongera mu Rwanda nk’uko hagati y’ibihugu byombi birimo kuzamuka cyane.

Umusaruro w’ibyo u Rwanda rwohereza muri USA ugenda uzamuka bishimishije, wavuye kuri Miliyoni 21.9 z’amadolari ya Amerika mu 2010, ugera kuri Miliyoni 46.8 z’amadolari mu mwaka ushize wa 2015.

Minisitiri Kanimba yashimiye USA uburyo ikomeje gufasha mu iterambere rya Afurika, by'umwihariko u Rwanda.
Minisitiri Kanimba yashimiye USA uburyo ikomeje gufasha mu iterambere rya Afurika, by’umwihariko u Rwanda.

Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Iyi gahunda ya AGOA, twakagombye nk’abanyarwanda guhaguruka tukareba produits zemejwe muri iyo gahunda tukazikora ku bwinshi (izishoboka) tukazohereza muri Amerika zikazana amadevize mu gihugu. Leta y’u Rwanda nayo yari ikwiye kwiga uburyo yakorohereza abashoramari b’abanyarwanda biyemeje kwinjira muri iyo gahunda ya AGOA, byakabaye byiza habayeho koroshya/kugabanya imisoro n’amahooroi ku bikoresho (raw materials) abashoramari b’abanyarwanda bakura hanze y’igihugu bakoramo izo produits zoherezwa muri Amerika mu rwego rwa AGOA, bityo nabo bakaba bashobora kugabanya igiciro ku isoko ry’ibyo bohereza muri Amerika, ku buryo abanyamerika babigura ku bwinshi kuko byagerayo bihendutse ugereranyije n’ibindi byoherezwa n’abandi banyafurika batari abanyarwanda.

  • Namahirwe gufungurirwa isoko
    Rya America muzabaze absshinwa
    Bahacururiza kuko pouvoir d’achat yabo
    Irihejuuru bravo ku babisabwe ndavuga
    Gouvernement yacu

Comments are closed.

en_USEnglish