Digiqole ad

“Rwandan Christian Convention” igiterane kigiye guhurirwamo n’Abayanyarwanda baba muri Amerika

 “Rwandan Christian Convention” igiterane kigiye guhurirwamo n’Abayanyarwanda baba muri Amerika

Abanyarwanda batuye muri Amerika bagiye kongera guhurira mu giterane cya “Rwandan Christian Convention”

Ku nshuro ya kabiri, Abanyarwanda batuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bazahurira mu giterane cy’iyobokamana cya “Rwandan Christian Convention”, kizabera mu Mujyi wa Dallas, ku matariki ya 5-7 Kanama 2016.

Abanyarwanda batuye muri Amerika bagiye kongera guhurira mu giterane cya “Rwandan Christian Convention”
Abanyarwanda batuye muri Amerika bagiye kongera guhurira mu giterane cya “Rwandan Christian Convention”

Iki giterane ngarukamwaka cy’iminsi itatu gitegurwa n’amatorero y’Abanyarwanda bo muri America bufatanyije n’ Ambassade y’u Rwanda i Washington DC.

Pasteur Manywa Jean-Bosco umuyobozi wa Rwandan Christian Convention avuga ko biteze ko iki giterane kizahuriza hamwe Abanyarwanda batuye muri Canada ndetse na Leta Zunze Ubumwe za Amerika basaga Magana atanu (500).

Akomeza avuga ko imyiteguro ya nyuma y’iki giterane irimo igenda neza kandi n’ubwitabire abona buzaba bwinshi ugereranije n’igiterane cya mbere cyabereye mu Mujyi wa Chicago ho muri Leta ya Illinois.

Pasiteri Manywa avuga ko intego nyamukuru y’iki giterane ari uguhimbaza Imana nk’Abanyarwanda bayishimira ibikomeye yabakoreye kandi bakanasengera igihugu cy’u Rwanda n’ubuyobozi bwarwo.

Bavuga ko by’ umwihariko bazasengera Abanyarwanda batuye mu mahanga kugira ngo ubumwe n’urukundo rw’Imana bikomeze biganze mu mitima yabo, kandi kugira ngo Imana ikomeze ifashe abayobozi b’u Rwanda mu rugamba rw’ iterambere igihugu cyiyemeje.

Biteganyijweko muri iki giterane hazanatangwamo ibiganiro mu matsinda ku bumwe n’ubwiyunge bishamikiye ku nsanganyamatsiko yigiterane igira iti “Unified Christians for a unified Nation”.

Bisobanuye mu kinyarwada biti “Aba kristo bashyize hamwe, bafite intego y’ubumwe bw’igihugu”, kuko abamenye kristo bagasa nawe, nibo batuma imiryango imera neza bityo n’ igihugu kikamera neza.

Aba banyarwanda bifuza ko amateka y’u Rwanda ahinduka akaba ay’uko Abanyarwanda ari ubwoko burangwa n’urukundo rw’Imana ndetse ku buryo n’amahanga yakomeza kuza kubigiraho.

Usibye abarirmbyi b’abanyarwanda batuye muri Amerika nka Adrien Uwizeye na Willy Uwizeye bazitabira iki giterane, hanitezwe abandi bahanzi bakomeye bazava mu Rwanda barimo Gabby Kamanzi, Aline Gahongayire na Aime Uwimana. Iki giterane kizitabirwa na Bishop John Rucyahana nawe uzaba uvuye mu Rwanda.

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Iyo umuntu yabaye umukristu, aba yateye intambwe yo kurenga isano y’ubwenegihugu n’iy’amaraso. None abanyarwanda bo baracyajya kwironda muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, kugeza no mu biterane by’amasengesho. Kuki musubizaho imipaka n’ibihome Yesu yavanye mu nzira? MNwagarutse hano mu gihugu niba mwumva ubunyarwanda mubukunze kurusha ubukristu cyangwa kurusha ubwenegihugu bwa Amerika ku babufite? Kandi ayo madini ashingiye ku masano y’umubiri na hano mu Rwanda aragwiriye. Njya numva hari ababiteramo urwenya, ngo amadini aya n’aya ni aya ba Mwananzambe, ni ay’abaturutse aha n’aha… Turacyafite ikibazo gikomeye pe!

    • Niba nibuka neza, Yesu yasize abwiye intumwa ze guhera kuri bene wabo mbere y’ uko bagera kubandi. Ahubwo iyaba wari ubafashije nawe ugahera kuri bene wanyu aho uri cyera wasanga isi tuyirangije nuko kristo akagaruka.

    • @Safi, ibi ndabona nta kibi kirimo. Ubu se umubyeyi ahamagaye abana be ngo basenge bashime Imana wabyita kwironda?

Comments are closed.

en_USEnglish