Digiqole ad

Mu myaka 6 hubatswe imiyoboro ya 2 167Km iha abaturage 1 481 680 amazi meza

 Mu myaka 6 hubatswe imiyoboro ya 2 167Km iha abaturage 1 481 680 amazi meza

Minisitiri w’Intebe kuri uyu mugoroba ageza ku Nteko ibikorwa bya Gverinoma ku mazi n’isukura

Abwira Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi ibikorwa bya Geverinoma (2010 – 2017) bijyanye n’Amazi n’Isukura, Minisitiri w’Intebe yavuze ko kugeza ubu imbogamizi zigihari mu kwihaza ku mazi meza mu gihugu harimo ikibazo cy’ingengo y’imari idahagije, imiyoboro y’amazi ishaje, abaturage bagifite imyumvire iri hasi. Ibi bigatuma amazi aba macye, ahenda cyangwa akoreshwa nabi.

Minisitiri w'Intebe kuri uyu mugoroba ageza ku Nteko ibikorwa bya Gverinoma ku mazi n'isukura
Minisitiri w’Intebe kuri uyu mugoroba ageza ku Nteko ibikorwa bya Gverinoma ku mazi n’isukura

Nko mu mujyi wa Kigali Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi yavuze ko ku munsi abahatuye bakoresha amazi meza angana na 141 250 m³ ariko ngo imibare igaragaraza ko haba hakenewe nibura 257 430 m³.

Gusa Anastase Murekezi avuga ko mu ngamba zihari ibi bizahinduka kuko Guverinoma iteganya ko mu 2020 Kigali izajya ibasha kubona 300 340m³ ku munsi. Abatuye umujyi ngo baziyongera ariko na Leta izaba yongereye ibikorwa remezo byo kubagezaho amazi meza.

Minisitiri w’Intebe yavuze ko mu myaka irindwi ishize mu Rwanda hose hubatswe imiyoboro y’amazi ireshya na 2 167Km  bigatuma abaturage bangana na 1 481 680 babona amazi meza hafi yabo.

Abacuruza amazi muri Kigali ngo ntabwo bagomba kurenza amafaranga 20 ku ijerikani y’amazi, mu cyaro naho ngo ntibagomba kurenza 50Frw ku ijerikani.

Ibi biciro byombi ngo bikaba binakubiyemo umusoro ku nyungu.

Gusa ngo nko mu cyaro hari igihe biba ngombwa ko iki giciro kizamuka iyo amazi azamuzwa moteri zinywa mazutu ngo agere ku baturage. Ibi ngo bikazakemurwa n’ingamba ziriho zo gukwirakwiza amashanyarazi henshi mu byari bikagabanya ikoreshwa rya Mazutu.

Mu mpera z’umwaka utaha ngo Leta irateganya ko abanyarwanda bose bazaba barabonye amazi meza hafi yabo kuko ngo abatuye mu mijyi bazaba bayafite mu ntera ingana na metero 200 n’aho mu cyaro bakazaba  bayafite mu ntera ya metero 500 byibura.

Kugeza ubu kandi ngo Guverinoma yavuguruye kandi yubaka inganda z’amazi nyinshi harimo urwa Nzove II, Gihengeri, Nyabimata,Nyamata, Kadahokwa, Mpanga, Nyamabuye,  Gihuma, Cyonde na Ngenda …izi zose zikaba zarafashije mu kongera amazi meza  mu giturage no mu mijyi y’u Rwanda.

Minisitiri w'Intebe ubwo yari ageze mu Nteko ngo abagezeho ibikorwa bya Guverinoma kuri iyi ngingo, aha araramukanya na Hon senateri Jean d'Arc Gakuba
Minisitiri w’Intebe ubwo yari ageze mu Nteko ngo abagezeho ibikorwa bya Guverinoma kuri iyi ngingo, aha araramukanya na Hon senateri Jean d’Arc Gakuba


83,4% by’Abanyarwanda nibo bafite ubwiherero

Minisitiri w’Intebe yatangaje ko imibare igaragaza ko abanyarwanda 83,4% aribo bafite ubwiherero mu ngo zabo

Gusa ngo avuga ko abanyarwanda batagirira isuku ikwiye kuko abangana na 4% aribo bonyine bakaraba intoki bavuye mu bwiherero, kabone nubwo baba bafite ibikoresho bya ngombwa.

Murekezi avuga ko ibi biterwa n’imyumvire ikiri hasi ku byerekeye isuku n’isukura ariko ngo inzego z’ubuzima zizakomeza kungera ubukangurambaga.

Ahitwa ku Giti cy’Inyoni mu Karere ka Nyarugenge ngo hari kubakwa  ihuriro ry’imyanda  yo muri aka karere kugira ngo abaturage babone ubuhomekero.

Gusa ngo haracyari ikibazo cyo kwimura abantu no gusinya amasezerano n’ikigo kizahatunganya, yemeza ko bitazatinda.

Min Murekezi yashishikarije abanyarwanda gukomeza guha agaciro, gutunga no gukoresha cyane za ‘Kandagira ukarabe’ mu ngo zabo, cyane cyane kuzikoresha bavuye mu bwiherero bikaba umuco. Ibi ngo byarinda cyane indwara nyinshi zikomoka ku mwanda.

Perezida wa Sena Hon B.Makuza na Perezida w'umutwe w'Abadepite Hon D.Mukabarisa nibo bari bayoboye iyi nteko
Perezida wa Sena Hon B.Makuza na Perezida w’umutwe w’Abadepite Hon D.Mukabarisa nibo bari bayoboye iyi nteko
Abadepite 69 n'abasenateri bari bitabiriye uyu muhango uteganywa n'Itegeko Nshinga
Abadepite 69 n’abasenateri bari bitabiriye uyu muhango uteganywa n’Itegeko Nshinga
Hon Desire Nyandwi akurikiye ibivugwa na Minisitiri w'Intebe
Hon Desire Nyandwi akurikiye ibivugwa na Minisitiri w’Intebe
Minisitiri w'Intebe avuga ibyakozwe n'ibiteganywa na Guverinoma kuva 2010
Minisitiri w’Intebe avuga ibyakozwe n’ibiteganywa na Guverinoma kuva 2010
Ba Senateri Ntawukuriryayo na Nkusi baravugana gato ku bivugwa na Minisitiri w'Intebe
Ba Senateri Ntawukuriryayo na Nkusi baravugana gato ku bivugwa na Minisitiri w’Intebe
Abadepite n'Abasenateri muri uyu muhango
Abadepite n’Abasenateri muri uyu muhango
Barakurikiye banasoma ibiri muri raporo iri gutangwa na Minisitiri w'Intebe
Barakurikiye banasoma ibiri muri raporo iri gutangwa na Minisitiri w’Intebe
Inteko yari iteranye kuri uyu mugoroba
Inteko yari iteranye kuri uyu mugoroba

Photos © Evode MUGUNGA/UM– USEKE

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

6 Comments

  • Imibare utangwa ntaho ihuriye n’ukuri kuko ikizwi ni uko amazi ari macye cyane, cyane cyane mu bihe by’izuba. Ikindi iyo havugwa ibirometero by’imiyoboro byubatswe umuntu yakwibaza icyo bimaze mu gihe biherukamo amazi babitaha ku mugaragaro! Ibiciro ku ijerekani byo nibabyihorere bizwi n’abayagura nka za Kabeza, Gatenga n’ahandi aho ijerekani ikosha, wakwishyura umunyonzi wo kuyizana ikageza muri 300!
    Icyo umuntu yakwisabira abayobozi kandi cyo kinashoboka abantu batagiye mu mibare ya za meterokibe n’icyerekezo 2020, ni uko amazi macye ahari yajya asaranganywa neza ntiyikubirwe na bamwe aka wa mugani ngo “iyo amazi abaye macye aharirwa impfizi!”

  • Umuseke.Muzagere mumurenge wa Jali hano ruguru ya Karuruma mukagali ka Agateko umudugudu wa bugarama.Bibarababaje muri kigali kubona abantu bakinywa amazi y’ibiziba ava mu mukagezi gatemba kava mumusozi wa Jali
    AMAZI ABA ASA NA CHOCOLAT

  • Birababaje kubona hari nabaturage batazi uko amazi meza asa. Ntuye hariya karumuna ucyambuka ikiraro ujya Inyamata mpamaze imyaka igera kuri 4 mpimukiye nakoze installation zamazi ariko muri iyomyaka ine nta nigitonyanga kiraza muri robine yewe nabiriya bavuga ngo barasaranganya twe ntitubizi kuko nta narimwe turayabona nibure ngo ajye mu tank.

    Abayobozi basimburana muri kariya karere ubona ntanicyo babivugaho ngo batanga imibare ko abaturage 70% bafite amazi,twahoraga twumva ngo uruganda rwa kanzenze ruratangira mu kwa cumi nakabiri uyu mwaka none ngo ni 2018??? Ubu se koko imiyoborere myiza nta mazi yo kunywa no gukaraba ba visi mayor baba bahize kandi bakavuga ko yagezweho ibi ni byo koko?

    Ndababwiza ukuri hani iwacu ijerekani imwe bavoma nko muri km 2 ni amafranga 250 kumunsi nibura murugo hakenerwa nka 7 murambwir ko umuturage ubona 1750 ya buri munsi ari nde koko benshi banywa ariya mucaho yumugezi wanyabarongo kuko ntayandi mahitamo ibyo kandi imyaka ishize ari myinshi ariko bimeze.Mu byukuri ni ikibazo kitubangamiye mu bibazo abaturage dufite icyamazi nticyakabaye ari ikibazo ariko cyongera ibyo dusanganywe turasaba rwose izo ntumwa za rubanda zizaze zidusure rimwe zirebe uko tubayeho ahari habaho ubuvugizi .

    Iyi mvugo niba iza ingiro reka tubyizere.

    Murakoze

  • Birababaje kubona Ministiri w’intebe ari nawe chef wa governoma ahangara akabeshya imbere y’inteko imitwe yombi (deputés na sanateurs) no kuri TVR azi neza ko abanyarwanda tubikurikirana mu makuru avuga ko “abaturage 1.5 milion bafite amazi” kandi ntayo tubona!
    Ni agahoma-munnwa pe!!! Ese nkamwe ntumwa za rubanda harya ntimuturana natwe muri za quartiers ngo murebe uko abana bacu birirwana amajerikani bajya gushaka amazi? Ubwo se i Busanza haheruka amazi ryari? Gikondo se haheruka amazi ryari? Yemwe ntumwa za rubanda mwe, muzajye mu Rubirizi murebe abantu bahirirwa bavoma ibirohwa. Mont Kigali ho sinzi ko na 2020 tuzaba twayabonye!!!
    Ndatekereza Nyakubahwa yakagombye gusaba imbabazi kuko yabeshye ku mugaragaro kandi ahagarariye guvernoma. Birababaje pe!!!!!!!

  • Niko se, u Rwanda rw’imisozi igihumbi rwagombye kuba mu bihugu umuturage abura amazi meza? Amasokoko y’amazi dufite se ntahagije? Ntabwo byumvikana ukuntu umuturage yaba akinywa amazi y’ikiyaga cyangwa ay’umugezi utemba muri iki gihe. Ikibura rerro njye uko mbibona ni ibikorwaremezo birebana n’ayo mazi. Aha ntavuga inganda n’imiyoboro anyuramo kugirango agere ku baturage. Ntumwa za rubanda nimumanuke murebe izo nganda. Murebe imiyoboro yubatwse n’imisoro y’abanyagihugu itageramo amazi,hanyuma mubaze aba techniciens icyabuze.Naho rwose iyo mibare bababwira sinzi niba ihuye n’ukuri. Sinzi niba muri 2017 bizashoboka ko ibyo Ministri w’intebe yavuze bizaba byagezweho ukurikije uko ikibazo cy’ibura ry’amazi gihagaze ubu. Mujye i Burasirazuba, za Kayonza, Kirehe, Bugesera , Mugaruke mu majyepfo murebe amayaga, mujye Nyaruguru na Nyamagabe, ntimusige na Gisagara. Nimugera Iburengerazuba muzirebere Nkombo gusa, hanyuma kubera ko muzaba munaniwe muzigarukire ikigari murebe i Gikondo, Nyamirambo,Kabeza , Gatsata n’ahandi. Amazi yo burya si nk’ibiryo ushobora kubeshyera umuntu ngo yariye kandi yaburaye kuko utaba uzi aho ahahira, Amazi yo iyo ahari ntiyihishira!

  • Njye nakuyeyo amaso, sinkirirwa mvuga ngo intumwa za rubanda (uretse ko burya ari intumwa z’amashyaka aba yarabashyizeho) zakemura ibi cg biriya, reka da ! Nta cyizere na gike mfite ko hari ubushobozi bwo kuba abagira icyo bakemura; ni abagore b’imitako y’ababashyizemo.

    P.Minister aravuga ko Kigali ibasha kubona m3 90,000 ku munsi (hakenewe 120,000), mu gihe mu gihugu cyose haboneka m3 145,000 ku munsi, yarangiza akavuga ngo abanyarwanda 70% bafite amazi meza ! Iyi mibare yayigiye he ?

    Umuntu abeshyana imvi mu mutwe kweli ! Ni agahomamunwa !

Comments are closed.

en_USEnglish