Digiqole ad

Umuhungu wa John Garang wari Minisitiri yirukanwe muri ‘Cabinet’

 Umuhungu wa John Garang wari Minisitiri yirukanwe muri ‘Cabinet’

Mabior Garang de Mabior wari Minisitiri w’amazi yirukanwe

Mabior Garang de Mabior umuhungu w’uwahoze aharanira ubwigenge bwa Sudani y’Epfo John Garang de Mabior, yaraye yirukanywe kuri Minisiteri y’amazi n’umutungo kamere yari abereye umuyobozi, ni mu ivugurura rishya ryakozwe na Perezida Salva Kiir.

Mabior Garang de Mabior wari Minisitiri w'amazi yirukanwe
Mabior Garang de Mabior wari Minisitiri w’amazi yirukanwe

Itangazo ry’iri vugurura ryasomwe kuri Televiziyo y’igihugu cya Sudani y’Epfo mu ijoro ryakeye.

Mabior Garang muri iki cyumweru yari yatangaje ko Guverinoma iyobowe na Perezida Salvador Kiir yavanyweho, uyu musore akaba yari muri ba Minisitiri bo ku ruhande rutavuga rumwe na Leta.

Abandi ba Minisitiri bo kuri uru ruhande birukanwe barimo; uw’ubutegetsi bw’igihugu, ushinzwe Petrol, uw’uburezi, uw’umurimo n’ushinzwe ubutaka n’ubwubatsi.

Biravugwa ko aba birukanywe bose bari abantu ba hafi ba Dr Riek Machar. Bose kandi bahise basimbuzwa.

Usibye abaminisitiri birukanwe Adepite 10 bo mu Nteko Ishinga Amategeko nabo bavanywe mu mwanya wabo.

Ibi byagaragaje ko amasezerano y’amahoro hagati ya  Perezida Salva Kiir na Dr Riek Machar ubu nta garuriro atagikurikizwa. Umwuka w’intambara ni wose hagati y’izi mpande.

Ibintu byahinduye isura mu kwezi gushize ubwo abasirikare ba Leta ya Perezida Kiir barwanye n’abo ku ruhande rwa Riek Machar muri Juba.

Abantu 300 bahasize ubuzima mu minsi ibiri gusa, igihugu gisubira mu kaga, abantu 60 000 bahise bahunga igihugu bituma ubu kuva mu 2013 abanyaSudani y’Epfo bamaze guhunga bagera ku 900 000.

Uyu musore aherutse kwangirwa kwinjira mu nama y'Abaminisitiri kubera imyambarire ye
Uyu musore aherutse kwangirwa kwinjira mu nama y’Abaminisitiri kubera imyambarire ye

UM– USEKE.RW

6 Comments

  • Nikinywarumogi

  • Aba nibo Trump agaya ngo yanga abanyafurika.

    • Njyewe rimwe narimwe nsanga Trump avugukuri.Perezida Museveni imyaka 38, Obiang Ngwema irenze 43, Mugabe we nokuyibara bisigaye binanira,Nkurunziza,Kagame (ngwabantu bazanye ibiseke,Ibiseke sibyo biyoborigihugu kiyoborwa nitegekonshinga abantu bose bagomba kubahiriza rikarindwa na perezida ubwe) na Kabila ejobundi bazaza ibiseke.Murabona africa iganahe koko?

  • Amoko aragwira

  • museke sha uzamubyara!

  • IMANA itabare iki gihugu rwose kuko abaturagye nibo barengana pe

Comments are closed.

en_USEnglish