Digiqole ad

Jolis Peace ni muhanzi ki? (Profile)

 Jolis Peace ni muhanzi ki? (Profile)

Jolis Peace aha yari muri Kigali Up muri weekend ishize

Amazina ye ni Peace Jolis, azwi cyane mu muziki ku izina rya Peace. Ni umuhanzi nyarwanda uzwiho ubuhanga mu miririmbire ya ‘live’ akaba akora injyana ya RnB.

Jolis Peace aha yari muri Kigali Up muri weekend ishize
Jolis Peace aha yari muri Kigali Up muri weekend ishize

Yavutse tariki ya 01 Ukwakira 1990. Avuka kuri Se witwa Faustin Murigo na Nyina Kandide Kazarwa. Peace niwe bucura mu muryango w’abana babiri gusa. Ni ubuheta akaba na bucura.

Amashuri abanza yayigiye muri SOS ku Kacyiru, ayisumbuye ayigira Don Bosco Kabarondo mu Ntara y’Iburasirazuba.

Ubu Peace ni umunyeshuri mu mwaka wa kane muri Kaminuza y’u Rwanda ishami ry’imari n’amabanki,(CBE) mu ishami rya ‘Office Administration and management’.

Mu mwaka wa 2004 nibwo Peace yatangiye kumva yakora ibijyanye n’ubuhanzi. Nta muntu wigeze amwandikira indirimbo cyangwa se abe yamwereka uko bikorwa. Dore ko nta n’ishuri rya muzika yigeze anyuramo.
Ubuhanga afite mu miririmbire ye, nta hantu na hamwe abukomora. Kuko nta n’umubyeyi we wigeze akinisha ibijyanye no kuririmba.

Uretse ko kwa Nyina bajya bamubwira ko ashobora kuba afitanye isano n’umuhanzikazi Mariya Yohani Gacinya waririmbye indirimbo ‘Intsinzi’.

Mu mwaka wa 2009 nibwo yagerageje gupima amahirwe ye akora indirimbo ya mbere yise ‘Nakoze Iki’. Icyo gihe Producer Nicolas niwe wari ugezweho cyane muri Bridge Records.

Iyo ndirimbo ngo yaje kumukorera akazi we ku bwe atiyumvishaga ko byabaho ko yakora indirimbo igakinwa ndetse akabona abantu benshi bamubwira ko bayishimiye.

Nyuma y’imyaka ibiri gusa, muri 2011 nibwo yahise akora indi yitwa ‘Mpamagara’ nayo ayikorewe na Nicolas. Yaje ica ibintu kuko icyo gihe wasangaga mu ma telephones y’abantu ariyo bumva.

Icyo gihe Peace yabonye ko ibyo akora bishobora kugira aho bimugeza. Nibwo yafashe umwanzuro wo gukora umuziki nk’umunyamwuga.

Yakurikije izindi zirimo ‘Iherezo, Mbwira, Nguhisemo’ yakorewe na Lick Lick ubu ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Mu myaka ine gusa, muri 2013 Peace yahise yitabira irushanwa ryari rikomeye mu Karere rya ‘Tusker Project Fame’ rimwe mu marushanwa yitabirwaga n’ibihugu birimo, Kenya, Uganda, Tanzania, Sudan n’u Burundi bwaje kujyamo nyuma.

Avuyeyo yakomeje gukora umuziki we. Kuba yaragaragaye ku ma television mpuzamahanga, byamuhaye indi sura y’ubuhanzi.

Ni nabwo yatangiye kwita k’umuziki we nyuma y’amasomo yari amaze gukura muri iryo rushanwa yahabwaga n’abahanga mu muziki.

Ari mu kigero kimwe na Christopher, Bruce Melodie na Jules Sentore. Kuko nabo icyo gihe barwanaga no kuba bamenyekana mu muziki.

Kuba atumvikana cyane nkabo, avuga ko yabanje kwitonda agategira ibintu ashaka ko bizamara igihe. Ku buryo niyo yaba atakiriho abana be bazasigarana iryo zina ry’ibikorwa yifuza guhindura mu muziki w’u Rwanda.

Peace ubu ari mu bahanzi barimo kugaragara cyane mu bitaramo bitandukanye biba hirya no hino. Cyane cyane ibitaramo birimo injyana z’Umuco.

Yabwiye Umuseke ko igihe cyo gutangira gushyira hanze ibintu yari amaze imyaka ine arimo gutegurira abakunzi b’umuziki w’u Rwanda cyageze. Ko agiye gukora itandukaniro ry’ibihangano byari bisanzwe biri ku isoko.

https://www.youtube.com/watch?v=8_PP2oHWDUc

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Peace arashoboye kdi crge kbsa!!!kuko Imana niyo igena byose harimo igihe abatamwumva cg ngo bakine indirimbo ze bazageraho bakabona ko bari baribeshye gushobora kwe.
    gisa Imana izamufashe atere imbere agere kure hashoboka

  • Peace urashoboye rero komerezaho turifuza ko uzagera kure hashoboka natwe tukurinyuma*InsHuTi* keep it up dear………

Comments are closed.

en_USEnglish