Digiqole ad

i Musanze, FESPAD mu mbyino zo muri DRCongo, Senagal, Angola na Rwanda

 i Musanze, FESPAD mu mbyino zo muri DRCongo, Senagal, Angola na Rwanda

Musanze – Mu Ntara y’Amajyaruguru kuri uyu wa kabiri tariki 2 Kanama 2016, iserukiramuco nyafurika ryabereye i Musanze ikinimba cyakuranwa n’imbyino zo muri Congo Kinshasa, Senegal, Angola. Abari bahari ntibishwe n’irungu.

Abo muri Senegal babanje gusura iriba rya Nkotsi na Bikara basobanurirwa uko umwami w'u Rwanda yimikwaga
Abo muri Senegal babanje gusura iriba rya Nkotsi na Bikara basobanurirwa uko umwami w’u Rwanda yimikwaga

Itsinda ry’ababyinnyi gakondo bo muri Senagl, Ballet Africains Fambondy ryabanje gutemberezwa mu gace k’ubukerarugendo bushingiye ku muco, aho umwami w’u Rwanda yimikirwaga, agahabwa imitsindo mu ishyamba ryitwa ubu Buhanga ECO Park.

Aha bakiriwe n’itorero rya Nkotsi na Bikara, ryitwa Abagaruramuco, maze umurya w’inanga uvanze n’imbyino gakondo z’abakecuru bihura n’ingo zo muri Senegal, umudiho barawuceka.

Aba BanyaSenegal basobanuriwe amateka yose ajyanye n’imihango n’imigenzo yakorerwaga kuri uwo musozi ukikijwe n’ibiti by’inganzamarumbo byari bizengurutse urugo rw’Umwami, ndetse basobanurirwa isoko ry’iriba ry’ibitangaza rya Nkotsi na Bikara ritajya rikama yaba no mu mpeshyi ariko mu mvura amazi akagabanuka.

Hambere ngo iri riba uwari Bourgmestre yigeze kurikinisha agira ngo arisibe, aterwa n’inzoka ziramwica ngo nta wigeze yongera kumenya irengero rye n’abo mu muryango we.

Iserukiramuco nyirizina ryaje kubera kuri Muhabu Polytechnic ahari imurikabikorwa ku bigo n’ama Koperative akorera mu karere ka Musanze, ndetse habera n’imbyino zitandukanye.

Abo mu Jyaruguru mu mbyino z’Ikinimba bashimishije abari muri FESPAD, bakirwa n’imbyino zidasanzwe zo mu muco wa Senegal, Angola na Congo Kinshasa.

Shemeni Salomon umuyobozi wa Groupe Ballet Interculturel du Nord Kivu, yatangarije Umuseke ko mu Rwanda bakiriwe neza cyane, kandi ngo na bo berekanye ibyiza biri mu muco wabo.

Salomon ati “Itsinda ryacu rishingiye cyane ku muco, kugarura iby’abakurambere no gutsimbataza iby’abakera kugira ngo bigere ahandi.”

Shemeni Salomon yadutangarije ko FESPAD yagira uruhare mu guteza imbere imibanire n’abantu, no mu iterambere, kubera ko ngo aho ibera habaho ibikorwa byo kuhasura abantu bakagura ibintu bitandukanye.

Yavuze ko mu muco nyarwanda hari byinshi babonyemo bitangaje ariko burya ngo uko Abanyarwanda babyina bijya gusa na bimwe abo muri Congo babyina.

Yagize ati “Biteye amatsiko iyo ubona Abanyrwanda babyina wibaza ikigiye gukurikiraho ariko iyo urebye uko iwacu tubyina harimo ibijya gusa, n’ibindi bidafitanye isano.”

Iri serukiramuco nyafrika ry’imbyino kuri uyu wa gatatu rizakomereza i Kayonza n’i Rusizi, aha i Musanze hanakozwe umuhango wo gusangira mu rwego rw’umuganura, abana bahabwa amata n’umutsima w’amasaka, abakuru basangira ibigori.

Iki cyumweru cy’iserukiramuco nyafrika ry’imbyino gakondo n’Umuganura byateguwe na Minisiteri y’umuco ifatanyije n’Inteko Nyarwanda y’Ururimo n’Umuco.

Aba bo muri Senegal bashimye kandi gukaraba mu maso amazi y'iriba rya Nkotsi na Bikara ngo batahane umugisha wo ku iriba ryimikirwagaho umwami
Aba bo muri Senegal bashimye kandi gukaraba mu maso amazi y’iriba rya Nkotsi na Bikara ngo batahane umugisha wo ku iriba ryimikirwagaho umwami
Iri ni itorero Abagaruramuco ba Nkotsi na Bikara babyina neza cyane inanga icurangwa na Evariste Ngayabanguha na Coletta Bashimimana
Iri ni itorero Abagaruramuco ba Nkotsi na Bikara babyina neza cyane inanga icurangwa na Evariste Ngayabanguha na Coletta Bashimimana
Itorero ryo muri Senegal Ballet Africains Fambondy naryo ryongeye gususurutsa abitabiriye FESPAD i Musanze
Itorero ryo muri Senegal Ballet Africains Fambondy naryo ryongeye gususurutsa abitabiriye FESPAD i Musanze
Aba basimbuka mu kirere barabyina 'Ganyobwe' ni Itorero Uruhongore rya Gicumbi
Aba basimbuka mu kirere barabyina ‘Ganyobwe’ ni Itorero Uruhongore rya Gicumbi
Barabyina neza cyane badasobanya
Barabyina neza cyane badasobanya
Uyu musore wo muri bo aragorora umubiri abyina ikimba bikanogera ijisho
Uyu musore wo muri bo aragorora umubiri abyina ikimba bikanogera ijisho
Abitabiriye byabashimishije cyane
Abitabiriye byabashimishije cyane
Hakurikiyeho abo muri Senegal
Hakurikiyeho abo muri Senegal
Berekana imbyino zabo zitangaje kandi nziza
Berekana imbyino zabo zitangaje kandi nziza
Babyinisha cyane igice cyo hasi
Babyinisha cyane igice cyo hasi
Bakanyuzamo bakoresha n'amaguru
Bakanyuzamo bakoresha n’amaguru
Hataho Itorero Inkoramutima za Janja zaje gukina Umuganura
Hataho Itorero Inkoramutima za Janja zaje gukina Umuganura
Aba ni benshi baje kwihera ijisho
Aba ni benshi baje kwihera ijisho
Aba kandi berekanye umukino wa cyera wo 'kunyabana'
Aba kandi berekanye umukino wa cyera wo ‘kunyabana’
Hajeho itorero ryo muri Kivu y'Epfo rihagarariye Congo Kinshasa
Hajeho itorero ryo muri Kivu y’Epfo rihagarariye Congo Kinshasa
Aba babyina bakaraga ikibuno cyane bashishikaye
Aba babyina bakaraga ikibuno cyane bashishikaye
Uyu we ni n'umunyabukonikoni, yitoboye igishinge gihinguranya itama rubanda ruratangara, ngo iwabo ni muri Maniema aho ibi babikora cyane
Uyu we ni n’umunyabukonikoni, yitoboye igishinge gihinguranya itama rubanda ruratangara, ngo iwabo ni muri Maniema aho ibi babikora cyane
Iki aranakibyinana rwose nta mususu
Iki aranakibyinana rwose nta mususu

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • MWAZAJE KUDUSURA NO MU BWANAMUKALI MWA MFURA MWE?

Comments are closed.

en_USEnglish