Digiqole ad

Inteko yanenze kugenda gacye kwa Leta mu gukemura ikibazo cy’ikimoteri cya Nduba

 Inteko yanenze kugenda gacye kwa Leta mu gukemura ikibazo cy’ikimoteri cya Nduba

Barakurikiye banasoma ibiri muri raporo iri gutangwa na Minisitiri w’Intebe

Ubwo Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi, gahunda y’ibikorwa bya Guverinoma bijyanye n’Amazi n’Isukura n’isukura, abagize Inteko banenze uburyo Leta irimo kugenda biguruntege mu gukemura ikibazo cy’umwanda ku kimoteri cya Nduba.

Ikimoteri cya Nduba, mu Karere ka Gasabo nicyo kimenwamo imyanda yose yo mu Mujyi wa Kigali, cyashyizweho gisimbura icya Nyanza muri Kicukiro cyatezaga umwanda mu Mujyi rwagati.

Leta imaze kwimurira iki kimoteri i Nduba, abaturage bari bagituriye bamwe barimuwe, gusa hari indi imiryango ikigituriye itarimurwa.

Iyi miryango yinubira umunuko, amasazi n’umwanza ukomoka kuri iki kimoteri, ndetse hari impungenge ku buzima bwabo.

Abagize Inteko Ishinga Ametegeko nabo bagaragaje impungenge ko gishobora guteza uburwayi bukomeye abaturage bagituriye kubera umwanda ukwirakwizwa n’amasazi ndetse n’umunuko bituruka kuri kiriya kimoteri.

Guverinoma ivuga ko yamaze kumvikana n’abikorera bagiye kubyaza amashanyarazi kiriya kimoteri, ku buryo kizatanga umusaruro kandi bikagabanya ingaruka cyatezaga.

Abadepite ntibanyuzwe na gahunda ya Guverinoma ifatanije n’abikorera, yo gukemura ikibazo cy’ikimoteri cya Nduba mu myaka ibiri, kuko ngo muri iyo myaka kizaba kimaze kugira ingaruka nyinshi ku baturage bakigituriye.

Depite Speciose Mukandutiye yabajije Minisitiri w’Intebe niba Guverinoma itekereza uko abaturage bazaba babayeho muri icyo gihe, n’ingaruka zishobora kuzababaho.

Ministiri w’Intebe Anastase Murekezi yavuze bagiye gukora ubuvugizi bwihuse by’umwihariko mu Mujyi wa Kigali, aba baturage bagatabarwa.

Yagize ati “Iki kimoteri koko gikomeje guteza ikibazo, ntabwo twakwirengangiza ubuzima bw’abaturage bacu,…tugiye gukora ubuvugizi ku buryo batabarwa byihuse.”

Gusa, ngo no kubyaza umusaruro iki kimoteri, kibyazwamo amashanyarazi aho gukomeza kuba ikibazo ahubwo kikavamo ibisubizo, nabyo ngo hari icyo bizakemura.

Minisitiri w’Intebe yavuze ko imyaka ibiri Guverinoma yihaye, ari iyo kubaka uruganda ruzabyaza imyanda amashanyarazi, bitavuze ko aribwo ruzatangira.

Josiane Uwanyirigira
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Leta niyimure abo basigaye batimuwe isigarane icyimpoteri(nanakosore abanditse ikimoteri) cyayo!

Comments are closed.

en_USEnglish